• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Ubwanditsi 11 Sep 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze (Kuva ku mudugudu kugera ku karere) bo muri iyi Ntara guhanahana amakuru ku gihe ; haba hagati yabo, ndetse n’izindi nzego kugira ngo bafatanye kurwanya no gukumira ibyaha.

Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 8 Nzeri mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gakenke.

Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Brig. Gen. Eugene Nkubito n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi.

Bosenibamwe yabwiye abo bayobozi ati:”Guhanahana amakuru ku gihe ni ingenzi mu kurwanya ibyaha. Inzego z’ubuyobozi zibereho kuzuzanya, kandi zisenyera umugozi umwe; kubera ko zose ziharanira umutekano n’iterambere ry’umuturarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati:”Urwego rubonye amakuru y’ikintu gishobora guhungabanya umutekano ndetse n’ikindi cyose kinyuranije n’amategeko rukwiye kuyasangiza izindi zibishinzwe kugira ngo zifatanye kugikumira.”

Yabasabye kugenzura ko amarondo akorwa neza, kandi bagakangurira abo bayobora kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru y’ababikoze cyangwa abo bacyeka ko bafite imigambi yo kubikora.

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abo bayobozi gukangurira abo bayobora kurangwa n’isuku; haba ku mubiri, aho batuye, aho bakorera imirimo inyuranye irimo iy’ubucuruzi, ndetse n’isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa babasobanurira ko isuku nke ari intandaro y’uburwayi butandukanye.

Mu butumwa bwe, CSP Rumanzi yabasabye kujya bandika neza imyirondoro y’abantu bari mu bice bayobora ariko batahabarizwa kugira ngo bamenye abo ari bo, impamvu bahari, igihe bahagereye, n’igihe bazahamara.

Yagize ati:”Imyirondoro yabo y’umwimerere iyo izwi, biroroha kubakurikirana iyo basize bakoze ibinyuranije n’amategeko, naho iyo itazwi kubafata biragorana. Ubufatanye hagati y’inzego zose z’ubuyobozi ni ingenzi kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze kubumbatirwa no gusigasirwa.”

CSP Rumanzi yabasabye kandi gukangurira abatuye mu bice bayobora kwirinda ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, amakimbirane, n’ingengabitekerezo y’ubutagondwa buganisha ku bikorwa by’iterabwoba, kandi bagatanga amakuru y’abayifite cyangwa abayicengeza mu bandi.

-4023.jpg

2016-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Ubwanditsi 13 May 2016
Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Ubwanditsi 17 May 2016
How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

Ubwanditsi 21 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi yafatiwe muri Hotel arikumwe na Kayumba Nyamwasa
ITOHOZA

Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi yafatiwe muri Hotel arikumwe na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye muri ‘lodge’ yo muri Uganda aho yari kumwe n’umugore utaramenyekana
Mu Mahanga

Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye muri ‘lodge’ yo muri Uganda aho yari kumwe n’umugore utaramenyekana

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu
Mu Mahanga

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Ubwanditsi 26 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru