• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

Ubwanditsi 06 Mar 2018 POLITIKI

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rushobora kuzajya ruhana imitwe ya politiki ndetse n’abanyapolitiki bagaragaweho amakosa.

Ibi yabitangaje ubwo hatorwaga ishingiro ry’ Umushinga w’itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga No 10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.

Uyu mushimga w’itegeko ugaragaza ko ibihano RGB izajya ihanisha imitwe ya politiki cyangwa abanyapolitiki biri mu rwego rw’akazi.

Depite Mporanyi Théobald yagaragaje ko ubusanzwe ibihano byo mu rwego rw’akazi bisanzwe bitangwa n’umukoresha abiha umukozi we, akaba atumva uburyo RGB yahana umunyapolitiki kandi atari yo iba yaramushyize mu mwanya.

Yagize ati “Hari aho bavuze ko imitwe ya politiki ikorera mu bwisanzure, iyo umuntu agiye mu mutwe wa politiki aba agiyemo ku bushake, uha umuntu ibihano byo mu rwego rw’akazi ari uko umukoresha, umunyapolitiki ugiye mu mutwe wa politiki runaka nibaza ukuntu RGB ishobora kumufatira igihano kandi atari mu nshingano zabo, ese yandikira umutwe wa politiki akaba ari wo umufatira igihano? Hari n’abanyapolitiki badafite imitwe ya politiki bashingiyeho, byo bigenda gute?”

Minisitiri Uwizeye yavuze ko bikwiye kumvikana ko ibihano byo mu rwego rw’akazi bikwiye gutandukanywa n’ibihano nshinjabyaha, aho ku mutwe wa politiki cyangwa umunyapolitiki hatazabaho gufungwa cyangwa ikindi gihano giteganywa n’amategeko ahana.

Yatanze urugero rw’ikosa rishobora gukorwa n’umunyapolitiki, aho hari ushobora guhabwa inkunga mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe kitari icy’amatora.

Yagize ati “Urugero nk’umunyapolitiki wakiriye impano runaka, mu gihe kitari icy’amatora birumvikana ibyo ntabwo twabyita icyaha ariko ni ikosa kandi iryo kosa rigira ikintu kirihana byanze bikunze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nk’umudepite aramutse akoze ikosa RGB ifite ububasha bwo kumuhagarika. Gusa agashimangira ko igihe uwo munyapolitiki ari mu mutwe wa politiki uzwi, atigenga, RGB ngo ishobora gusaba uwo mutwe kumufatira ibihano mu gihe ntacyo wigeze ukora kuri ayo makosa.

Avuga ku munyapolitiki wigenga, Minisitiri Uwizeye yashimangiye ko ibyo bidakuraho kuba na we yafatirwa ibihano ku makosa yakoze.

Itegeko ryari risanzweho rivuga ko Sena yashoboraga kurega umutwe wa politiki wagaragaweho guteshuka bikomeye ku nshingano zawo, ikawuregera mu Rukiko Rukuru.

Ku munyapolitiki wagaragaweho amakosa, iri tegeko ryavugaga ko yakwihanangirizwa n’urwego rumukuriye, cyangwa akaba yanavanwa ku mwanya arimo.

Icyo Itegeko Nshinga rivuga ibihano bihabwa imitwe ya politiki

Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 58, rivuga ku gukurikirana umutwe wa politiki, risobanura ko Sena ikurikirana umutwe wa politiki wateshutse bikomeye ku nshingano.

Bitewe n’uburemere bw’ikosa ry’umutwe wa politiki ryagaragajwe, Sena ishobora gusaba urwego rufite mu nshingano zarwo imikorere y’imitwe ya politiki gufatira uwo mutwe wa politiki kimwe mu byemezo birimo kuwihanangiriza ku mugaragaro; guhagarika ibikorwa byawo mu gihe kitarenze imyaka ibiri; guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya manda yose y’abadepite no gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa politiki.

Iyo hafashwe icyemezo cyo gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa politiki, abagize Umutwe w’Abadepite batowe baturutse muri uwo mutwe wa politiki bahita bakurwa ku mwanya w’ubudepite.

Imwe mu mpamvu yo guhindura iri tegeko ngenga rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki ni iyo kurihuza n’Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015.

Uyu mushinga w’itegeko ukaba uzashyikirizwa komisiyo ikawusuzuma, mbere y’uko usubira mu Nteko rusange, aho uzatorerwa, ugahinduka itegeko risimbura iryari risanzweho.

2018-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Samuel Eto’o yashyize hanze ifoto yifotozanyije na Perezida Kagame amuvugaho amagambo akomeye

Samuel Eto’o yashyize hanze ifoto yifotozanyije na Perezida Kagame amuvugaho amagambo akomeye

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Ubwanditsi 27 Jul 2018
Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz

Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Ubwanditsi 21 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite
Mu Rwanda

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR
INKURU NYAMUKURU

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda
ITOHOZA

Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru