• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Ubwanditsi 13 Apr 2016 Mu Mahanga

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko Polisi y’u Rwanda yashoje ibizamini ( Autopsy) ku murambo wa Jacques Bihozagara wabaye umuwe mu banyamuryango bakuru ba RPF-Inkotanyi akaza no kuba Minisitiri nyuma yo kubohoza igihugu cy’u Rwanda.

Umuryango we ntabwo wavuze byinshi kuri ibyo bizamani.

Umukuru w’umuryango Joseph Kilimandjalo yabwiye Ktpress ati, « Ibizamini byakorewe ku bitaro bya Polisi ariko ntabwo ndamenya ibyabivuyemo. »

Abashoboye kubona umurambo wa nyakwigendera ubwo wagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bavuga ko mu maso ye hari hakomerekejwe cyane ku buryo hari ibice byashwanyaguwe.

Umuryango we wavuze ko umurambo wa Bihozagara ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya polisi ku kacyiru.

Polisi ntacyo ibivugaho.

Ariko umuryango we uvuga ko uri bugire icyo uvuga ku bizamini byakozwe nyuma yo gushyingura.

Amakuru twabashije kumenya n’uko Bihozagara azashyingurwa byiyubashye mu buruhukiro nk’umuntu wakoreye igihugu, nyuma y’ibyumweru bibiri yiciwe muri gereza ya Mpimba mu Burundi, kw’itariki 30 z’ukwa gatatu 2016, aho yari yarafungiwe rwihishwa kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri 2015.

Akigezwa mu Rwanda kw’itariki 5 z’ukwa kane, umuryango we wasabye leta y’u Rwanda ko yamukorera ibyo bizamini kugirango hagaragazwe icyamwishwe. Mu gihe u Burundi bukekwa kigira uruhare mu rupfu rwa Bihozagara bwabanje kwanga gutanga umurambo we ngo keretse umuryango we ubanje gusinyira ko Bihozagara yapfuye urupfu rusanzwe.

Ariko nyuma y’igitutu cy’u Rwanda n’amahanga bemera kurekura umurambo ntagusinyisha umuryango we kubayeho.

Uvugira umuryango wa Bihozagara , Eugene Murigande yagize ati, “Icyo leta yacu yakoze kugeza ubu n’iryo tangiriro.” Ntacyo yabivuzeho byinshi ariko yagize ati, “leta irimo kuduha imfashanyo ikwiye.”

-2658.jpg

Umurambo wa Bihozagara ukigezwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe

Umurambo wa Bihozagara uzashyingurwa ku wa gatanu kuva saa tatu guhera murugo rwa Bihozagara muri Kibagabaga, basengere kuri Saint Ethienne mu Biryogo, Nyamirambo. Nyuma gushyingura ni mu irimbi rya rya Rusororo saa cyenda.

Umwanditsi wacu

2016-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Ubwanditsi 10 Mar 2025
TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ubwanditsi 19 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo  Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka
ITOHOZA

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Ubwanditsi 03 Jan 2016
Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi
Mu Rwanda

Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo
HIRYA NO HINO

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 14 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru