• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Ubwanditsi 27 Nov 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuba hagira uwahitanwa n’impanuka yo mu muhanda byaba  ari igihombo gikomeye haba ku muryago we ndetse no ku gihugu muri rusange kuko zishobora kwirindwa no gukumirwa abakoresha inzira nyabagendwa n’Abaturarwanda muri rusange baramutse bubahirije amabwiriza n’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda.

 Ibi byavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyaciye kuri Radiyo Rwanda ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo uyu mwaka aho Abatumirwa barimo Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rafiki Mujiji baganiriye ku bitera impanuka mu muhanda n’icyo buri wese akwiriye  gukora kugira ngo zikumirwe.
Muri icyo kiganiro Abaturarwanda bahawe urubuga batanga ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo hirindwe impanuka.
Mu ijambo rye, ACP Mujiji yavuze ko Abashoferi b’imodoka z’ubwoko bwose, abatwara abagenzi kuri moto n’amagare, Abagenzi  n’Abanyamaguru baramutse  bakoresheje umuhanda uko amategeko abiteganya impanuka zakumirwa.
Mu bandi batumirwa bitabiriye icyo kiganiro harimo abahagarariye Ibigo bikora ibikorwa byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange nka RFTC na ATPR hamwe n’abahagarariye Impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda – FERWACOTAMO.
Raporo zigaragaza ko abagera kuri miliyoni n’ibihumbi magana atatu bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka; kandi ko 90 ku ijana by’abahitanwa na zo bakomoka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Banki y’isi muri Raporo yayo iheruka yagaragaje ko buri mwaka impanuka zo mu muhanda zitera igihombo cya Miliyari esheshatu n’igice z’Amadolari ya  Amerika.

ACP Mujiji yavuze ko impanuka zibera mu mihanda yo mu Rwanda ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Yongeyeho ko 46 by’abahitanywe  na zo mu mezi atatu ashize ari Abanyamaguru, naho 18,5 bakaba ari Abamotari.

 Yavuze ko muri ayo mezi atatu habayeho impanuka zikomeye 254; 28 ku ijana by’abazikomerekeyemo bakaba ari Abamotari, naho 21 ku ijana bakaba ari Abanyamaguru.
Yagize ati,”Abantu bagomba guhindura imyumvire bakumva ko gukumira impanuka mu muhanda bidakwiriye guharirwa Polisi, ahubwo ko bisaba ubufatanye bwa buri wese.”

ACP Mujiji yibukije Abanyamaguru ko bagomba kunyura ahabugenewe; kandi igihe bambuka umuhanda bagaca mu mirongo igaragaza aho bagomba kunyura ( Zebra Crossing).

 Yongeyeho ko bagomba kandi kwirinda kuvugira kuri telefone igihe bambuka umuhanda, kandi ko bagomba kwambuka umuhanda babonye amatara amurira yerekanye ishusho y’umuntu utambuka ufite ibara ry’icyatsi; kandi mbere yo kwambuka bakabanza kureka impande zombi z’umuhanda niba nta kinyabiziga kibasatiriye.
Abatwara ibinyabiziga yabibukije ko bagomba kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda n’ibyapa byaho, kwirinda gukoresha telefone babitwaye, kwirinda guca ku kindi kinyabiziga mu gihe  kibuzanyijwe cyangwa ahantu hashobora guteza ibyago, abasaba kwirinda imigirire n’imikorere yose ishobora guteza impanuka.
Yagarutse ku myitwarire  y’abagenzi n’uruhare rwabo  mu gukumira impanuka agira ati,”Ni gute umuntu yemera ko bamutwara kuri moto cyangwa mu modoka nk’umutwaro! Kuki umugenzi abona ko umutwaye yasinze cyangwa ananiwe agakomeza kugenda muri cyangwa kuri icyo kinyabiziga?Ubwo koko ntaba arimo gushyira ubuzima bwe mu kaga? “
Yagize  kandi ati,”Nubona umushoferi cyangwa undi wese utwaye ikinyabiziga yica amategeko y’umuhanda mubwire uti sigaho. Niyanga agakomeza kubikora, menyesha Polisi kuri nimero  za telefone zitishyurwa 112  na nimero 113, cyangwa ugamagare 0788311110, 0788311112, 0788311216  cyangwa 0788311502.  Niba umuntu agutwaye ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amatwegeko, muhagarike, uve muri iyo modoka cyangwa kuri iyo moto; hanyuma umubwire uti  komeza njye ndasigaye; ariko hagati aho ubimenyeshe Polisi.”
ACP Mujiji yavuze ko mu ngamba Polisi yafashe zo gukumira impanuka mu muhanda harimo gufatanya n’izindi nzego mu gukangurira Abakoresha umuhanda n’Abaturarwanda muri rusange kubahiriza amategeko y’imikoreshereze yawo; aha akaba yaratanze urugero rw’ubukangurambaga ku mutekano  wo mu muhanda bwatangiye ku wa 14 z’uku kwezi.

Yavuze ko mu cyumweru gishize Polisi yahaye ibyiciro bitandukanye by’Abaturarwanda udupapuro twanditseho ababwiriza abakoresha umuhanda bagomba kubahiriza; iki gikorwa kikaba cyarabereye mu gihugu hose aho Abayobozi bakuru ba Polisi n’abandi bayobozi bo mu zindi nzego bahaye abanyamaguru n’abagenzi utwo dupapuro, utundi batwomeka ku modoka na moto.

 Yavuze kandi ko mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda Polisi yashyizeho umutwe ufatanya n’izindi nzego gukurikirana imyitwarire y’abatwara abagenzi kuri moto hagamijwe kugenzura ko bakurikiza amategeko.
Yongeyeho ko kuva uyu mutwe washingwa umaze gufata moto zirenga 1 000 kubera amakosa y’abafashwe bazitwaye; kandi ko kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu kwezi gushize mu gihugu hose   habaye  impanuka  1765  za moto.

ACP Mujiji yaburiye  abica Utugabanyamuvuduko n’abatira ibyuma  bagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka bavayo bagasubizamo ibyuma bitujuje ubiziranenge; aboneraho gusaba buri wese ufite amakuru yerekeye iyo migirire kubimenyesha Polisi.

 Mu butumwa  bwe, Alexis Uzayisenga wari uhagarariye FERWACOTAMO yashimye Polisi  kuba imaze guhugura abashinzwe imyitwarire y’Abamotari bagera kuri 300, ayizeza ubufatanye mu gutuma abakora iyi mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto bubahiriza amategeko.
Yagize ati,”Turateganya gutangira gukoresha ikoranabuhanga rya GPS rizadufasha kumenya aho Umunyamuryango wacu aherereye ku buryo aramutse akoze  amakosa ajyanye n’imirimo dukora yo gutwara abagenzi byakoroha kumenya aho yayakoreye, bityo tukaba twamugeraho bidatinze.”
Bishop Gihangire wari uhagarariye Impuzamashyirahamwe y’Ibigo bikora imirimo yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange  (RFTC) yavuze ko imyitwarire  inyuranyije n’amategeko ya bamwe mu bashoferi iteza impanuka mu muhanda.
Yagize ati,”Kuba imodoka ifite ubuziranenge ntibihagije. Kuba ari nzima ntibyabuza uyitwaye gukora cyangwa kuba yateza impanuka. Umuntu utwaye imodoka agomba kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo  we n’abagenzi bagere aho bagiye amahoro.”
Gihangire yavuze ko buri modoka ya RFTC ikoraho abashoferi babiri basimburana nyuma y’iminsi ibiri, ibi bakaba barabikoze mu rwego rwo kwirinda ko umushoferi agira umunaniro bikaba byamuviramo gukora cyangwa guteza impanuka.

2017-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi  wasuye  u Rwanda

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi wasuye u Rwanda

Ubwanditsi 15 Aug 2017
Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje

Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje

Ubwanditsi 05 May 2018
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 21 Nov 2017
‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR
Mu Mahanga

HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

Ubwanditsi 03 Feb 2017
U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro
Mu Mahanga

U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

Ubwanditsi 17 May 2016
Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Mu Mahanga

Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 18 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru