• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umunyamakuru Gasasira Gaspard yitabye Imana azize urupfu rutaramenyekana

Umunyamakuru Gasasira Gaspard yitabye Imana azize urupfu rutaramenyekana

Ubwanditsi 07 Sep 2016 Mu Mahanga

Umunyamakuru Gasasira Gaspard yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2016, urupfu rwe rukaba rutarasobanuka.

Amakuru twabashije kumenya avuga ko Gasasira Gaspard yapfuye ubwo yiteguraga kujya kukazi ngo yabanje kwicara kuntebe yo kurubaraza iwe ayisinziriramo ari nayo yaguyemo kuko bagiye kumwegura basanga byarangiye.

Umukozi wo mu rugo avuga ko mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo, ari bwo Gasasira yabyutse amusaba koza imodoka, ubwo yozaga imodoka Gasasira ngo yari yicaye ku rubaraza rw’inzu agaragara ko afite integer nke, umukozi aje kumureba aho yari yicaye asanga atagihumeka.

Umurambowe wahise ujyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ( King Faisal Hospital ) ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe. Nubwo bikekwa ko yaba yishwe n’indwara y’umutima ( Heart disease )

Gasasira Gaspard, yabaye umunyamakuru kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari umwe mubanyamakuru bakera bake bari basigaye kuri iy’Isi kuko abenshi batangiranye nawe umwuga w’Itangazamakuru bishwe muri Jenoside.

Gasasira Gaspard azwi nk’umunyamakuru w’intwari wahanganye bikomeye n’ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana, ubwo yari umunyamakuru muri Kinyamateka ya Kiriziya gatolika yakunze kugaragara mu nkuru zikomeye, ubwo hari hatangiye igeragezwa rya Jenoside mu Bugesera, uwari Burugumesitiri Rwambuka atangiye gutwikira Abatutsi , Gasasira ntiyariye iminwa niwe wabaye uwambere kujya gufotora inzu z’Abatutsi ziri gushya zigurumana umuriro.

Sibyo gusa kuko yakunze kwandika muri Kinyamateka inkuru zamagana ubwicanyi bw’Abagogwe muri Kibirira na Bigowe aha ni mu cyahoze ari Gisenyi na Ruhengeri.

-3981.jpg

Gasasira Gaspard, nyakwigendera

Gasasira yabaye umwe mu banyamakuru bakunze kujya mu birindiro bya RPF-Inkotanyi ubwo zari zarigaruriye igice kinini cya Byumba na Ruhengeri agatangaza amakuru acukumbuye arebana n’urugamba rwa RPF.

Gasasira Gaspard yari muntu ki ?

Gasasira Gaspard yavukiye mu Kagari ka Jenda, Umudugudu wa Mataba, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, niho yakuriye ahagana muri 1973, ababyeyi be baje guhunga bamuhunganye bajya Tanzania ahitwa Biharamuro, baje kugaruka mu Rwanda 1978, ariga aza no gukora akazi gatandukanye aribwo 1990 nyuma y’igitero k’inkotanyi n’ifungwa ry’ibyitso Gasasira yinjiye mu Itangazamakuru ryandika muri Kinyamateka.

Nyuma y’ibohorwa ry’Igihugu, Gasasira yabaye S/Prefe mu kitwaga Butare ubu ni Intara y’Amajyepfo, avayo ajya gukora muri ORINFOR/RBA, mu Mvaho nshya, avayo ajya gukora muri Minisiteri y’Ubutabera ashinzwe ikinyamakuru Inkiko Gacaca, ariho yavuye ajya muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Akaba yari ashinzwe ibijyanye no gushyira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’isi (patrimoine de l’UNESCO).

-3982.jpg

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Umwanditsi wacu

2016-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023
Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 24 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017
Mu Rwanda

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017

Ubwanditsi 06 Jun 2017
U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!
Amakuru

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Ubwanditsi 28 Jan 2021
Umukwe wa Trump azatanga amakuru mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya USA
ITOHOZA

Umukwe wa Trump azatanga amakuru mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya USA

Ubwanditsi 28 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru