• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»BNR yemeye igeragezwa ry’uburyo bwa ‘RIHA’ mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga

BNR yemeye igeragezwa ry’uburyo bwa ‘RIHA’ mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 12 Oct 2018 IKORANABUHANGA

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, muri uku kwezi yahaye ikigo cya RIHA Payment System Ltd uruhushya rw’amezi atandatu rwo kugerageza uburyo bushya iki kigo cyavumbuye bwitwa ‘AuraSoft Riha Mobile Wallet’ bwo gufasha abantu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

‘Riha Mobile Wallet’ ni uburyo buje bwiyongera ku bundi bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda bwo guhanahana amafaranga abantu batayakozeho, mu cyerekezo Leta yihaye y’uko mu 2025 izaba yaciye ibyo kugendana amafaranga no kuyahererekanya mu ntoki, ahubwo abantu bakayahanahana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubu buryo buzatangira kugeragezwa mu kwezi kw’Ugushyingo 2018, buzajya bukoreshwa hifashishijwe telefone cyangwa se utundi tumashini twabugenewe.

Ubu buryo bwa ‘Riha Mobile Wallet’ buzajya bukoreshwa hifashishijwe gukanda imibare muri telefone cyangwa se nka porogaramu ya telefoni igendanwa ivanwa kuri ‘Google Play’.

Ubugereranyije n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa, ubu buzanye umwihariko w’uko bwo buhuriza hamwe ahantu hose waba ufite amafaranga, bityo ukaba ushobora gukura cyangwa kohereza amafaranga haba ku mabanki anyuranye mu gihugu cyangwa se hagati y’amabanki na za mobile money. Ibi bizakorwa mu buryo buhendutse kurusha uko byari bimenyerewe.

Undi mwihariko ni uko ubu buryo, uko ubukoresha buzajya bumenya uko ukoresha amafaranga yawe n’ibyo ukunze kuyakoresha, bityo bukakugira inama z’uko wayacunga neza kurushaho, uko wakwizigamira, n’aho wagurira ibihendutse kurusha ahandi mu byo ukunda kugura wifashishije ubu buryo.

Alain Ndayishimiye uyobora ikigo cya AuraSoft, avuga akamaro k’ibi agira ati “tuzakora ku buryo umuntu wese uzaba ufite iyo porogaramu yacu muri telefone ye azajya abona ubutumwa bumubwira ko ahantu ageze muri metero 200 hari wenda resitora, cyangwa iduka runaka, cyangwa se ko igicuruzwa runaka kiri aho cyagabanyirijwe igiciro hagendewe ku byo akunda.”

Kohererezanya amafaranga wifashishije ubu buryo bwa ‘Riha Mobile Wallet’ bizajya bikorwa ku buntu. Umuntu azajya aba ashobora gukoresha ‘Wallet’ ye akoherereza undi amafaranga kuri mobile money, kuri konti ya banki cyangwa se ku bundi buryo bwakira amafaranga.

Agira ati “Umuntu najya akoherereza amafaranga kuri ‘Wallet’ yawe ayo mafaranga azajya ahita akugeraho kuko ni ubuntu, bizajya biba ari ‘system’ imwe.”

Ku bacuruzi, ibafasha gukusanya amakuru yerekeranye n’abakiliya babagana, bityo n’ibicuruzwa na serivisi zabo zigashyirwaho bigendanye n’ibyo bifuza.

Abacuruzi bizewe bazajya banahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone ndetse n’utumashini tuzwi nka ‘PoS’ tuzajya tubafasha mu bijyanye n’ubucuruzi no kwegera abakiliya babagana.

Iki kigo cya Riha Payment System Ltd nicyo kibaye ikigo gihawe bwa mbere uru ruhushya na Banki Nkuru y’u Rwanda, nyuma y’aho hashyiriweho amabwiriza rusange mashya N° 05/2018 yo ku wa 27/03/2018 ya Banki Nkuru y’u Rwanda agenga abatanga serivisi zo kwishyurana.

Mu ngingo ya 27 y’aya mabwiriza havugwa iby’igeragezwa rya serivisi nshya (Sandbox), hagenwa ko umuntu wese wifuza guhanga udushya mu bikorwa cyangwa muri serivisi zo kwishyurana ariko ibyo bikorwa cyangwa serivisi bikaba bidahuje neza na kimwe mu bikorwa cyangwa imwe muri serivisi zige nzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

BNR ikomeza gushishikariza abanyarwanda kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga, aho mu mibare itanga inagaragaza ko abantu bakomeje ku byitabira yerekana ko mu mwaka ushize umubare w’abantu bakoresha ihererekanya ry’amafaranga bifashishije telefone wiyongereyeho 13%, ukava ku bantu miliyoni 2.98 ukagera ku bantu miliyoni 3.37.

Leta y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kugabanya ihanahana ry’amafaranga mu ntoki, abantu bakamenyera kujya bishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga; aho mu mpera z’umwaka wa 2024 hateganywa ko 80% by’amafaranga agize umusaruro mbube w’igihugu ‘GDP’ azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga.

2018-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Ubwanditsi 13 Apr 2020
Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Ubwanditsi 23 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Serge Ndayizeye  yerekeje ahazabera Rwanda  Cultural   Day n’ibiradio bye
ITOHOZA

Serge Ndayizeye yerekeje ahazabera Rwanda Cultural Day n’ibiradio bye

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?
Amakuru

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Ubwanditsi 23 Nov 2020
Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara mu nzira zo guhindura Itegeko Nshinga
POLITIKI

Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara mu nzira zo guhindura Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 08 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru