• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Museveni akomeje guhuza RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera
Imodoka yari itwaye aba Skuti yasubijwe inyuma k'umupaka w'u Burundi na Tanzania

Uko Museveni akomeje guhuza RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Ubwanditsi 22 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu minsi ishize hacicikanye amakuru y’abana b’aba Skuti b’Abagande bangiwe kwinjira mu Burundi aho bari kwitabira igikorwa ngarukamwakacy’aba Skuti ba akarere k’uburasirazuba cyaberaga I Gitega.  Igikomeje kwibazwa ni impamvu yihe nyakuri ituma bamwe barahagaritswe abandi barenga ijana bagatambuka nta nkomyi. Ukuri kwabyo niko Rushyashya yashoboye gutohoza ko harimo ibyihishe inyuma y’icyo gikorwa aho Leta zombi iy’Uburundi na Uganda bakoresheje nk’agakingirizo kugera ku ntego yabo yo guhisha uko bafasha umwanzi w’u Rwanda.

Amakuru yo kubeshya yashyizwe ahagaragara n’uko ngo abo ba Skuti b’Abagande bangiwe kwinjira k’ubutaka bw’u Burundi kubera bari bafite intwaro bakaba bari banaherekejwe n’abashinzwe umutekano. Mu byukuri amakuru yizewe yatanzwe n’umwe  mu bagize urwego rw’abinjira n’abasohoka rw’uburundi(PAFE) ibyo byari urwitwazo kuri leta uy’u Burundi bwo kugaragaza ko idakorana na Uganda.

Yakomeje avuga ko  ibitavuzwe, ukuri  n’uko hari abarenga ijana bemerewe kwinjira mu Burundi, abo  bari  urubyiruko rwa RNC, ibihugu  byombi byumvikanyeho ko hakoreshwa igikorwa cy’aba Skuti mu kujijisha maze hakinjira urubyiruko rwa RNC rugiye mu myitozo yo kurwanya U Rwanda.

Kayumba Nyamwasa

Niba koko Uburundi bwashakaga kugaragaza ko budashaka Abagande binjira mugihugu cyabo baba barahereye ku badepite bagiye mu mikino y’abadepite bagize ibihugu bya EAC bamaze iminsi  icumi mu mikino iBurundi. Ikindi kubeshya ngo abo bana b’abaskuti bari baherekejwe n’abashinzwe umutekano, baba barasabye abo bashizwe umutekano gusubirayo bakareka abana bakinjira. Icyakozwe rero n’ikinyoma cyambaye ubusa kugirango nyine babashe gucengeza abarwanyi ba RNC, ariko rero bibagiwe ko uwububa abonwa n’uhagaze!

Imodoka y’aba skuti yangiwe kwinjira i Burundi

Umwe mubashinzwe umutekano muri Uganda utarashatse ko amenyekana yatangarije Rushyashya   ko leta ya Uganda ikomeje kugerageza amahirwe yose yo gufasha imitwe irwanya u Rwanda ariyo RNC na FDLR kujya mu Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baciye muri Tanzania, aho bahabwa imyitozo yo gutera u Rwanda.

Twabibutsa ko taliki 11 Ukuboza 2017, hatawe muri yombi itsinda ry’urubyiruko rwari rwerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kugira ngo bafatwe, bwa mbere na mbere bageze ku mupaka wa Gikagati uhuza Uganda na Tanzania, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda rukababuza kugenda kubera ibyangombwa by’inzira nyuma yo gukeka ubuziranenge bwabyo.

Muzi ko bose baje kurekurwa kandi bakaba baracengezwe muli Tanzania noneho banyuze kuwundi mupaka witwa Mutukula.  Ejo bundi ku wa kabiri taliki 18 Ugushyingo 2018, baherutse gutwara abageze kuri 50 banyuze k’umupaka wa Gikakati na none, binjirira ahitwa murongo muri Tanzania bakomeza bajya I Burundi.

Abarwanyi ba RNC ubwo bageragezaga kwerekeza mu myitozo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo

Abantu bashobora kwibaza ko ibimaze iminsi biri hagati ya Museveni na Nkurunziza ari ibisa no kutumvikana ariko siko biri kuko aba bagabo bunze ubumwe nkuko twagiye tubigaragaza.

Aba ba Perezida babiri bakunze kugirana ibiganiro kuko no m’Ugushyingo 2018, Museveni yakiriye mu ngoro ye I Entebbe intumwa za Nkurunziza zirimo Ezechiel Nibigira wagizwe ministiri w’ububanyi n’amahanga ariko yari akuriye Imbonerakure ndetse n’umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD Generali Evarsite Ndayishimiye.

Hakomejwe kwibazwa impamvu umunyamabanga mukuru w’ishyaka yitabira ibiganiro ndetse n’imihuro ya diplomasi, atari ahubwo kujya mu mihuro rwihishwa iba yateguwe n’aba ba Perezida bombi. Ubusanzwe abayobozi b’amashyaka bitabira ibiganiro by’amashyaka bitari ibya leta. Ibi byateye amakenga abantu bose bakunze gukurikirana ibijyanye na diplomasi.

Ikindi kandi Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Burundi ntibasiba muri Uganda Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Burundi, bagirira kenshi ingendo i Kampala muri Uganda zigamije kuganira ku mugambi uhuriweho wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Urugero ni urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, wagiye i Kampala akagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano za Uganda barimo umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh na Brig. Abel Kandiho ukuriye inzego z’ubutasi za gisirikale(CMI) muri Uganda kandi wishyize imbere kurwanya u Rwanda.

Ezechiel Nibigira ageza ubutumwa bwa Nkurunziza kuri Museveni

Mu gihe gishize kandi, Gen. Niyongabo arikumwe na Gen. Etienne Ntakarutimana(Steve)  bongeye guhura n’aba bayobozi ndetse na Minisitiri w’Umutekano, Gen Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda, ukuriye Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO. Aba nibo bari ku isonga mu gufasha RNC.

Buri ruzinduko rwose bakirwa  neza cyane bagahabwa ababaherekeza bo muri CMI, bigaragaza ko ari abashyitsi b’imena babumbatiye ubutumwa bw’ingirakamaro ku mpande zombi.

Ibikorwa bya Perezida Museveni byo gufasha abashaka kurwanya Leta y’U Rwanda bimaze gufata indi ntera aho noneho yigize umuhuza w’udutsiko twose dushaka kurwanya Urwanda. Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano n’ingabo muri Uganda avuga ko Umuvugizi wa FDLR  Nkaka Ignace uzwi nka LaForge Fils Bazeye  n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt Col. Nskanabo Jean Pierre bakunze kwita Theophile Abega Kamala baherutse gufatirwa kumupaka wa Bunagana muri Congo, bavuye i Kampala muri Uganda guhura na bamwe mu bayobozi ba RNC ku butumire bwa Perezida Museveni abinyujije kuri  Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubufatanye mu karere Philemon Mateke hamwe n’ umuyobozi wa CMI, Brig.  Abel Kandiho. Nibintu bizwi kuva kera ko uyu musaza Mateke ariwe muyoboro wa FDLR muri Uganda nkuko twagiye tubigaragaza.

Muriyo nama iherutse Museveni akaba yarahuje abo bayobozi ba FDLR hamwe Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwe mu bizerwa usigaye wa kayumba wavuye muri Afurika y’epfo akajya Uganda kuza kwitabira iyo inama ku rwego rwo hejuru na bamwe mu bagize FDLR.

Ubwo yavaga muri Afurika y’epfo, Ntwali yajijishije ko agiye I Bugande kwitabira imihango y’ubukwe bw’inshuti ze bwabereye Mbarara. Hakozwe inama nyinshi zo murwego rwo hejuru zahuje bamwe mubasirikale bakuru baUganda barimo Brig. Abel Kandiho, Salim Salehe, Tinyefuza, izo ntumwa za FDLR hamwe na Frank Ntwali.  Ikigamijwe ntabanga ririmo no kurwanya Leta y’u Rwanda. Namwe nimwiyumvire ko Museveni atari gusaza nabi!

Frank Ntwali

Uretse ibyo, twabibutsa ko iyi nama ihuza FDLR, RNC ni inzego z’umutekano za Uganda ije ikurikira aho Muri Nzeli 2018, Ben Rutabana ushinzwe uburezi n’umuco muri RNC yagiye muri Uganda yakirwa na Col. Kaka Bagyenda ukurikiye Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO) by’umwihariko ngo abasirikare b’uru rwego mu zishinzwe umutekano muri Uganda bamurinze ku buryo bwihariye.

Ben Rutabana yagiye muri Uganda agendera kuri pasiporo y’u Bufaransa, ngo akaba yari mu igenzura ry’imikorere ya RNC muri iki gihugu cya Uganda.

Mu ngendo Ben Rutabana yakoreye mu duce dutandukanye tw’i Kampala, yabaga aherekejwe na n’bakozi ba ISO muri Kampala, ibyo yakeneraga byose ngo akaba yarabifashwaga ku mabwiriza ya Museveni ngo akomeze agire inama bagenzi be muri RNC gukomeza ubufatanye na FDLR mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Sibyo gusa, iriya mitwe yashyize ububiko bw’ibiribwa i Kakumiro na Gayaza mu Karere ka Wakiso muri Uganda, aho barunze amatoni y’ibigori byo kugurisha ngo babone amafaranga yo kubafasha mu bintu nkenerwa mu nkambi za gisirikare birimo kugaburira abari mu myitozo.

Namwe muribonera ibyo dukunze kugaragaza ko nyirabayazana w’umutekano mucye mu karere ntawundi ari Perezida Museveni. Yiyemeje gufasha abarwanya Leta y’u Rwanda noneho kumugaragaro, twebwe umusanzu wacu n’ugukomeza kubigaragaza! Wenda byatuma ashyira ubwenge ku gihe akamenya ko ntaho bizagera uretse kudutesha umwanya gusa.

2018-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Ubwanditsi 22 May 2019
Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’

Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Ubwanditsi 11 Dec 2017

3 Ibitekerezo

  1. Inkotanyi cyane
    December 23, 201812:13 am -

    Kuwa mutusi ni kitusi, nguko aba TZ bavuga. Ikibazo nuko M7 nawe atifuza pansiyo.
    Ibi byose mubona , nsanga abasajya bapfa iminyago batasangiye.

    Subiza
  2. Sacyega
    December 24, 20182:32 am -

    Aba bategetsi n’ubwo bafitanye ibibazo abaturage nitwe tubigwamo, ariko iki kinyamakuru nacyo ibyo cyandika ntabwo ari iby’umwuga kizateranya abantu.

    Subiza
  3. rwanda
    January 5, 201910:21 pm -

    Ko numva mufite menshi???

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda
Mu Mahanga

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi
ITOHOZA

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Perezida wa  FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6
Amakuru

Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6

Ubwanditsi 21 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru