• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kagame, Addo na Rajaonarimampianina bategerejwe muri Zambia

Kagame, Addo na Rajaonarimampianina bategerejwe muri Zambia

Ubwanditsi 01 Jun 2017 ITOHOZA

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Madagascar na Ghana bategerejwe muri Zambia muri Kamena uyu mwaka, aho bazaganira n’umukuru w’iki gihugu ku bufatanye hagati y’ibi bihugu.

Aba bakuru b’ibihugu batumiwe ni Perezida Edgar Lungu na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Rajaonarimampianina wa Madagascar na Nana Akufo-Addo wa Ghana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Harry Kalaba, yabwiye itangazamakuru ko Perezida Rajaonarimampianina usanzwe anayobora Umuryango wa COMSEA, azaba ari muri iki gihugu hagati ya tariki ya 7 na tariki ya 8 Kamena uyu mwaka.

Ku birebana n’urugendo rwa Perezida Kagame muri Zambia, Kalaba yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu burimo gutera imbere ku buryo bukomeye ku mugabane wa Afurika, gusa akemeza ko na Zambia nayo iri mu bihugu birimo kuzamura urwego rw’ubukungu bityo hakeneye ubufatanye, nk’uko znbc.co.zm kibivuga.

Naho ku birebana n’urugendo rwa Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, Kalaba yavuze ko uyu mukuru w’Igihugu azafatanya na Perezida Lungu gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya gatanu ijyanye n’ubucuruzi.

Iki gihugu kivuga ko gikeneye ubufatanye bukomeye n’ibihugu bya Afurika, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.

Zambia ni kimwe mu bihugu ku mugabane wa Afurika gituwemo n’Abanyarwanda benshi bahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bukomeye, ibintu byanatumye Muri Mata amaduka y’Abanyarwanda asaga 60 asahurwa mu myigaragambyo yayebereye muri icyo gihugu yitiriwe ibikorwa by’amarozi baketse ku banyamahanga.

Gusa Zambia inavugwaho kuba icumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagera ku icumi.

-6711.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Source: Izuba rirashe

2017-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Ubwanditsi 18 May 2017
Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Ubwanditsi 07 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga
INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma
INKURU NYAMUKURU

Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.
Amakuru

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru