• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016 ITOHOZA

Amanyanga, ubusambo, inda nini, ubuliganya, ubujura, kulya imitsi y’abayoboke, kuligisa umutungo,… n’ibindi bibi byinshi byaranze bamwe mu bitwaga abayobozi ba RNC

MUSONERA JONATHAN ku isonga

-3164.jpg

Uyu mugabo utuye mu Bongereza, afite akalimi gatyaye cyane agakunda no kwigaragaza uko atali kugira ngo abone uko asahura yitwaje umwanya yali afite muli RNC. Dore ibintu bibi bifite gihemya byamugaragayeho :

Uyu mugabo ni umuntu w’umunebwe. Ntabwo ashaka kuba nk’abandi bagabo ngo ashake akazi akore. Yahisemo kujya yilirwa abunga mu ngo z’abantu acura amatiku ngo aho alimo arakora politiki.

Uyu mugabo yavukiye mu mulyango wali ukennye cyane ku bulyo akili muto we na murumuna we bavuye iwabo bahunze imibereho mibi bakajya kuba ku muntu wali ufite restaurant i Nyanza mu mujyi tudashaka gutangaza amazina ye tutabifitiye uburenganzira aliko initiales z’amazina ye ni M. I. (Musonera nasoma iyi nyandiko aramumenya). Uyu musaza ubu ali mu buhungiro Kampala aho yahungiye amaze igihe gitoya afunguwe yali amaze mu buroko imyaka irenga icumi afunzwe aregwa icyaha cya génocide.

Uyu mugabo Musonera Jonathan ukunze gushaka kwigaragaza nk’umuntu ufite ubwenge bwinshi yiga guhora asobanura amateka y’u Rwanda atazi, ni umuntu wize amashuli make cyane. Nyuma y’amashuli ya primaire yalihiwe n’uliya musaza M. I, Musonera yize amashuli y’imyuga ayo mu Rwanda kera bitaga CERAR. Yize ibyerekeranye no kuba umufundi. Aho muli CERAR mu ishami l’ubufundi nta masomo y’amateka bigaga. Amasomo yose yali ashingiye ku byerekeranye n’ubwubatsi: kubumba amatafali, kumenya kubaka inzu y’amatafali, n’ibindi bijyanye n’uwo mwuga w’ubufundi. Ubwo rero amasomo ya history yihaye kujya yilirwa yigisha abeshya, umuntu yakwibaza aho yayigiye.

Uyu mugabo Musonera yagiye mu gisilikare cya RPA ahagana muli za 1990. Ipeti lya nyuma yagezeho ni Sergent. Aliko nta soni na nke ajya agira zo gutinyuka kubeshya abantu ko ngo yahunze u Rwanda afite ipeti lya Capitaine!!!! Kandi ubwo aba avuga ayo mafuti yirengagiza ko muli ubu Burayi ndetse no muli USA, Canada n’ahandi, halli abantu benshi bahoze ali abasilikare ba RPA bamuzi neza, ndetse halimo n’abamutegetse directement.

Urugero nyarwo rw’ubusambo kabombo bw’uyu mugabo Musonera Jonathan

Mu myaka ibili ishize, uyu mugabo Musonera Jonathan yaje mu Bubiligi yikomeje cyane ngo aje muli gahunda zikomeye za RNC. Erega ubwo abayobozi ba RNC mu Bubiligie bamwakirana ubwuzu bwinshi. Ubwo na ticket y’urugendo ni RNC yo mu Bubiligi yayiguze. Yaje asanga bamukoreye reservation muli imwe mu mahoteli meza ya Bruxelles yitwa THON Hotel byose byishywe nabali bagize comité ya RNC Bruxelles icyo gihe.

Ubwo rero Musonera yarakiliwe cyane araruhuka ni uko ku mugoroba atumiza inama ngo ikomeye yajemo abantu batanu mu bakuru bali abayobozi ba RNC Bruxelles alibo : Alexis Rudasingwa, Jean Paul Murara, Ngarambe Edouard (izina nyakuli ni RUHANGARA Olivier), Nshimiyimana Emmanuel (izina nyakuli ni (GASHUGI Eric) na…CIKURU Mwanamayi Joseph

-3162.jpg

Bamwe mu batanze iyi misanzu barimo Alexis Rudasingwa w’amataratara

Muli iyo nama Musonera yahise abatera igipindi gikomeye cyane ababwira ko ngo mu minsi mikeya agiye kujya muli Africa kuyobora urugamba rwa gukuraho FPR!!! Arasobanura biratinda. Ubwo mu kurangiza nibwo yasohoye igipindi cye. Yababwiye ko nta modoka afite kandi akaba atagenda adasigiye umugore we imodoka izajya imufasha. Ubwo rero abo bayobozi ba RNC Bruxelles bagombaga kumushakire byihutirwa amafaranga yo kugura imodoka azasigira umugore mu gihe azaba agiye ku rugamba.

Kubera igitutu n’ibikabyo bya Musonera, abo bayobozi ba RNC Bruxelles nta kundi bali kubigenza atali ugushaka vuba amafranga yo kugura imodoka ya nyakwubahwa Musonera Jonathan. Ubwo bahise bakora cotisation byihuta batanga amafranga bakuye ku mufuka wabo ku bulyo bukulikira: Rudasingwa Alexis (500 euros), Murara Jean Paul (500), Ruhangara Olivier alias Ngarambe Edouard (500 euros), Gashugi Eric alias Nshimiyimana Emmanuel (500 euros) naho CIKURU Mwanamayi Joseph niwe watanze menshi (1500 euros).

-3161.jpg

Iyi modoka ya Mercedes ifite ibara ly’icyatsi (green). Musonera yayiguze equivalent y’ama euros 3500.mu misanzu yakusanyije, abeshya ko ari ayo gutera u Rwanda

Ubwo bukeye bwaho Musonera yahise asubira igitaraganya mu Bwongereza ngo kujya kwitegura kujya ku rugamba muli Africa. Ayo mafranga bamuteranyilije mu Bubiligi ni yo yahise agura mo imodoka ya Mercedes ifite ibara ly’icyatsi (green). Yayiguze equivalent y’ama euros 3500.

Ibi bintu ni ukuli Musonera we ubwe adashobora guhakana kuko nyuma yaho habayeho échanges de messages n’abo yali yateye igipindi bamubaza aho kujya ku rugamba bigeze ndetse na za message yaboherereje abashimira akimara kugura iliya modoka…. Izo message n’ubu ziracyahali nibiba ngombwa zizatangazwa.

Urwo rugamba rwa Musonera Jonathan abantu bararutegereje imyaka ubu ibaye ibili, ntawe uzi aho rwahereye. Rwagiye nka za nyoni….!!!!

-3163.jpg

Musonera Jonathan yariye bagenzibe yigurira Benz

Urukundo rwihaliye umunyamanyanga Musonera Jonathan afitiye mugenzi we CIKURU Mwanamayi Joseph narwo ngira ngo rurasobanutse neza. Mwabonye ko muli iliya Fund Raising yo kugura imodoka aliwe watanze menshi nkaho yali alimo kwigura cyango kugira icyo ashaka. Kandi na nyuma yaho yakomeje guha Musonera amafranga dore ko yabaga yayabonye atayaruhiye ayahuguje impunzi zagowe cyango yacuruje ibipapuro bya Fakes.

Ubusambo nk’ubu rero ni yo ntandaro nyayo yateje ibibazo muli RNC kubera abantu biyitaga ko ngo ali abakuru bayo bameze nka musonera.

Aba nibo bamaze iminsi barataye umutwe bakora ibishoboka byose ngo bagundire ubutegetsi, banga amatora kugira ngo bagume mu myanya balimo bakomeze basahure…

Niyo mpamvu mubona ibilimo kuba. Ni cyo gisobanura kidashidikanywaho.

Biracyaza…

Umusomyi wacu mu Bubiligi

2016-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi  ( AMAFOTO )

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

Ubwanditsi 02 Dec 2016
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Ubwanditsi 18 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI  bahinduka  POWER
ITOHOZA

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI bahinduka POWER

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!
Amakuru

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Ubwanditsi 14 Jan 2021
APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC
Amakuru

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

Ubwanditsi 06 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru