• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Ubwanditsi 18 Jan 2017 ITOHOZA

Mumpera z’icyumweru turangije umuyobozi mukuru wa Central Intelligence Agency ( (CIA), Gen. John Brennan nibwo yatumiwe na Television imwe muzikomeye muri Amerika ya Fox News ishaka kumubaza kubibazo biri hagati ya perezida watowe muri Amerika Donald Trump n’inzego z’iperereza. Nubwo abayobozi beshi b’ibigo by’iperereza ry’igihugu cy’Amerika bazahindurwa ubwo Trump azaba amaze gufata ubutegetsi muburyo bwemewe, ariko imipango y’imikorere y’ibi bigo irakomeza nubwo Trump yagira ibyo ahindura hari umurongo ngenderwaho udahindurwa.

Uyu muyobozi yikomye perezida ugiye kujyaho avuga ko agomba guhindra imyumvire kubera ko isi yahindutse kandi irimo kwihuta. Yanavuze ko hari ibihugu ku isi bituma ibintu birimo guhinduka, kumwanya wa mbere hakaba haza Uburusiya n’Ubushinwa. Brennan yakomeje avuga ko atiyumvisha na gato igituma perezida watowe yifata kuriya nko kugihugu cy’Uburusiya, yakomeje agira ati: “I don’t think that Trump has a full understnding of Russian capabilities, plans and the actions they are taking on the world” ni ukuvuga ngo: Ntabwo ntekereza ko Trump asobanukiwe imbaraga, imigambi,n’ibikorwa Uburusiya burimo gukora ku isi.
-5406.jpg

Gen. John Brennan

Uyu muyobozi uyobora CIA kuva muri 2013 yakomeje avuga ko adashobora kwiyumvisha na none ukuntu kugeza n’ubu Trump atarasobanukirwa impamvu bafatiye ibihano igihugu cy’Uburusiya, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye ku kuntu abona ibintu kuburyo bwe bwihariye. Brennan yakomeje aburira Trump ko agomba kwitonda cyane munzira ndende agiye gutangira ngo cyane yitondere ibibazo bafitanye n’igihugu cy’Uburusiya, bafata nk’umwanzi wabo wa mbere.

-5405.jpg
Nyuma y’amasaha make umuyobozi wa CIA avuze ibi, perezida watowe Donald Trump utajya apfana ijambo yahise asubiza John Brennan ko gusebanya bitagombera imyumvire ihanitse kuruta iy’umuntu yagira ngo yumve ko Uburusiya ari ikibazo gikomeye kuri Amerika. Ikindi Trump yacyuriye Brennan ko gusohora amakuru y’ibinyoma (fake news) bidasaba imyumvire ihanitse. Aha yakomozaga kumakuru bivugwa ko inzego z’iperereza z’Amerika zahaye ibinyamakuru hanyuma bikaza gutangazwa kugira ngo bigaragare ko Uburusiya bwagize uruhare mubyavuye mu matora.

John Brennan yavuze ko inzego z’ubutasi zitakagombye kugirana ibibazo na perezida uriho ngo kubera ko imyanzuro ivuye mubyo baba bakoze ituma abayobozi bashobora gufata imyanzuro n’ibyemezo bikwiriye munzego zitandukanye. Ngo kuba Trump agereranya inzego z’ubutasi n’abanazi bo mu budage bakoze genocide y’abayahudi ngo we biramurenze, ngo ibi bigaragaza ko Trump agikeneye kwigishwa ikinyabupfura.

Muribuka ko igihe perezida John Kennedy warashwe yari yavuze ko agiye guhindura inzego z’iperereza akazigabamo udupande 1000. Yarabibasiye, avuga ko hari ibintu bidasobanutse bigomba guhinduka, none se na Trump nibwo buryo agiye guhanganamo n’izi nzego ziperereza?

Hari ikintu John Brennan yavuze gikubiyemo ibintu byinshi ubwo yavugaga ko Trump akwiriye kongera wigishwa indangagaciro za politike iranga igihugu cy’igihangage Amerika ngo kubera ko mu minsi iri imbere azaba ari imbere y’ibibazo bikomeye birebana na Iran, Syria, Korea y’Amajyaruguru, Crimea, Ukraine, n’ibindi biri mu karere k’iburasirazuba. Yavuze ko Trump azahura n’ibibazo byinshi atiteze kumunsi wambere akigera kubutegetsi.

-5404.jpg

Perezida Trump

Nubwo Tump ari perezida, ariko hari ibyemezo atazemererwa gupfa gufata. Ikindi nubwo afite abajyanama, we akaba adafite ubunararibonye muri politike, none ho kubera uko ateye akaba adashaka kuvugirwamo ibi byose biragaragara ko ubutegetsi bwe bushobora kuzahura n’ibibazo by’ingutu.

Inzego z’iperereza muri Amerika zigizwe n’ibigo 17, bivuga ko Trump adashobora kugenzura no kumenya ibikorerwa aho hose, ikindi Trump agoswe n’abayobozi b’ibi bigo hafi ya bose badashaka kumva umuntu ubabwira igihugu cy’Uburisiya mu matwi yabo, ibi rero bikaba bitazorohera Trump n’ubuyobozi bwe mu byemezo bimwe na bimwe. Ni ukuvuga ko imikoranire ashaka kugirana na Putin ishobora kumukoraho mu buryo runaka.

Burya hari umugani uvuga ngo igiti cyose kigwa aho gihengamiye. Ese Trump ni igiki gikomeje gutuma akunda igihugu cy’Uburusiya bigeze hariya? Yanavuze ko mu bayobozi agomba kuzahura nabo byihutirwa Putin aza kumwanya wa mbere.

Tubitege amaso kuko kuwa gatanu w’iki cyumweru aribwo Trump azarambika akaboko ke kuri Bibiliya kugira ngo abe perezida wa 45 w’Amerika.

Hakizimana Themistocle

2017-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Fears as Burundi starts census to register foreigners

Fears as Burundi starts census to register foreigners

Ubwanditsi 03 Mar 2016
Abantu Miliyari  bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe

Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare
Amakuru

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ubwanditsi 28 Sep 2025
Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame  yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Burera na Gakenke
Mu Rwanda

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Ubwanditsi 31 Jul 2017
Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021
Amakuru

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Ubwanditsi 30 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru