• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

Ubwanditsi 07 Aug 2018 UBUKERARUGENDO

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), kuri uyu wa Mbere cyatangije igikorwa cy’iminsi irindwi kizajya gituma buri munsi abantu babiri batsindira umwenda w’Ikipe ya Arsenal FC w’umwimerere.

U Rwanda ruherutse kwinjira mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, aho izajya ikinana umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso mu gihe cy’imyaka itatu.

RDB ibinyujije kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, yatangaje ko guhera kuri uyu wa 6 Kanama kugeza kuwa 12 Kanama 2018, irimo gutanga imyenda ibiri y’umwimerere ikipe ya Arsenal FC izakinana guhera mu mwaka w’imikino 2018-2019, uzatangira kuri uyu wa Gatanu.

Gutsindira uyu mwenda birasaba ko uba uri mu Rwanda, ugashyira ifoto ushatse kuri Twitter igaragaza ahantu nyaburanga, ukahavuge, hanyuma ugasobanura n’impamvu abakerarugendo bakwiye kuhasura. Nyuma y’ibi ushyiramo @visitrwanda_now, ugakoresha hashtag #visitrwanda, #kickoff250 na #TemberuRwanda

Buri munsi RDB izajya itangaza babiri batsinze, uw’igitsina gabo n’uw’igitsina gore, bigendanye n’uwo ifoto ye yabonye re-tweets nyinshi. Guhatanira uyu mwenda bizajya bitangira kubarwa saa sita z’ijoro birangire nyuma y’amasaha 24.

Arsenal FC yamaze gushyira hanze imyambaro itatu itandukanye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2018/19 yose iriho ‘Visit Rwanda’ iy’umwimerere abakinnyi bazajya bambara bari mu rugo ikaba igura £100, ni ukuvuga asaga ibihumbi 114Frw naho iyakorewe abafana, umwe ukaba ugura £55, asaga ibihumbi 63 Frw.

Icyo iyi myenda yose uko ari itatu ihuriyeho ni uko yakozwe n’uruganda rwa Puma, ikaba ikoranye ikoranabuhanga rya EVOknit Tech ku buryo yorohereza abakinnyi kutabangamirwa n’ubushyuhe cyangwa n’ubukonje mu gihe bari mu kibuga.

U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Uburyo rukumbi bushoboka bwo kugera kuri iyi ntego ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe.

Ubufatanye bw’Ikipe ya Arsenal FC, ni kimwe mu bigize gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nkuko bikubiye mu cyerekezo 2050 na gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II).

Muri iyi gahunda u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo by’inama, kwakira abantu, ubwikorezi, ibikurura ba mukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubukerarugendo bufatiye runini abaturage. Imwe muri gahunda zashyizweho ni ugusangira ibyavuye mu bukerarugendo aho kuva mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda, yashyizeho iyi gahunda igamije gutuma abaturiye pariki bungukira ku byavuye mu bukerarugendo.

Miliyoni irenga 1.28 y’amadolari imaze gushyirwa mu mishinga 158 ifitiye akamaro abaturage baturiye Pariki y’Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga. Irimo kubegereza amazi meza, ibigo nderabuzima, amashuri, inzu zo guturamo.

Kuri ubu ni urwa gatatu muri Afurika nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama n’ibikorwa mpuzamahanga. Ikompanyi yarwo y’indege, RwandAir, igera mu byerekezo 26 ku Isi yose, Pariki y’Akagera yashyizwemo Intare n’Inkura, hagamijwe ko igira inyamaswa eshanu z’inkazi.

Pariki y’Ibirunga yaragutse kugira ngo ingagi zibe ahantu zisanzuye. Kugeza ubu ubukerarugendo nibwo bwinjiza amadevize menshi mu gihugu bukaba bwaratanze n’imirimo igera ku 90 000.

Abakinnyi Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Pierre-Emerick Aubameyang nibo bamenyekanisha ubu bufatanye n’u Rwanda

Umutoza mushya wa Arsenal, Unai Emery, afite umwambaro mushya w’iyi kipe ugaragaraho amagambo yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Mesut Özil na bagenzi be bamurika umwambaro wa gatatu wa Arsenal ugaragaraho Visit Rwanda

Uyu niwo mwambaro Arsenal izajya yambara yasuye andi makipe muri uyu mwaka w’imikino

2018-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubwanditsi 06 Oct 2018
COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Ubwanditsi 21 Mar 2020
Tumenye Mille Collines, hoteli ibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda

Tumenye Mille Collines, hoteli ibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda

Ubwanditsi 26 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.
Amakuru

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.

Ubwanditsi 01 Nov 2020
Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Mu Mahanga

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa
POLITIKI

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa

Ubwanditsi 19 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru