• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

Ubwanditsi 07 Aug 2018 UBUKERARUGENDO

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), kuri uyu wa Mbere cyatangije igikorwa cy’iminsi irindwi kizajya gituma buri munsi abantu babiri batsindira umwenda w’Ikipe ya Arsenal FC w’umwimerere.

U Rwanda ruherutse kwinjira mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, aho izajya ikinana umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso mu gihe cy’imyaka itatu.

RDB ibinyujije kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, yatangaje ko guhera kuri uyu wa 6 Kanama kugeza kuwa 12 Kanama 2018, irimo gutanga imyenda ibiri y’umwimerere ikipe ya Arsenal FC izakinana guhera mu mwaka w’imikino 2018-2019, uzatangira kuri uyu wa Gatanu.

Gutsindira uyu mwenda birasaba ko uba uri mu Rwanda, ugashyira ifoto ushatse kuri Twitter igaragaza ahantu nyaburanga, ukahavuge, hanyuma ugasobanura n’impamvu abakerarugendo bakwiye kuhasura. Nyuma y’ibi ushyiramo @visitrwanda_now, ugakoresha hashtag #visitrwanda, #kickoff250 na #TemberuRwanda

Buri munsi RDB izajya itangaza babiri batsinze, uw’igitsina gabo n’uw’igitsina gore, bigendanye n’uwo ifoto ye yabonye re-tweets nyinshi. Guhatanira uyu mwenda bizajya bitangira kubarwa saa sita z’ijoro birangire nyuma y’amasaha 24.

Arsenal FC yamaze gushyira hanze imyambaro itatu itandukanye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2018/19 yose iriho ‘Visit Rwanda’ iy’umwimerere abakinnyi bazajya bambara bari mu rugo ikaba igura £100, ni ukuvuga asaga ibihumbi 114Frw naho iyakorewe abafana, umwe ukaba ugura £55, asaga ibihumbi 63 Frw.

Icyo iyi myenda yose uko ari itatu ihuriyeho ni uko yakozwe n’uruganda rwa Puma, ikaba ikoranye ikoranabuhanga rya EVOknit Tech ku buryo yorohereza abakinnyi kutabangamirwa n’ubushyuhe cyangwa n’ubukonje mu gihe bari mu kibuga.

U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Uburyo rukumbi bushoboka bwo kugera kuri iyi ntego ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe.

Ubufatanye bw’Ikipe ya Arsenal FC, ni kimwe mu bigize gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nkuko bikubiye mu cyerekezo 2050 na gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II).

Muri iyi gahunda u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo by’inama, kwakira abantu, ubwikorezi, ibikurura ba mukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubukerarugendo bufatiye runini abaturage. Imwe muri gahunda zashyizweho ni ugusangira ibyavuye mu bukerarugendo aho kuva mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda, yashyizeho iyi gahunda igamije gutuma abaturiye pariki bungukira ku byavuye mu bukerarugendo.

Miliyoni irenga 1.28 y’amadolari imaze gushyirwa mu mishinga 158 ifitiye akamaro abaturage baturiye Pariki y’Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga. Irimo kubegereza amazi meza, ibigo nderabuzima, amashuri, inzu zo guturamo.

Kuri ubu ni urwa gatatu muri Afurika nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama n’ibikorwa mpuzamahanga. Ikompanyi yarwo y’indege, RwandAir, igera mu byerekezo 26 ku Isi yose, Pariki y’Akagera yashyizwemo Intare n’Inkura, hagamijwe ko igira inyamaswa eshanu z’inkazi.

Pariki y’Ibirunga yaragutse kugira ngo ingagi zibe ahantu zisanzuye. Kugeza ubu ubukerarugendo nibwo bwinjiza amadevize menshi mu gihugu bukaba bwaratanze n’imirimo igera ku 90 000.

Abakinnyi Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Pierre-Emerick Aubameyang nibo bamenyekanisha ubu bufatanye n’u Rwanda

Umutoza mushya wa Arsenal, Unai Emery, afite umwambaro mushya w’iyi kipe ugaragaraho amagambo yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Mesut Özil na bagenzi be bamurika umwambaro wa gatatu wa Arsenal ugaragaraho Visit Rwanda

Uyu niwo mwambaro Arsenal izajya yambara yasuye andi makipe muri uyu mwaka w’imikino

2018-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Ubwanditsi 22 Jan 2020
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 19 Apr 2018
RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Ubwanditsi 07 Jan 2019
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

Ubwanditsi 07 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Ibyavuye mu matora ya referandumu birara bimenyekanye
Mu Mahanga

Burundi: Ibyavuye mu matora ya referandumu birara bimenyekanye

Ubwanditsi 21 May 2018
Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri
Amakuru

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Ubwanditsi 01 May 2023
Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe
IKORANABUHANGA

Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Ubwanditsi 10 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru