• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Ubwanditsi 13 Nov 2016 IMIKINO

Kwizera Peace Ndaruhutse yegukanye ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Miss Naïades 2016 rimaze igihe rihatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuriye mu Mujyi wa Cotonou muri Benin.

Ndaruhutse Kwizera Peace w’imyaka 20 y’amavuko, afite uburebure bwa sentimetero 181 agapima ibiro 70. Asanzwe ari igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari nabyo byamuhesheje iturufu yo guhatanira Miss Miss Naïades.

Igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa witwa Kenta Awa wo muri Guinée naho uwitwa Kpogbezani Lucrece wo muri Benin aba igisonga cya mbere.

Peace yari yaherekejwe na nyina umubyara. Yatowe mu birori byabereye kuri Dream Beach Hotel mu Mujyi wa Cotonou ku nkombe z’inyanja ya Atlantic mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2016. Ibirori byatangiye bitinze cyane kubera impamvu ababiteguye ‘bavuze ko zitabaturutseho’, abakobwa batangiye kwiyerekana ahagana saa sita birangira mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2016.

Irushanwa rya Miss Naïade ryatangiye gutegurwa mu 1998, iyi ni inshuro ya 13 ribaye. Kuva ryatangiye u Rwanda ruryitabiriye gatatu ndetse muri iyo myaka yose abakobwa bahagarariye igihugu baratsinze.

Mu mwaka wa 2011 Rusaro Carine yararyitabiriye aba uwa mbere ahembwa miliyoni eshatu, muri 2013 Umulisa Viviane yarijemo atahana umwanya wa kabiri na miliyoni ebyiri.

-4643.jpg

Kwizera Peace yatsinze bigaragara ko arusha cyane abakobwa bo mu bihugu cumin a bibiri yari ahatanye na bo. Umubare munini w’abakobwa bavugaga Igifaransa ndetse mu bitabiriye irushanwa hari ubwiganze bw’abavuga ururimi rwa Molière uhereye ku bagabura inzoga, abateguye igikorwa, abagize akanama nkemurampaka, abafana ndetse no mu bafata amafoto n’itangazamakuru ryose ntiwashoboraga kugira uwo wumva avuga ‘Icyongereza’ ururimi rukumbi uyu mukobwa yakoreshaga.

-4644.jpg

Abakobwa babanje kubyina indirimbo ivuga ko ‘Afurika yunze ubumwe’

2016-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 May 2024
APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

Ubwanditsi 22 Apr 2022
Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

RUSHYASHYA 12 Aug 2026

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Ubwanditsi 11 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda
Amakuru

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba
HIRYA NO HINO

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Mu bahitanywe n’impanuka ya Ethiopian Airlines harimo Umunyarwanda umwe
HIRYA NO HINO

Mu bahitanywe n’impanuka ya Ethiopian Airlines harimo Umunyarwanda umwe

Ubwanditsi 10 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru