• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Ubwanditsi 13 Nov 2016 IMIKINO

Kwizera Peace Ndaruhutse yegukanye ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Miss Naïades 2016 rimaze igihe rihatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuriye mu Mujyi wa Cotonou muri Benin.

Ndaruhutse Kwizera Peace w’imyaka 20 y’amavuko, afite uburebure bwa sentimetero 181 agapima ibiro 70. Asanzwe ari igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari nabyo byamuhesheje iturufu yo guhatanira Miss Miss Naïades.

Igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa witwa Kenta Awa wo muri Guinée naho uwitwa Kpogbezani Lucrece wo muri Benin aba igisonga cya mbere.

Peace yari yaherekejwe na nyina umubyara. Yatowe mu birori byabereye kuri Dream Beach Hotel mu Mujyi wa Cotonou ku nkombe z’inyanja ya Atlantic mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2016. Ibirori byatangiye bitinze cyane kubera impamvu ababiteguye ‘bavuze ko zitabaturutseho’, abakobwa batangiye kwiyerekana ahagana saa sita birangira mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2016.

Irushanwa rya Miss Naïade ryatangiye gutegurwa mu 1998, iyi ni inshuro ya 13 ribaye. Kuva ryatangiye u Rwanda ruryitabiriye gatatu ndetse muri iyo myaka yose abakobwa bahagarariye igihugu baratsinze.

Mu mwaka wa 2011 Rusaro Carine yararyitabiriye aba uwa mbere ahembwa miliyoni eshatu, muri 2013 Umulisa Viviane yarijemo atahana umwanya wa kabiri na miliyoni ebyiri.

-4643.jpg

Kwizera Peace yatsinze bigaragara ko arusha cyane abakobwa bo mu bihugu cumin a bibiri yari ahatanye na bo. Umubare munini w’abakobwa bavugaga Igifaransa ndetse mu bitabiriye irushanwa hari ubwiganze bw’abavuga ururimi rwa Molière uhereye ku bagabura inzoga, abateguye igikorwa, abagize akanama nkemurampaka, abafana ndetse no mu bafata amafoto n’itangazamakuru ryose ntiwashoboraga kugira uwo wumva avuga ‘Icyongereza’ ururimi rukumbi uyu mukobwa yakoreshaga.

-4644.jpg

Abakobwa babanje kubyina indirimbo ivuga ko ‘Afurika yunze ubumwe’

2016-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukino w’umunsi wa 2 wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wari buzakirwe n’u Rwanda uzakirwa na Senegal i Dakar

Umukino w’umunsi wa 2 wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wari buzakirwe n’u Rwanda uzakirwa na Senegal i Dakar

Ubwanditsi 31 May 2022
Nyuma yo gukubitana  amakofe  n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Nyuma yo gukubitana amakofe n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Ubwanditsi 27 Dec 2016
BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

Ubwanditsi 19 May 2023
Gor Mahia yageze i Kigali, umutoza avuga ko yimwe amakuru na Mamelodi Sundowns

Gor Mahia yageze i Kigali, umutoza avuga ko yimwe amakuru na Mamelodi Sundowns

Ubwanditsi 05 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abapolisi 2 bakuru bari muri kasho za CMI bazira kurekura Abanyarwanda bari batawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abapolisi 2 bakuru bari muri kasho za CMI bazira kurekura Abanyarwanda bari batawe muri yombi

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Butaliyani mu bya gisirikare buhagaze neza
Mu Rwanda

Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Butaliyani mu bya gisirikare buhagaze neza

Ubwanditsi 25 Jul 2017
Tanzania-Imvugo yakoreshejwe na Zari abenshi bayifashe nko gukina ku mubyimba  Wema Sepetu uri mu cyunamo
IMIKINO

Tanzania-Imvugo yakoreshejwe na Zari abenshi bayifashe nko gukina ku mubyimba Wema Sepetu uri mu cyunamo

Ubwanditsi 23 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru