• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Guverinoma ya Mozambique yemeje ko izatanga inkunga yose ikenewe yo gufasha Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi bibaye mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wakomeje gushyiraho amananiza bijyanye n’inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero wahaga RDF, muri ubu butumwa.

Ibi byatumye u Rwanda rugirana ibiganiro na Mozambique birangira iki gihugu cyemeye kwishyura ikiguzi cy’ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado kugira ngo bukomeze.

Mbere y’uko haba ibi biganiro, u Rwanda rwari rwatangaje ko mu gihe hataboneka inkunga yo gukomeza ubu butumwa bw’Ingabo zarwo, rwiteguye kuzikura muri Mozambique.

Mozambique isa n’iyari yaracecetse, yaje kwemeza ko koko izajya itanga inkunga yose ikenewe yo gufasha Ingabo z’u Rwanda gukomeza ubutumwa zirimo muri iki gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Mozambique, Inocêncio Impissa, yagaragaje ko iyi nkunga igiye gutangwa kuko Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu zibafitiye akamaro ndetse zibafasha kubona umwanya wo gukomeza kwitoza.

Ati “Ntabwo nzi igiciro cyangwa igihe bazamara inaha ariko amasezerano azanozwa neza mu gihe kizaza, gusa kugira izi ngabo bifasha igihugu gukomeza kwiyubaka no kubaka ubushobozi.”

Yakomeje avuga ko “Ibi biduha umwanya wo gushyira ku murongo ingabo zacu binyuze mu kuzongerera ubushobozi, ibikoresho, ikoranabuhanga mu gihe kandi tugakomeza kubona umusaruro w’ubufasha bwa gishuti bwo kurinda umutekano mu karere.”

U Rwanda rumaze imyaka itanu rwohereje Ingabo n’Abapolisi muri Mozambique ku butumire bw’icyo gihugu, guhera mu ntangiriro za Nyakanga 2021, ndetse habarirwa yo Abasirikare n’abapolisi barenga 6.300.

Ubu butumwa bugamije gufasha Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kuva ubu butumwa bwatangira, bumaze gutanga umusaruro ukomeye kuko ibyihebe byari byarigaruriye iyi ntara, byahashyijwe ku kigero gikomeye mu bice bigenzurwa n’u Rwanda, abaturage bongera gusubira mu byabo.

2026-06-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 14 Nov 2022
Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 22 Oct 2016
U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Ubwanditsi 23 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball
Amakuru

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 26 May 2022
Inama y’Abaminisitiri yateranye yiga ku kibazo cy’abarenga 116 bahitanywe n’ibiza
POLITIKI

Inama y’Abaminisitiri yateranye yiga ku kibazo cy’abarenga 116 bahitanywe n’ibiza

Ubwanditsi 03 May 2018
Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza
IMIKINO

Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru