• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Guverinoma ya Mozambique yemeje ko izatanga inkunga yose ikenewe yo gufasha Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi bibaye mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wakomeje gushyiraho amananiza bijyanye n’inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero wahaga RDF, muri ubu butumwa.

Ibi byatumye u Rwanda rugirana ibiganiro na Mozambique birangira iki gihugu cyemeye kwishyura ikiguzi cy’ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado kugira ngo bukomeze.

Mbere y’uko haba ibi biganiro, u Rwanda rwari rwatangaje ko mu gihe hataboneka inkunga yo gukomeza ubu butumwa bw’Ingabo zarwo, rwiteguye kuzikura muri Mozambique.

Mozambique isa n’iyari yaracecetse, yaje kwemeza ko koko izajya itanga inkunga yose ikenewe yo gufasha Ingabo z’u Rwanda gukomeza ubutumwa zirimo muri iki gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Mozambique, Inocêncio Impissa, yagaragaje ko iyi nkunga igiye gutangwa kuko Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu zibafitiye akamaro ndetse zibafasha kubona umwanya wo gukomeza kwitoza.

Ati “Ntabwo nzi igiciro cyangwa igihe bazamara inaha ariko amasezerano azanozwa neza mu gihe kizaza, gusa kugira izi ngabo bifasha igihugu gukomeza kwiyubaka no kubaka ubushobozi.”

Yakomeje avuga ko “Ibi biduha umwanya wo gushyira ku murongo ingabo zacu binyuze mu kuzongerera ubushobozi, ibikoresho, ikoranabuhanga mu gihe kandi tugakomeza kubona umusaruro w’ubufasha bwa gishuti bwo kurinda umutekano mu karere.”

U Rwanda rumaze imyaka itanu rwohereje Ingabo n’Abapolisi muri Mozambique ku butumire bw’icyo gihugu, guhera mu ntangiriro za Nyakanga 2021, ndetse habarirwa yo Abasirikare n’abapolisi barenga 6.300.

Ubu butumwa bugamije gufasha Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kuva ubu butumwa bwatangira, bumaze gutanga umusaruro ukomeye kuko ibyihebe byari byarigaruriye iyi ntara, byahashyijwe ku kigero gikomeye mu bice bigenzurwa n’u Rwanda, abaturage bongera gusubira mu byabo.

2026-06-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura

Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2

Ubwanditsi 26 Sep 2024
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021
Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Ubwanditsi 22 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’
Mu Mahanga

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred
Amakuru

Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred

RUSHYASHYA 05 Jul 2026
Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze
INKURU NYAMUKURU

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Ubwanditsi 27 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru