• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 20 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Gashyantare nibwo biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Kagame Paul na perezida wa Uganda Kaguta Museveni bahurira ku mupaka wa Gatuna n’abahuza baturutse muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaganira ku kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Abagande baba mu Rwanda n’abandi bafite imiryango muri Uganda bamaze igihe badakandagizayo ikirenge kubera ifungwa ry’umupaka wa Gatuna bariraye ku ibaba ndetse bamwe babwiye Rushyashya ko batangiye kuzinga ibikapu ngo ejo bafate iyihuse.

Kurundi ruhande ariko Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rya shyizweho umukono na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, rishimira Uganda.

U Rwanda rwabwiye Uganda ko hari ibibazo 3 byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola iheruka yabereye i Kigali.

U Rwanda rwasabye Uganda kugenzura imikorere n’ibikorwa bitera inkunga uwitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, ruvuga ko bari mu bayobozi b’umutwe wa RNC, bakorera mu muryango utegamiye kuri leta witwa Self-Worth Initiative.

Rwasabye kandi kugenzura ingendo za Mukankusi Charlotte muri Uganda cyane cyane mu kwezi kwa Mutarama 2020 ndetse na pasiporo No. A000199979 yahawe.

Ikindi kintu rwasabye ni ukugenzura abarwanyi ba RUD Urunana bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019. U Rwanda rushimira ko babiri muri bo bamaze koherezwa ariko rusaba ko Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ bakekwaho kuyobora iki gitero na bo batabwa muri yombi kandi bakarubashyikiriza.

Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ avugwaho guhura na bamwe mu bayobozi b’inkambi z’impunzi  za Uganda arizo Nakivale,Cyaka ya 1 na Rwamanja, kuwa 12 Gashyantare  uyu mwaka, aho yagiranye inama n’abahoze ari abarwanyi ba RUD Urunana n’abahoze muri FDLR ndetse n’umwe mu bahagarariye RNC muri iyo nkambi uzwi ku mazina ya Biraguma Tharcice na Bishop Busigo uherutse gutorwa muri komite ya RNC Uganda.

Iyi nama yari igamije gusaba bamwe mu barwanyi kwibaruza nyuma ababishaka bakagarurwa muri RUD Urunana. Ibindi basabwe ni ugukangurira urubyiruko kuza muri iyi mitwe bagahabwa imyitozo ya gisilikare .

Capt Gavana mu ngendo agenda akora mu iri zi nkambi  agenda abwira impunzi ko amasezerano ya Luanda agamije guhuza Uganda n’u Rwanda ari ibipapuro gusa ko Uganda ikibashyigikiye.

Ikindi ni uko kuwa 16 Gashyantare saa yine Capt Nshimiye Gavana yasesekaye mu nkambi ya Nakivale aherekejwe n’umwe  mu barwanyi ba RUDI Urunana witwa Sgt Maben n’umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki Ntamuhanga Cassien bakaba barabonanye n’umwe wahoze mu barwanyi ba RUDI witwa Ziraziga uzwi nka Capt.Chimiste.

Bikaba bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yamaze kwinjira muri aba barwanyi ba RUD Urunana, uyu mutwe ukaba usanzwe ari umufatanyabikorwa wa RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Abasesenguzi bakaba bakomeje kwibaza bati : ” niba u Rwanda rwaragaragaje impungenge ko Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel, bakomeje kugambinira u Rwanda bari kubutaka bwa Uganda ndetse  Capt.Nshimiye, akaba ari umwe mu bishe abaturage mu Kinigi na Ntamuhanga Cassien akaba ari umwe mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuki  Uganda itabata muri yombi ngo ibashyikirize u Rwanda niba ishaka ko ibintu bitungana nuwo mupaka ugafungurwa nkuko babyifuza”. Ibi ngo byaba ari nko gusaba Uganda kwikora mu nda ?

Amakuru yizewe avuga ko uyu Cpt.Nshimiye nyuma yo kuva mu ngendo ubu aruhukiye mu rugo rwe ruri mu mujyi wa Kisoro ahatuye umugore we witwa Niyirera Clementine dore ko uyu mugabo afite imitungo myinshi muri Uganda akura mu bikorwa by’ubusahuzi.

2020-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Ubwanditsi 07 Aug 2020
Perezida Kagame ategerejwe mu Misiri

Perezida Kagame ategerejwe mu Misiri

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Ubwanditsi 30 May 2019
U Burundi bwasubije Congo abarwanyi 34 ba Mai-Mai bari barahahungiye imirwano

U Burundi bwasubije Congo abarwanyi 34 ba Mai-Mai bari barahahungiye imirwano

Ubwanditsi 03 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu
IMIKINO

Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe
Amakuru

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma
Amakuru

Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 11 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru