• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwemeje ko Bazeye na Abega bayoboraga FDLR barimo gutanga ‘amakuru akomeye’

U Rwanda rwemeje ko Bazeye na Abega bayoboraga FDLR barimo gutanga ‘amakuru akomeye’

Ubwanditsi 21 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, avuga ko u Rwanda rwashyikirijwe babiri bahoze ari abayobozi ba FDLR ari bo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza, aho barimo kubazwa kandi bemeye gutanga amakuru.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Sezibera yavuze ko nyuma yo “gutanga amakuru, abantu bazamenyeshwa ibindi.”

Yakomeje ati “Igihari ni uko tubafite, hashize iminsi, kandi barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro. Ni Guverinoma y’u Rwanda ibafite, barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro kandi bafashwe neza nta kibazo bafite.”

Abo bayobozi byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yemeje ko Bazeye na Abega boherejwe mu Rwanda kuko hari byinshi rwabakekagaho, nk’uko ikinyamakuru La Libre giheruka kubitangaza.

Yagize ati “Aba bantu barebwaga n’impapuro zo kubata muri yombi, bashakishwaga n’ubutabera bw’igihugu cyabo. Twabohereje mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera yemejwe hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Yavuze ko RDC itagombaga kubagumana kuko imaze imyaka isaga icumi yiyemeje gusubiza iwabo abarwanyi ba FDLR.

Mende kandi yabwiye Jeune Afrique ko “igihe ufatiye abanyabyaha ku butaka bw’igihugu, ari abanyamahanga kandi hakaba hari amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera, ugomba kubohereza mu gihugu cyabo kugira ngo bisobanure imbere y’ubutabera.”

Nyuma yo gufatwa, Laforge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Théophile Abega babanje kujyanwa i Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala ndetse n’imigambi bafite ku Rwanda.

Nibwo hamenyekanye imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uburyo FDLR na RNC bafatanyije bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda banyuze ku butaka bwa Congo.

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 na yo yashimangiye ko iyi mitwe yombi ifite ibirindiro muri Congo, aho nyuma ya FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hariyo undi mutwe uzwi nka “P5, Rwanda National Congress cyangwa Umutwe wa Kayumba Nyamwasa.”

Ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Crispin Atama Tabe, yandikiye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (Monusco), azisaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari mu rugendo bakagana muri Kivu y’Amajyepfo, kwiyunga n’umutwe wa Kayumba.

Ati “Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.”

Gusa Monusco yatereye agati mu ryinyo, ivuga ko uwo mutwe werekezaga muri Kivu y’Amajyepfo uvanze n’impunzi z’abasivili barimo abana n’abagore.

2019-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jun 2018
U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

Ubwanditsi 05 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside
Mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Igiswahili kiziye igihe-Malonga
Mu Mahanga

Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Ubwanditsi 14 Feb 2017
#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika
Mu Mahanga

#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

Ubwanditsi 08 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru