• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Ubwanditsi 08 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Itegeko  rikumira rikanahana icyaha cya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, rirasobanutse ndetse ntawakwitwaza ko atarizi kuko ryaganiriweho  bihagije. Nyamara  urutonde rw’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rugenda rurushaho kuba rurerure. Bamwe babikora mu rwego rwo guhunga uruhare rwabo cyangwa urwa benewabo  muri iyo Jenoside, abandi babikora nk’akazi bahemberwa.

Ntibyantangaza cyane abari muri uyu mugambi baramutse biganjemo ababa mu mahanga, kuko bumva ubutabera bw’u Rwanda butazabageraho, nubwo nyamara guhana abahakana n’ abapfobya Jenoside yemejwe n’isi yose ari inshingano y’ibihugu byose, harimo n’ibyo bagize indiri.

Abatangaje kurushaho ni abakorera icyo cyaha ku butaka bw’uRwanda bitwaje uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, bakirengagiza nkana ko “Jenoside “ itagibwaho impaka.

Kumenya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Rwanda ntibisaba ubushakashatsi kuko babikora ku mugaragaro, bigasa nk’aho “baciye amazi” inzego zishinzwe kubakurikirana.  Abantu nka Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire baracyatoneka abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi, bagafata abishe,abaguye mu busahuzi, abiciwe ku rugamba barwana, abazize ubujyahabi bwo mu buhungiro n’abandi bazize urupfu rusanzwe, bavuga  bashize amanga ko bazize” Jenoside yakorewe abahutu”.

Aba bombi kimwe n’abo batekereza kimwe babikora biyita abanyapolitiki bo muri “opozisiyo”, birengagije ko bitabaha ububasha bwo gukomeretsa imitima y’abarokokotse Jenoside yabaye isi yose ireba. Igitangaje kurushaho, Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bihisha inyuma y’amashyaka ataremerwa mu Rwanda. Bivuze ko no gukoresha imitwe ya politiki itemewe nabyo ubwabyo ari icyaha. Wakongeraho ko nka Ingabire we yanabifungiwe akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ukibaza niba atazi ko isubiracyaha rihanwa kurushaho.

Hari rero n’abihisha inyuma y’uburenganzira bw’itangazamakuru, maze bakaba umuzindaro w’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nimwibaze umuntu nka Etienne Gatanazi utinyuka kuba umwe mu bigaragambya ngo nibarekure Idamange Yvonne uhakana akanopfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari imbere y’Ubutabera! Aho gutara amakuru abaza impande zose zirebwa n’ifungwa ry’uyu mugore, nako umugome, agafata ijambo yerekana ko mu Rwanda ntawe uvuga ikimuri ku mutima.

Uyu Etienne Gatanazi amaze kugaragaza ko ari mu bagambanira u Rwanda. Amaze kuba ikibyimba mu mibiri y’ abarushakira ineza, kuko buri jambo avuze riba rigamije gutoneka  icyo kibyimba, hakibazwa uko bizarangira. Uwitwa Karasira Aimable wahisemo kwigira umurwayi wo mu mutwe kugirango abone uko aroga abantu abinyujije mu mbuga nkoranyambaga, aherutse gucikwa avuga ko we na bagenzi be bishyurwa, ariko agaragaza ko abakira ayo mafaranga bakwiye kumenya ko azabagaruka.

Abasesengura ibivugwa n’ibi byiciro byombi  bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga kuba inzego zibishinzwe zidahita zita muri yombi aba bangizi b’imitima, ari uburyo bwo kubaha umwanya ngo bikosore. Si bibi kuko mu muryango n’iyo umwana yaba ikirara utahita umuciraho iteka. Ariko se kugeza ryari, ko kubajenjekera bo babifata nko kubatinya?Aba bagizi ba nabi ntibumva ko kudafungwa kubera ibyaha bigaragarira buri wese ari amahirwe yo kwikebura.

Bo ngo bumva bataryozwa ibyaha bakora, kuko Leta  ibakozeho amahanga yasakuza. Umunyarwanda yagize ati:Umuheto woshya umwambi bitazajyana”. Abababazwa n’imitekerereze ya Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, Etienne Gatanazi n’abandi bakomeretsa imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi bahagurukiye kuyamagana, basanga KUJENJEKERA aba bantu ari ukorora ubugome mu Rwanda, bakagira bati:”Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Ntitwakomeza gusaba amahanga gushyikiriza ubutabera  abo acumbikiye bari mu bikorwa bikahakana  n’ibipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi n’abo dufite mu Rwanda bidegembya nk’aho itegeko ritabareba”.

Rushyashya yo isanga kuba waba ufitanye isano n’abajenosideri byagombye kukubabaza, bityo ukitandukanya n’ikibi.

Kuba waba ufitanye isano n’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (nubwo kubyemeza bitoroshye), warangiza ugapfobya cyangwa ugahakana ibyabakorewe, uba uri umugome ku rwego rw’ababishe,bakabasambanya ku ngufu, bakabasahura, ukaba ukwiye guhanwa nkabo. Gusa burya  inkono ihira igihe. Amaherezo y’inzira ni mu nzu, kandi iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe.

2021-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Ubwanditsi 18 Jan 2021
Lea Karegeya yiyongereye kurutonde rw’abitandukanije na Kayumba kubera amakimbirano amaze iminsi muri RNC

Lea Karegeya yiyongereye kurutonde rw’abitandukanije na Kayumba kubera amakimbirano amaze iminsi muri RNC

Ubwanditsi 29 Oct 2019
Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Ubwanditsi 08 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Mar 2025
Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU
Mu Rwanda

Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF
POLITIKI

Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Ubwanditsi 28 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru