• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Ubwanditsi 08 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Itegeko  rikumira rikanahana icyaha cya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, rirasobanutse ndetse ntawakwitwaza ko atarizi kuko ryaganiriweho  bihagije. Nyamara  urutonde rw’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rugenda rurushaho kuba rurerure. Bamwe babikora mu rwego rwo guhunga uruhare rwabo cyangwa urwa benewabo  muri iyo Jenoside, abandi babikora nk’akazi bahemberwa.

Ntibyantangaza cyane abari muri uyu mugambi baramutse biganjemo ababa mu mahanga, kuko bumva ubutabera bw’u Rwanda butazabageraho, nubwo nyamara guhana abahakana n’ abapfobya Jenoside yemejwe n’isi yose ari inshingano y’ibihugu byose, harimo n’ibyo bagize indiri.

Abatangaje kurushaho ni abakorera icyo cyaha ku butaka bw’uRwanda bitwaje uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, bakirengagiza nkana ko “Jenoside “ itagibwaho impaka.

Kumenya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Rwanda ntibisaba ubushakashatsi kuko babikora ku mugaragaro, bigasa nk’aho “baciye amazi” inzego zishinzwe kubakurikirana.  Abantu nka Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire baracyatoneka abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi, bagafata abishe,abaguye mu busahuzi, abiciwe ku rugamba barwana, abazize ubujyahabi bwo mu buhungiro n’abandi bazize urupfu rusanzwe, bavuga  bashize amanga ko bazize” Jenoside yakorewe abahutu”.

Aba bombi kimwe n’abo batekereza kimwe babikora biyita abanyapolitiki bo muri “opozisiyo”, birengagije ko bitabaha ububasha bwo gukomeretsa imitima y’abarokokotse Jenoside yabaye isi yose ireba. Igitangaje kurushaho, Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bihisha inyuma y’amashyaka ataremerwa mu Rwanda. Bivuze ko no gukoresha imitwe ya politiki itemewe nabyo ubwabyo ari icyaha. Wakongeraho ko nka Ingabire we yanabifungiwe akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ukibaza niba atazi ko isubiracyaha rihanwa kurushaho.

Hari rero n’abihisha inyuma y’uburenganzira bw’itangazamakuru, maze bakaba umuzindaro w’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nimwibaze umuntu nka Etienne Gatanazi utinyuka kuba umwe mu bigaragambya ngo nibarekure Idamange Yvonne uhakana akanopfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari imbere y’Ubutabera! Aho gutara amakuru abaza impande zose zirebwa n’ifungwa ry’uyu mugore, nako umugome, agafata ijambo yerekana ko mu Rwanda ntawe uvuga ikimuri ku mutima.

Uyu Etienne Gatanazi amaze kugaragaza ko ari mu bagambanira u Rwanda. Amaze kuba ikibyimba mu mibiri y’ abarushakira ineza, kuko buri jambo avuze riba rigamije gutoneka  icyo kibyimba, hakibazwa uko bizarangira. Uwitwa Karasira Aimable wahisemo kwigira umurwayi wo mu mutwe kugirango abone uko aroga abantu abinyujije mu mbuga nkoranyambaga, aherutse gucikwa avuga ko we na bagenzi be bishyurwa, ariko agaragaza ko abakira ayo mafaranga bakwiye kumenya ko azabagaruka.

Abasesengura ibivugwa n’ibi byiciro byombi  bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga kuba inzego zibishinzwe zidahita zita muri yombi aba bangizi b’imitima, ari uburyo bwo kubaha umwanya ngo bikosore. Si bibi kuko mu muryango n’iyo umwana yaba ikirara utahita umuciraho iteka. Ariko se kugeza ryari, ko kubajenjekera bo babifata nko kubatinya?Aba bagizi ba nabi ntibumva ko kudafungwa kubera ibyaha bigaragarira buri wese ari amahirwe yo kwikebura.

Bo ngo bumva bataryozwa ibyaha bakora, kuko Leta  ibakozeho amahanga yasakuza. Umunyarwanda yagize ati:Umuheto woshya umwambi bitazajyana”. Abababazwa n’imitekerereze ya Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, Etienne Gatanazi n’abandi bakomeretsa imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi bahagurukiye kuyamagana, basanga KUJENJEKERA aba bantu ari ukorora ubugome mu Rwanda, bakagira bati:”Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Ntitwakomeza gusaba amahanga gushyikiriza ubutabera  abo acumbikiye bari mu bikorwa bikahakana  n’ibipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi n’abo dufite mu Rwanda bidegembya nk’aho itegeko ritabareba”.

Rushyashya yo isanga kuba waba ufitanye isano n’abajenosideri byagombye kukubabaza, bityo ukitandukanya n’ikibi.

Kuba waba ufitanye isano n’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (nubwo kubyemeza bitoroshye), warangiza ugapfobya cyangwa ugahakana ibyabakorewe, uba uri umugome ku rwego rw’ababishe,bakabasambanya ku ngufu, bakabasahura, ukaba ukwiye guhanwa nkabo. Gusa burya  inkono ihira igihe. Amaherezo y’inzira ni mu nzu, kandi iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe.

2021-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Ubwanditsi 24 May 2021
Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Ubwanditsi 15 Dec 2023
Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Ubwanditsi 19 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo rigenewe abanyamakuru
Mu Rwanda

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.

Ubwanditsi 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru