• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Ubwanditsi 20 Aug 2018 IKORANABUHANGA

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala muri Uganda bwafunze amashami ane y’Uruganda rutunganya Amazi rwa “Jibu” kubera umwanda.

Ibikorwa byo gufunga aya mashami byabaye ku wa Gatanu, byari bihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuzima rusange n’Ibidukikije muri Kampala, Dr Daniel Okello.

Byatangiriye ku Biro bya Jibu mu gace ka Semawata muri Ntinda, bikomereza ku ishami riri Bugoloobi ku muhanda wa Luzira, irya Namugongo mu gace ka Mukasa n’irya Kabuusu.

The Observer yanditse ko aya mashami yose uretse irya Kabuusu afite ubwiherero mu cyumba gitunganyirizwamo amazi.

Mu rya Ntinda na Bugoloobi, amazi ava mu matanki anyura mu bwiherero agakomereza mu cyumba atunganyirizwamo n’imashini ziyayungurura.

Dr Daniel Okello yagize ati “Twasanze ibihari bitujuje ubuziranenge n’uburyo buboneye bwo gutunganya amazi. Igikomeye ni uko twasanze amacupa ashyirwamo amazi yozwa hifashishijwe uburyo busanzwe, budatanga umutekano ko asukuye neza. Ikindi aho amacupa yogerezwa ni hafi y’ubwiherero.”

Yakomeje avuga ko mu mashami yose, ibyumba bitunganyirizwamo amazi bitose hasi, ndetse basanze amacupa yogejwe asa nabi, anuzuye ivumbi.

Dr Okello yavuze ko amashami yasuwe yari afite umwanda ushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abanywa amazi akora. Azafungurwa mu gihe azaba yujuje ibisabwa.

Ku Isi, abantu miliyari ebyiri banywa amazi arimo umwanda ashobora gutera indwara zirimo impiswi, Choléra, typhoïde n’izindi.

Umuntu umwe mu icyenda anywa amazi yanduye buri munsi, bitera impfu z’abarenga miliyoni 3.4 buri mwaka. Muri bo abagera ku 502 000 bahitanwa n’indwara z’impiswi.

2018-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Ubwanditsi 31 Oct 2018
GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Ubwanditsi 27 Mar 2020
U Rwanda rugiye gutangira imirimo yo kubaka icyogajuru

U Rwanda rugiye gutangira imirimo yo kubaka icyogajuru

Ubwanditsi 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria
IMIKINO

CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria

Ubwanditsi 14 Jan 2018
UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye
ITOHOZA

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 01 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru