• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 26 Sep 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku nshuro ya mbere kuva yagirwa Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda; arageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ubwo araba abamurikira Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024).

Kuwa 30 Kanama 2017 nibwo Dr Ngirente Edouard, yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya ahita anarahirira izo nshingano mu muhango wayobowe na Perezida Kagame mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri, nibwo bwa mbere ari bugeze ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi abamurikira ibyo Guverinoma igiye gushyiramo ingufu muri manda y’imyaka irindwi.

Inama y’Abaminisitiri kwemeza Intego zikubiye muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha iterambere.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko ‘Rimwe mu gihembwe cy’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe aza gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ibikorwa bya Guverinoma’.

Ubwo yari amaze kurahirira kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, kuwa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, Amb. Gatete Claver yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda yamaze kunozwa, ikaba igomba gutangarizwa Abanyarwanda mbere y’uko uku kwezi kurangira.

Yagize ati “Tumaze igihe dutegura ibikorwa by’imyaka irindwiri iri imbere bizasomwa na Minisitiri w’Intebe mbere y’uko uku kwezi kurangira, bikazaba bigaragaza inzego tugomba kwibandaho kimwe n’ibipimo tuzagenderaho Perezida yemereye abaturage.”

Yakomeje agira ati “Tuzagendera kuri iyo gahunda mu nzego zagenwe, kandi tukizera ko kuri iyi nshuro inzego zatoranyijwe, iyo gahunda izagaragaza neza intego zihawe n’uruhare zizagira ku bukungu bw’igihugu. Ni ibintu bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu.”

Minisitiri Gatete yavuze ko muri iyi gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi hinjijwemo ibikorwa byari biteganyijwe mu cyerekezo 2020, hakaba hari no gutegurwa gahunda y’ibikorwa by’icyerekezo 2050 ku buryo uyu mwaka uzarangira bamaze kubona imbanzirizamushinga.

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi tumaze igihe dufite icyerekezo 2020 kizarangira mu myaka mike iri imbere, tukaba tunafite EDPRS 2 izarangira muri Kamena umwaka utaha. Ubu icyo twakoze ni uko twabihurije hamwe muri gahunda imwe y’imyaka irindwi izashyira mu bikorwa igice gisigaye cy’icyerekezo 2020 ariko n’icyerekezo 2050. Buri ngingo yose ifite ibipimo yagenewe, ibiteganyijwe, n’uburyo buhamye bw’uko tuzazamura ubukungu.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

-8125.jpg

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ubwo yari mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku munsi w’irahira rye

2017-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka  ku Isi(FIA)

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka ku Isi(FIA)

Ubwanditsi 09 Dec 2023
Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038

Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038

Ubwanditsi 08 Dec 2017
BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Ubwanditsi 22 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine yashyizwe  ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa na Museveni
ITOHOZA

Bobi Wine yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa na Museveni

Ubwanditsi 24 Oct 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC
IMIKINO

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Ubwanditsi 08 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru