• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Ubwanditsi 28 Apr 2017 Mu Rwanda

Abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) ku rwego rw’uturere na komite nyobozi yarwo ku rwego rw’igihugu biyemeje kugira uruhare rugaragara mu itegurwa no mu bikorwa bizaranga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizwi nka “Police week”.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kirangwa n’ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, kugira uruhare muri gahunda za Leta zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Ibi uru rubyiruko rwabyemereye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana mu nama yabahuje nawe kuwa gatatu tariki ya 26 Mata ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Insanganyamatsiko izaranga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi uyu mwaka iragira iti, “Imyaka 17 y’ubufatanye na Polisi mu kwicungira umutekano.Twicungire umutekano w’abantu n’ibintu ku buryo burambye. ”

Kwizihiza uyu munsi bizabanzirizwa na gahunda izamara ukwezi y’ubukangurambaga izatangira ku itariki ya 15 Gicurasi kugeza ku itariki ya 15 Kamena igasozwa n’ibirori byo kwizihiza imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe biteganyijwe ku itariki ya 16 Kamena 2017.

Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko rwageraga kuri 50, IGP Gasana yagize ati, “Imbaraga mukoresha mu gushaka umutekano w’abaturage zihabwa agaciro. ”

Yakomeje abagira inama ihuriro ryabo gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha kugirango habeho umutekano n’ituze birambye aho yagize ati, “Disiplini yo hejuru, guhanga udushya, gukorera hamwe, guhora muhanahana amakuru ni inyongera kuri gahunda y’ibyo mukora byose.”

IGP Gasana mu gusoza, yabagiriye inama yo kubyaza umusaruro itumanaho ryose babona cyane cyane imbuga nkoranyambaga bakangurira abaturage ubufatanye mu kubaka igihugu gitekanye kandi gifite ejo hazaza

Justus Kangwagye, umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu we, yatangaje ko uru rubyiruko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi ba Polisi y’u Rwanda, biryo biyemeje kugira uruhare rugaragara kuva mu myiteguro kugeza icyumweru cya Polisi kirangiye.

Kangwagye yagize ati,”Ab’inkwakuzi muri twe batangiye gusobanurira abaturage ibijyanye na Police week ndetse n’ibikorwa bijyanye nayo harimo gufasha abatishoboye, gutanga amakuru arebana na bimwe mu byo Polisi yatanze muri za Police week zashize nk’inka zari zaratanzwe zasuwe, n’ibindi.”

Yavuze ko kuri ubu hongerewe ubukangurambaga mu banyamuryango bashya ari nayo mpamvu imibare yayo yiyongereye aho yagize ati,”Ndahamya ko kubera imbaraga n’ishyaka uru rubyiruko rukorana, umusanzu warwo urimo kugaragara cyane muri iyi myaka ine rumaze rubayeho, ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda yihatira ubufatanye narwo ngo iruboneho umusaruro twese tubashe kugera ku nshingano twahawe n’igihugu.”

Yakomeje avuga ko ntawashidikanya ku musanzu uru rubyiruko n’abanyarwanda batanze muri iyi myaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze cyane cyane mu gukumira ibyaha bitandukanye, gutanga amakuru ku bana bata amashuri n’ibindi.

Aho yagize ati, “Mu bijyanye no kwigisha, ntaho ubuyobozi bujya kwigisha abaturage ibyo gukumira no kurwanya ibyaha ngo basige uru rubyiruko, kandi hari ibigenda bikosoka.”

Kangwagye yashoje avuga ko bakomeje inama zikomeje kandi zigaragaza ko imyiteguro igeze kure mu Ntara zitandukanye kandi buri karere kateganyije umusanzu kazatanga haba mu gufasha abatishoboye ndetse no gusigasira ibyamaze kugerwaho.

Umukundwa Victoire ushinzwe imyitwarire muri komite nyobozi y’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu, yavuze ko, aho ruri hose mu gihugu rwiteguye kuzafata iya mbere mu bikorwa bizaranga Police week kandi by’umwihariko ku isabukuru y’uyu mwaka, hakazashyira imbaraga mu gukurikiranira hafi ibyo Polisi yatanze mu turere dutandukanye.

Yagize ati, “Tugiye gushyira imbaraga mu gufasha ariko tunakurikirana ibyamaze gutangwa niba bikoreshwa neza, niba bigirira akamaro abagenerwabikorwa kandi dutanga inama mu kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.”

Ikindi ngo ni uko bagiye kwihatira kugira uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, ingengabitekerezo ya jenoside, ruswa, kurengera ibidukikije ndetse n’umutekano wo mu muhanda.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari abanyamuryango b’iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake basaga 100, 000; ariko intego ni ukubongera bakagera kuri Miliyoni bitarenze uyu mwaka.

Uru rubyiruko rwashyizeho iri huriro mu 2013. Rwibanda ku guteza imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda zishingiye ahanini ku kwirinda ikibi n’igisa na cyo, no gukangurira umuryango nyarwanda kukirinda no gufatanya kugikumira no kukirwanya.

Mu byo uru rubyiruko rukora harimo gusanira amazu abatishoboye, kubishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, no kuboroza amatungo maremare n’amagufi; ubu bufasha bukaba butuma biteza imbere.

-6408.jpg

Urubyiruko rw’Abakorera bushake

Source : RNP

2017-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

Ubwanditsi 06 Oct 2021
CAF CL & CC: APR FC izahura na Azam FC, Police FC izakine na CS Constatine yo muri Algeria

CAF CL & CC: APR FC izahura na Azam FC, Police FC izakine na CS Constatine yo muri Algeria

Ubwanditsi 11 Jul 2024
Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ubwanditsi 06 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa
ITOHOZA

Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Umunsi  wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo
Amakuru

Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 23 Nov 2025
Akanyamuneza , Amasengesho,  Gusabana no kwidagadura  mu gitaramo cya Noheri
Mu Rwanda

Akanyamuneza , Amasengesho, Gusabana no kwidagadura mu gitaramo cya Noheri

Ubwanditsi 25 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru