• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Apr 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Abacuruza ibiyobyabwenge byambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko badashobora kureka ubwo bucuruzi butemewe, ahubwo bahitamo gutanga ruswa harimo n’iyi gitsina kuko bwunguka amafaranga menshi.

Uwase Ruth, umwe mubambutsa bakanacuruza kanyanga, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwentanga, yavuze ko bisigaye bikomeye kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabaye nyinshi cyane ku cyambu cyo ku mpande zombi.

Abasirikare ngo ni benshi cyane haba Uganda, usanga bariho bagenda ku nkengero z’amazi ndetse n’u Rwanda bari aho hafi mu misozi ku buryo bigoranye kugira icyo wambutsa unyuze mu mazi.

Uwo mugore twahaye amazina mpimbano avuga ko ku ruhande rwa Uganda nta kibazo kuko babaha ruswa y’amafaranga abandi bakabaha iyi gitsina ku bari n’abategarugore.

Ati” nk’ejo bundi nageze mu rugando mvuye Kamwezi ho mu gihugu cya Uganda, intara ya Ntungamo, mvuye  kuyizana mpura n’abasirikare baramfata umwafande wabo ufite ipeti rya kapiteni ajya ku ruhande ahantu bafite akazu ka burende ambwira ko ngomba kuryamana nawe, ndamuha, abwira abasirikare be ko bamperekeza hamwe n’uwari antwaje bangeza ku mazi y’icyambu  mpita niyambukira, kuko nari nasize abasore bange twita abamarine bantegereje nahise nambuka nta kibazo n’ubu niyo mfite ndacyapanga uko nzasubirayo.

Akomeza avuga ko afande yamubwiye ko nasanga agihari nta kibazo azajya amutambutsa kuko bazajya babanza gukora ibyo bakora (kumusambanya)  yarangiza akambuka nta kibazo.

Gutanga ruswa mu Rwanda ntibyoroshye

Ndushabandi Robert utuye mu kagari ka Nyabwishongwezi avuga ko yabaho nta bundi bucurizi yari yakora atari ubwa kanyanga, kuko bwihuta kandi bukunguka kuko litiro 20 arangura amafaranga ibihumbi 40 avanamo asaga ibihumbi 200 kandi mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri.

Robert ati “ikiduhangayikishije ni aba basirikare baraha kuko bo ntiwabaha ruswa ngo ubashobore bose, kandi no kuvugana nabo ntibyoroshye, cyane ko badasabana n’abaturage.”

Uwase nawe yunga mu rya Ndushabandi avuga ko ikibazo mu bucuruzi bw’abo kiri mu ruhande rw’u Rwanda. Ati: “Ikitugoye ni ukugera hano mu Rwanda kuko guha ruswa abasirikare bitoroshye keretse iyo usanze ari umwe nabwo w’umwana mwiza; kandi nabwo araguhenda.”

Ndushabandi  avuga ko iyo bagize Imana kanyanga yabo ikagera ku butaka bw’u Rwanda biba birangiye kuko ayijyana akayitaba mwisambu ye, mu rugo akahatwara nkeya nayo akayitaba mu gikoni,  yarangiza akahashyira amashyiga n’ivu ku buryo utarabukwa. Ngo n’iyo polisi ije irasaka naho ikahegera ariko ntigire icyo ibona, keretse igihe umukuru w’igihugu yendaga kuhaza nibwo abasirikare bazanye ibwa zisaka zo zahitaga ziyivumbura. Uwagize amahirwe ni   uwabaga afite uwe akamubwira kare kugira ngo ayijyane mu isambu nayo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo bacuruza ibiyobyabwenge

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Karangwa Edward  yemera ko ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda ari ikibazo mu Murenge ayobora kandi bigoye ko gicika.

Impamvu atanga ngo ni uko asanga  hari ubushake buke bwa bamwe mu baturage, n’abayobozi b’Imidugudu na Daso  badatanga amakuru ahubwo nabo bakajya muri ibyo bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge ku buryo kumenya amakuru bigorana kuko babahishira.

Cyakora akomeza  yerekana ko bamwe mu bakora ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bakurikiranwa n’inzego z’umutekano. Ati “ibyaha bisaga 125 muri uyu Murenge byabaregwaga gucuruza Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda byose RIB yabishyikirije ubugenzacyaha barimo kubakurikirana, cyane ko hari abafashwe abandi bakaba baratorokeye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda”.

Akagari ka Rwentanga

Ikindi ngo uwo murenge ashinzwe kuyobora ni wo uhana imbibi n’Intara ya Ntungamo yo mu gihugu cya Uganda, cyane ko usanga byoroshye kubyambutsa kuko ababicuruza babinyuza mu mazi, ku buryo kugira ngo inzego z’umutekano zibafate biba bigoranye, dore ko hafi Akarere kose ka Nyagatare kazengurutswe n’igihugu cya Uganda ndetse na Tanzaniya igice kimwe, bityo rero kwinjiza ibintu bitemewe n’amategeko byorohera ababikora.

Imwe munzira zinyuzwamo ibiyobyabwenge, ikibaya cyo kucyambu Nyabwishongwezi

Karangwa akomeza avuga ko Umurenge washyizeho amashyirahamwe y’abantu bacuruzaga ibiyobyabwenge ukabashakira ibyo bakora bindi mu rwengo rwo kubirwanya kugira ngo bicike burundu nubwo bitoroshye, kuko bibaha amafaranga menshi, kandi ahita aboneka vuba cyane. Ngo abenshi babinyuza mu Murenge wa Matimba bikajya mu zindi ntara n’umugi wa Kigali.

Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge bihanishwa n’amategeko

Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha yerekana ko ” Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.”

Ku bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bo, ibihano biraremereye kuko iyo babihamijwe n’urukiko bashobora gutanga izahabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshanu (5.000.000 frws)  na mirongo itanu (50.000.000frws)  n’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi (7) n’icya burundu. Biterwa n’ubwoko bw’ikiyobyabwenge ndetse n’uwo babikoreye.

Safi Nkongori Emmanuel

2019-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bamwe mu barezwe na Imbuto Foundation batangiye kurera barumuna babo

Bamwe mu barezwe na Imbuto Foundation batangiye kurera barumuna babo

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Ubwanditsi 07 Aug 2019
PL yasabye abagihembera ingengabitekerezo mu mahanga gutaha mu rwababyaye

PL yasabye abagihembera ingengabitekerezo mu mahanga gutaha mu rwababyaye

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Ubwanditsi 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze
IKORANABUHANGA

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye
ITOHOZA

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika

Ubwanditsi 11 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru