• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Apr 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Abacuruza ibiyobyabwenge byambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko badashobora kureka ubwo bucuruzi butemewe, ahubwo bahitamo gutanga ruswa harimo n’iyi gitsina kuko bwunguka amafaranga menshi.

Uwase Ruth, umwe mubambutsa bakanacuruza kanyanga, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwentanga, yavuze ko bisigaye bikomeye kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabaye nyinshi cyane ku cyambu cyo ku mpande zombi.

Abasirikare ngo ni benshi cyane haba Uganda, usanga bariho bagenda ku nkengero z’amazi ndetse n’u Rwanda bari aho hafi mu misozi ku buryo bigoranye kugira icyo wambutsa unyuze mu mazi.

Uwo mugore twahaye amazina mpimbano avuga ko ku ruhande rwa Uganda nta kibazo kuko babaha ruswa y’amafaranga abandi bakabaha iyi gitsina ku bari n’abategarugore.

Ati” nk’ejo bundi nageze mu rugando mvuye Kamwezi ho mu gihugu cya Uganda, intara ya Ntungamo, mvuye  kuyizana mpura n’abasirikare baramfata umwafande wabo ufite ipeti rya kapiteni ajya ku ruhande ahantu bafite akazu ka burende ambwira ko ngomba kuryamana nawe, ndamuha, abwira abasirikare be ko bamperekeza hamwe n’uwari antwaje bangeza ku mazi y’icyambu  mpita niyambukira, kuko nari nasize abasore bange twita abamarine bantegereje nahise nambuka nta kibazo n’ubu niyo mfite ndacyapanga uko nzasubirayo.

Akomeza avuga ko afande yamubwiye ko nasanga agihari nta kibazo azajya amutambutsa kuko bazajya babanza gukora ibyo bakora (kumusambanya)  yarangiza akambuka nta kibazo.

Gutanga ruswa mu Rwanda ntibyoroshye

Ndushabandi Robert utuye mu kagari ka Nyabwishongwezi avuga ko yabaho nta bundi bucurizi yari yakora atari ubwa kanyanga, kuko bwihuta kandi bukunguka kuko litiro 20 arangura amafaranga ibihumbi 40 avanamo asaga ibihumbi 200 kandi mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri.

Robert ati “ikiduhangayikishije ni aba basirikare baraha kuko bo ntiwabaha ruswa ngo ubashobore bose, kandi no kuvugana nabo ntibyoroshye, cyane ko badasabana n’abaturage.”

Uwase nawe yunga mu rya Ndushabandi avuga ko ikibazo mu bucuruzi bw’abo kiri mu ruhande rw’u Rwanda. Ati: “Ikitugoye ni ukugera hano mu Rwanda kuko guha ruswa abasirikare bitoroshye keretse iyo usanze ari umwe nabwo w’umwana mwiza; kandi nabwo araguhenda.”

Ndushabandi  avuga ko iyo bagize Imana kanyanga yabo ikagera ku butaka bw’u Rwanda biba birangiye kuko ayijyana akayitaba mwisambu ye, mu rugo akahatwara nkeya nayo akayitaba mu gikoni,  yarangiza akahashyira amashyiga n’ivu ku buryo utarabukwa. Ngo n’iyo polisi ije irasaka naho ikahegera ariko ntigire icyo ibona, keretse igihe umukuru w’igihugu yendaga kuhaza nibwo abasirikare bazanye ibwa zisaka zo zahitaga ziyivumbura. Uwagize amahirwe ni   uwabaga afite uwe akamubwira kare kugira ngo ayijyane mu isambu nayo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo bacuruza ibiyobyabwenge

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Karangwa Edward  yemera ko ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda ari ikibazo mu Murenge ayobora kandi bigoye ko gicika.

Impamvu atanga ngo ni uko asanga  hari ubushake buke bwa bamwe mu baturage, n’abayobozi b’Imidugudu na Daso  badatanga amakuru ahubwo nabo bakajya muri ibyo bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge ku buryo kumenya amakuru bigorana kuko babahishira.

Cyakora akomeza  yerekana ko bamwe mu bakora ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bakurikiranwa n’inzego z’umutekano. Ati “ibyaha bisaga 125 muri uyu Murenge byabaregwaga gucuruza Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda byose RIB yabishyikirije ubugenzacyaha barimo kubakurikirana, cyane ko hari abafashwe abandi bakaba baratorokeye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda”.

Akagari ka Rwentanga

Ikindi ngo uwo murenge ashinzwe kuyobora ni wo uhana imbibi n’Intara ya Ntungamo yo mu gihugu cya Uganda, cyane ko usanga byoroshye kubyambutsa kuko ababicuruza babinyuza mu mazi, ku buryo kugira ngo inzego z’umutekano zibafate biba bigoranye, dore ko hafi Akarere kose ka Nyagatare kazengurutswe n’igihugu cya Uganda ndetse na Tanzaniya igice kimwe, bityo rero kwinjiza ibintu bitemewe n’amategeko byorohera ababikora.

Imwe munzira zinyuzwamo ibiyobyabwenge, ikibaya cyo kucyambu Nyabwishongwezi

Karangwa akomeza avuga ko Umurenge washyizeho amashyirahamwe y’abantu bacuruzaga ibiyobyabwenge ukabashakira ibyo bakora bindi mu rwengo rwo kubirwanya kugira ngo bicike burundu nubwo bitoroshye, kuko bibaha amafaranga menshi, kandi ahita aboneka vuba cyane. Ngo abenshi babinyuza mu Murenge wa Matimba bikajya mu zindi ntara n’umugi wa Kigali.

Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge bihanishwa n’amategeko

Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha yerekana ko ” Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.”

Ku bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bo, ibihano biraremereye kuko iyo babihamijwe n’urukiko bashobora gutanga izahabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshanu (5.000.000 frws)  na mirongo itanu (50.000.000frws)  n’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi (7) n’icya burundu. Biterwa n’ubwoko bw’ikiyobyabwenge ndetse n’uwo babikoreye.

Safi Nkongori Emmanuel

2019-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Ubwanditsi 31 Mar 2020
Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Ubwanditsi 20 Jul 2021
Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 15 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique
ITOHOZA

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational
SHOWBIZ

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye
Mu Rwanda

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Ubwanditsi 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru