• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Gen. Kale Kayihura Ku Rutonde Rw’abahigirwa Kwicwa

Uganda: Gen. Kale Kayihura Ku Rutonde Rw’abahigirwa Kwicwa

Ubwanditsi 13 Sep 2018 ITOHOZA

Uwahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura ngo afite impungenge z’umutekano w’ubuzima bwe, nyuma y’iyicwa rya hato na hato rya bagenzi be bo mu ngabo na polisi, bafite amapeti yo hejuru.

Ibi umuryango we wabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, hagarukwa ku bwicanyi bukomeje kugaragara muri Uganda, buhitana ubuzima bw’abayobozi bakomeye mu bya Politiki ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.

Uwo mu muryango wa Kayihura utatangajwe amazina, yagize ati « Ni ukuri duhangayikiye umutekano w’ubuzima bwe (Kayihura), bigaragara ko abantu bicwa bashyizwe ku rutonde na ADF [Inyeshyamba] bityo na Kayihura ni nimero ya mbere kuri urwo rutonde, dufite ishingiro ryo kugira impungenge».

Mbere yo kuvanwa ku mwanya w’umuyobozi bwa polisi, Gen Kayihura n’abo bakoranaga batangaje ko inyeshyamba za ADF ziri inyuma y’ubwicanyi bukorerwa abayobozi bakuru, abashinzwe umutekano ndetse n’abihayimana.

Iki gitekerezo ngo cyongeye gushimangirwa na Perezida Museveni muri uyu mwaka,  by’umwihariko ko hari n’urutonde izi nyeshyamba zifite rw’abagomba kwicwa bariho Gen Kayihura, Nyakwigendera Maj Mohammed Kiggundu ndetse na Kaweesi wishwe yari umuvugizi wa polisi.

Mu kwirinda ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa abayobozi bakomeye, Perezida Museveni yari yasabye ko bamwe mu badepite bazajya barindwa n’abasirikare kabuhariwe (Special forces) mu gihe Polisi yabarindaga yari yarangije kumanika amaboko ivuga ko itabashije guhangana n’abicanyi.

Kuri iki cyemezo, Gen Kayihura wari ukiri ku buyobozi yatangaje ko nacyo kidahagije, aho yagize ati “Ntabwo nanyuzwe n’ingamba z’ubugenzuzi zashyizweho hano ndetse n’uburyo bwo gucunga umutekano bwashyizweho, ababishinzwe bakwiriye kongeramo imbaraga, ibi kandi biranareba sitasiyo za polisi kuko uyu munsi zihanzwe amaso muri ibi bikorwa. Mugomba kwigengesera ndetse no kugera ku gicucucucu cyanyu”.

Iyicwa rya Muhammad Kirumira wahoze ari ofisiye mu gipolisi cya Uganda, mu mpera z’icyumweru gishinze, ngo ryateye umuryango wa Kayihura guhangayika cyane, wibaza uko umutekano we wabungwabungwa kurusha uko byari bisanzwe.

Umuryango we utangaza ko wageze ku rwego rwo guhora witeguye ikibi cyamubaho (Kayihura) mu gihe babona ko nta muntu n’umwe wabasha kumurindira umutekano na Guverinoma yarananiwe kuwurinda muri rusange muri uyu mwaka.

Gen Kayihura arinzwe na militari polisi, akaba yaragaruwe mu gihugu nyuma y’icyumweru yari amaze i Nairobi muri Kenya yivuza.

Gen Kayihura yakuwe ku buyobozi bwa Polisi na Perezida Museveni muri Werurwe uyu mwaka amusimbuza Okoth Ochola. Yatawe muri yombi ku wa 13 Kamena 2018 agezwa imbere y’urukiko ku wa 24 Kanama 2018.

Ashinjwa ibyaha bitatu ahakana, birimo kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara (imbunda), aho ngo hagati ya 2010 na 2018 yatanze amabwiriza yo guha imbunda abantu batazikwiriye barimo abo mu mutwe wa Boda Boda 2010 uyoborwa n’uwitwa Abdallah Kitata.

Ibindi bibiri ashinjwa ni ukunanirwa kugenzura imbunda zahawe umutwe wa Flying Squad w’igipolisi, n’umutwe w’ubugenzacyaha wa polisi na none hagati ya 2010 na 2018 no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda hagati ya 2012 na 2016.

2018-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

Ubwanditsi 23 Jun 2021
Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Ubwanditsi 14 Jun 2017
Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Nov 2016

2 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    September 13, 20185:09 pm -

    UWO KAYIHURA NIWE UTUYE UBUGANDE WENYENE??
    NIWE MUTEGETSI WENYINE MUGIHUGU ??UMUJENERALI
    WUMUNYABWOBA??RUSHYASHYA NIBYO
    MWAHIMBYE NGO BABATUMYE?????
    INKURU NI BBC ,VOA,RFI,ARJZALA
    NAHOMWE MURI RTLM ,YATUMYE BAMARA BENE WACU
    UBU TUKABA DUSIGAYE IHERUHERU,NAMWE NTEKEREZA
    MUKOMEJE UKU TUZASHIDUKA MWATWITSE IGIHUGU!!

    Subiza
  2. NDEKEZI
    February 27, 20191:34 pm -

    Ibi ni iby’abagande ntacyo biturebaho. Yirwarize

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rulindo: Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega  aburiwe irengero
ITOHOZA

Rulindo: Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega aburiwe irengero

Ubwanditsi 28 Aug 2017
Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe
Mu Rwanda

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus
UBUKERARUGENDO

Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Ubwanditsi 10 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru