• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»UMUGABA MUKURU W’INYESHYAMBA ZA FDLR YAFASHWE AVUYE MU BIGANIRO NA KAYUMBA NYAMWASA

UMUGABA MUKURU W’INYESHYAMBA ZA FDLR YAFASHWE AVUYE MU BIGANIRO NA KAYUMBA NYAMWASA

Ubwanditsi 10 May 2016 Mu Rwanda

Amakuru dufite nuko umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR Brig.Gen. MUJYAMBERE Leopord yatawe muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’ingabo za Congo.

Uyu mu Generali akaba yafatanywe na Musenyeri, Achille Frere Petrus Ibrahim bakaba bafatiwe mu mugi wa Goma aho bari bavuye mu gihugu cya Afurika y’epfo banyuze muri Zambia.

Uyu mugabo wafatiwe ibihano na Loni ntabwo biratangazwa icyo yari avuye gukora muri icyo gihugu. Ariko amakuru dufite avuga ko yari avuye mu biganiro na Gen. Kayumba Nyamwasa bigamije gutera u Rwanda.

Mujyambere kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gufatwa n’urwego rushinzwe ubutasi muri Congo Kinshasa yaje kujyanwa mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Kinshasa.

Ingabo za Congo zishinzwe iperereza zakomeje kugira ibye ubwiru bukomeye gusa umwe mu bayobozi ba Monusco yatangaje ko Leta ya Congo ishaka kohereza Mujyambere binyuze mu nzira za dipolomasi.

Leta Zunze ubumwe za Amerika zashyize FDLR mu mitwe y’iterabwoba, ukaba unashinjwa ibikorwa by’intambara no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Congo.

Abarwanyi bawo bashinjwa gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubwicanyi no gukura abaturage mu byabo babasahura n’ibindi bikorwa nk’ibyo.

Raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko abakobwa bagiye bakurwa mu maboko ya FDLR-FOCA bari barafashwe ku ngufu bagakorerwa n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mujyambere yakoranaga bya hafi na Sylvestre Mudacumura umuyobozi mukuru wa FOCA ishami rya FDLR. Bivugwa ko ari umwe mu bayobozi bakomeye muri FDLR.

-2755.jpg

Nyamwasa na Bazeyi byabacanze

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko kugeza muri Mata 2016, abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 500 ari bo bamaze kuvanwa mu byabo n’imirwano ishyamiranya ingabo za Congo na FDLR, kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Umwanditsi wacu

2016-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

RUSHYASHYA 22 Apr 2026
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya – ISSA HAYATOU  yatsinzwe

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya – ISSA HAYATOU yatsinzwe

Ubwanditsi 16 Mar 2017
Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Ubwanditsi 01 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR
Mu Rwanda

Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR

Ubwanditsi 30 Aug 2016
Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa
Amakuru

Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa

RUSHYASHYA 06 May 2026
Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza
Mu Rwanda

Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Ubwanditsi 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru