• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umwuka ukomeje kuba mubi cyane muri RNC kuko uvuze Sankara, ahita yirukanwa kuri platforms za RNC, nkuko biherutse kugendekera Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya yirukanwe mu ma group whatsapp yose ya RNC ngo kuko yamaze kubona ko uyu mutwe nta kiza ushakira abanyarwanda uretse gukomeza kubicira Uganda no kubakorera iyicarubozo bikozwe na CMI na ISO zikorana ku buryo bweruye na RNC.

Leah Karegeya

Ubusanzwe Karegeya Leah akoresha telefone +1 (865) 3098173 yashyamiranye na Jean Paul Turayishimye ukorera Radio Itahuka, akaba n’ umuvugizi w’uyu mutwe w’iterbwoba  [ RNC ], ariko akaba akunda kwiyita Bisamaza kuri za Facebook, uko gushyamirana no kutumva ibintu kimwe  Jean Paul Turayishimye ahita amukura ku mbuga zose.

Jean Paul Turayishimye

Uwo muriro watangiye kwaka ku mbuga nkoranyambaga za  RNC bitewe n’uko ngo Leah yaba ashyigikiye Sankara na we wahoze muri RNC, agahitamo kwitandukanya na yo kubera ubugome n’ubugambanyi bw’abayiyobora.

Sankara, mbere y’uko ahunga yari amaze  kwirukanwa muri Kaminuza, idosiye ye yayigejeje ku nzego zose no mu rwego rw’Umuvunyi ndetse no mu za gisirikare ariko Lwakabamba wayoboraga UNR, aramutsembera amwangira gusubira kwiga i Butare gusa amwemerera ko yajya kwiga ahandi akazazana amanota hanyuma Kaminuza y’u Rwanda ikamuha impamyabumenyi nk’uwayizemo nibwo kugana muri ULK.

Calixte Sankara

Sankara ya menyekanye atangiye kureshya urubyiruko mu Rwanda rurimo umuhanzi Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien wayoboraga Radio Ubuntu Butangaje  na Niyomugabo Nyamihirwa Gerald,  abashora mu bikorwa bya RNC muri Afrika y’Epfo. Nyirabayazana w’urwango hagati ya Kayumba na Sankara ni uko Kayumba nta nyungu za Politike yabonaga muri Sankara, ariko yakomeje ku mwiyegereza, kubera utugambo turyoshya akarimi ka Sankara, amubwira byose  kuko yabonaga urubyiruko rumukunda, [Kayumba yamwitaga Bikindi wa RNC] kuko yamubonagamo iturufu ikomeye ku rubyiruko, byaje kurangira Sankara amenyanye n’ umukobwa wa Kayumba waruri mu biruhuko kwa se muri Afrika y’epfo kuko batabana, Kayumba ngo yari yasabye umwana ko yaza  gusuhuza  urubyiruko rw’abagize RNC mu nama yarwo yabereye I Cap Town.

Kayumba Nyamwasa  na Brigadier Abel Kandiho wa CMI

Sankara  mu gushyanuka kwe no kwishyira hejuru yahise atangira kureshyareshya umukobwa wa Kayumba munama, kuko yumvaga  kumenyana nawe byaba iturufu yamugeza mu myanya myiza muri RNC. Ibintu byaje gukomera igihe Kayumba yazaga gukeka ko Sankara [Bikindi]  n’iko kazina Kayumba yita Sankara ko amusambanyiriza umwana.

Sankara akimenya ko Nyamwasa yabimenye  kandi  ko atari bubikire yahiye ubwoba kuko aziko  Kayumba  nta nama n’ imwe yarangira atavuze ijambo “Kwica”.

Mu gihe hari gahunda yo kwirukana  burundu Calixte Sankara muri RNC,  Sankara  arabimenya ahita amutanga avuga ko yasezeye muri RNC kubera amafuti ya Kayumba.

RNC yakomeje gushakisha uko Sankara ashobora kwicwa, akagwa I Burundi, aho Kayumba yohereje mu Burundi intasi ze.

Impamvu ikomeye  ni uko Sankara yibye  stratégie  za RNC , yagombaga gukoresha ihungabanya umutekano mu Rwanda iturutse I Burundi iciye mu ishyamba rya Nyungwe, ariko Sankara, agatanguranwa avuga ko afite ingabo mu Nyungwe zagabye ibitero mu baturage ku Kitabi.

Mugihe hongeye kuvuka ibibazo muri RNC, byo kutumva ibintu kimwe cyane kubibazo bya Uganda n’u Rwanda, nibwo havutse  ibibazo birimo ubugambanyi no kwigizanyayo kuri za Group za Whatsapp na Facebook. Ariko Uganda yahisemo kuzimya uwo muriro itanga umuhuza w’iki kibazo cyane cyane ikibazo cya Sankara na Kayumba biciye muri Brigadier Abel Kandiho uyobora urwego w’ubutasi bwa gisilikare CMI.

2019-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2022
Kuki  Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Kuki Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Ubwanditsi 06 Mar 2023
Hitabajwe Ambasade ya Norvège kubera abana bafatiwe muri Uganda bajyanywe muri RNC

Hitabajwe Ambasade ya Norvège kubera abana bafatiwe muri Uganda bajyanywe muri RNC

Ubwanditsi 26 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 17 Sep 2017
Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere
IKORANABUHANGA

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda
Mu Mahanga

Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru