• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umwuka ukomeje kuba mubi cyane muri RNC kuko uvuze Sankara, ahita yirukanwa kuri platforms za RNC, nkuko biherutse kugendekera Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya yirukanwe mu ma group whatsapp yose ya RNC ngo kuko yamaze kubona ko uyu mutwe nta kiza ushakira abanyarwanda uretse gukomeza kubicira Uganda no kubakorera iyicarubozo bikozwe na CMI na ISO zikorana ku buryo bweruye na RNC.

Leah Karegeya

Ubusanzwe Karegeya Leah akoresha telefone +1 (865) 3098173 yashyamiranye na Jean Paul Turayishimye ukorera Radio Itahuka, akaba n’ umuvugizi w’uyu mutwe w’iterbwoba  [ RNC ], ariko akaba akunda kwiyita Bisamaza kuri za Facebook, uko gushyamirana no kutumva ibintu kimwe  Jean Paul Turayishimye ahita amukura ku mbuga zose.

Jean Paul Turayishimye

Uwo muriro watangiye kwaka ku mbuga nkoranyambaga za  RNC bitewe n’uko ngo Leah yaba ashyigikiye Sankara na we wahoze muri RNC, agahitamo kwitandukanya na yo kubera ubugome n’ubugambanyi bw’abayiyobora.

Sankara, mbere y’uko ahunga yari amaze  kwirukanwa muri Kaminuza, idosiye ye yayigejeje ku nzego zose no mu rwego rw’Umuvunyi ndetse no mu za gisirikare ariko Lwakabamba wayoboraga UNR, aramutsembera amwangira gusubira kwiga i Butare gusa amwemerera ko yajya kwiga ahandi akazazana amanota hanyuma Kaminuza y’u Rwanda ikamuha impamyabumenyi nk’uwayizemo nibwo kugana muri ULK.

Calixte Sankara

Sankara ya menyekanye atangiye kureshya urubyiruko mu Rwanda rurimo umuhanzi Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien wayoboraga Radio Ubuntu Butangaje  na Niyomugabo Nyamihirwa Gerald,  abashora mu bikorwa bya RNC muri Afrika y’Epfo. Nyirabayazana w’urwango hagati ya Kayumba na Sankara ni uko Kayumba nta nyungu za Politike yabonaga muri Sankara, ariko yakomeje ku mwiyegereza, kubera utugambo turyoshya akarimi ka Sankara, amubwira byose  kuko yabonaga urubyiruko rumukunda, [Kayumba yamwitaga Bikindi wa RNC] kuko yamubonagamo iturufu ikomeye ku rubyiruko, byaje kurangira Sankara amenyanye n’ umukobwa wa Kayumba waruri mu biruhuko kwa se muri Afrika y’epfo kuko batabana, Kayumba ngo yari yasabye umwana ko yaza  gusuhuza  urubyiruko rw’abagize RNC mu nama yarwo yabereye I Cap Town.

Kayumba Nyamwasa  na Brigadier Abel Kandiho wa CMI

Sankara  mu gushyanuka kwe no kwishyira hejuru yahise atangira kureshyareshya umukobwa wa Kayumba munama, kuko yumvaga  kumenyana nawe byaba iturufu yamugeza mu myanya myiza muri RNC. Ibintu byaje gukomera igihe Kayumba yazaga gukeka ko Sankara [Bikindi]  n’iko kazina Kayumba yita Sankara ko amusambanyiriza umwana.

Sankara akimenya ko Nyamwasa yabimenye  kandi  ko atari bubikire yahiye ubwoba kuko aziko  Kayumba  nta nama n’ imwe yarangira atavuze ijambo “Kwica”.

Mu gihe hari gahunda yo kwirukana  burundu Calixte Sankara muri RNC,  Sankara  arabimenya ahita amutanga avuga ko yasezeye muri RNC kubera amafuti ya Kayumba.

RNC yakomeje gushakisha uko Sankara ashobora kwicwa, akagwa I Burundi, aho Kayumba yohereje mu Burundi intasi ze.

Impamvu ikomeye  ni uko Sankara yibye  stratégie  za RNC , yagombaga gukoresha ihungabanya umutekano mu Rwanda iturutse I Burundi iciye mu ishyamba rya Nyungwe, ariko Sankara, agatanguranwa avuga ko afite ingabo mu Nyungwe zagabye ibitero mu baturage ku Kitabi.

Mugihe hongeye kuvuka ibibazo muri RNC, byo kutumva ibintu kimwe cyane kubibazo bya Uganda n’u Rwanda, nibwo havutse  ibibazo birimo ubugambanyi no kwigizanyayo kuri za Group za Whatsapp na Facebook. Ariko Uganda yahisemo kuzimya uwo muriro itanga umuhuza w’iki kibazo cyane cyane ikibazo cya Sankara na Kayumba biciye muri Brigadier Abel Kandiho uyobora urwego w’ubutasi bwa gisilikare CMI.

2019-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ubwanditsi 21 Apr 2018
“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Ubwanditsi 31 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR
Mu Rwanda

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Ubwanditsi 31 May 2017
Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa
INKURU NYAMUKURU

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza
Amakuru

Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza

RUSHYASHYA 29 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru