• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017 Mu Rwanda

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gutegeka ko Mukangemanyi Adeline Rwigara, Diane Rwigara bafungwa by’agateganyo iminsi 30, naho Anne Rwigara akarekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Gufungwa kwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, urukiko rwavuze ko byatewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha.

Saa cyenda zirengaho iminota mike ni bwo abacamanza bari binjiye mu rukiko, hari hateraniye imbaga yari yaje kumva imyanzuro y’urukiko ku rubanza ku ifunga n’ufungura ry’agateganyo.

Uko ari batatu, bakekwaho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, aho ubushinjacyaha bwashingiye ku bavuze mu bihe bitandukanye.

Mukangemanyi we yihariye icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, naho Diane Rwigara akiharira icyo gukoresha impampuro mpimbano.

Mukangemanyi Adeline Rwigara

Mu maburanisha yabanje abunganira abaregwa bavugaga ko amajwi yahererekanyijwe kuri Whatsapp atakwitwa icyaha kuko ubushinjacyaha bwayafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo kuko nta ruhushya rw’Umushinjacyaha Mukuru rugaragara.

Kuri iyi ngingo perezida w’iburanisha yavuze ko bitari ngombwa ko habaho uruhushya rw’Umushinjacyaha Mukuru kuko hatabaye kugenzura téléphone ahubwo hafashwe ibiganiro byari byaramaze koherezwa.

Yavuze ko uburyo ubugenzacyaha bwafashe ibyo biganiro bitanyuranyije n’amategeko.

Ku bijyanye n’icyaha cyo gukurura amacakubiri, urukiko rwavuze ko ibiganiro yagiranye n’abantu bitandukanye bigaragaza ko imvugo yakoresheje ibiba amacakubiri.

Umucamanza yatanze urugero rwo kuba hari aho Mukangemanyi yavuze ko abantu bavuye i Burundi n’Abagogwe ari abantu Leta yifashisha mu kwica abatavuga rumwe na yo.

Anne Rwigara

Kuri Anne Rwigara ngo hari ibaruwa yandikiwe Diane Rwigara amubwira ko Leta y’u Rwanda adashobora kuzayibamo ngo akire kuko ari iy’aba Mafia.

Anne Rwigara

Ubushinjacyaha bwavuze ko Anne yanohereje ubutumwa muri groupe whatsapp y’umuryango wabo avuga ko uwitwa Rwabukamba yishwe na Leta ngo kuko akorana na Kayumba. Gusa Anne yireguye avuga ko ibyo yashyizeho muri groupe whatsapp bitakwitwa icyaha ngo kuko yabyanditseho ari uko yabyumvise akabyandika kuri groupe.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko hari ibaruwa Anne yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique igaragaza ko ngo Assinapol Rwigara umubyeyi we yishwe na Leta. Anne yavuze ko atari we wanditse ibaruwa kuko nta mukono we ugaragara.

Urukiko ruvuga ko ibyo Anne yabwiye umuvandimwe we Diane, yo kuba akwiye kuva mu gihugu, ko ubutegetsi buriho ari ubwa Mafia, akaba anemera ko yayavuze, ngo byatewe n’ibibazo byo mu bucuruzi bari barimo.

Urukiko ruvuga ko ubushinjacyaha butagaragaza ayo magambo undi ayo Anne yayabwiye, ngo ntibigararagaza kuba icyaha cyo guteza imvururu yaba yaragikoze.

Ku bijyanye n’ibaruwa ya Jeune Afrique, urukiko ruvuga Anne ngo nta kigaragaza ko yaba ari we wabikoze.

Ku magambo Anne yanditse kuri groupe whatsapp, urukiko ruvuga ko na byo nta shingiro bifite, akaba atakekwaho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Urukiko rwakomereje kuri Diane

Ubushinjacyaha bavuze ko ari ikiganiro n’abanyamakuru ubwo yari amaze guhakanirwa kwiyamamaza. Ngo yavuze ko ubutegetsi buhagurukira rimwe bushaka kwica gusa.

Dianne Rwigara

Mu maburanisha yabanje, Diane yasobanuye ko vidéo ubushinjacyaha bwafashe agace, aho ngo ibyo kuvuga guhagurukira rimwe hagamijwe kwica, ngo yavugaga cyane ku mateka yaranze u Rwanda.

Urukiko ruvuga ko kuba Diane avuga ko ibyo yavuze bijyanye n’uko ubutegetsi buhagurukira rimwe bugamije kwica, rusanga ngo ntaho akwiye kubihuza n’amateka, aho ngo nta kibazo cy’ubutegetsi bwica cyariho mu gihe yakoraga ikiganiro.

Umucamanza yarondoye n’izindi mvugo Diane ngo yavuze zishobora guteza imvururu no guhungabanya ituze muri rubanda. Avuga ko impamvu ubushinjacyaha bwatanze zikomeye ku buryo yakekwa ko icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda no guhungabanya ituze akekwaho.

Ku bijyanye n’impapuro mpimbano, urukiko ruvuga ko bigaragara ko kumukekaho icyo cyaha bifite ishingiro, aho ngo hashingirwa ku buhamya bw’abashobora kuba barasinyiwe.

Iwabo wa Diane kandi ngo hafatiwe za simcard eshanu , aho ngo yazifashishaga mu kureba imyirondoro y’abo yashakaga gushyira ku rutonde rwa NEC. Ndetse no ku rutonde yahaye NEC ngo hagaragaraho amazina asa neza n’aya ba nyiri izo simcard.

2017-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Ubwanditsi 20 Nov 2021
Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Ubwanditsi 27 May 2021
Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan

Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan

RUSHYASHYA 22 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda
Mu Rwanda

Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara
Amakuru

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.
Amakuru

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Ubwanditsi 12 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru