• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Ubwanditsi 28 Aug 2017 ITOHOZA

Urubanza rw’ubujurire rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira, bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaburanishwa muri Mata na Kamena mu mwaka wa 2018, naho urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa ruzumva Padiri wensislas Munyeshyaka mu kwezi k’Ugushyingo mu 2017.gusa perezida w’ ishyirahamwe riharanira ko abakoze Jenoside bari mu Bufaransa baburanishwa Alain Gotien avuga ko batamenyeshejwe iby’ubujurire, ahubwo bamenyeshejwe itariki y’urubanza nyirizina gusa.

-7758.jpg

Octavien Ngenzi na Tito Barahira

Yagize ati”kugeza ubu icyo twamenyeshejwe n’itariki urubanza rw’ubujurire ruzaberaho ruzatangira tariki 17 Mata rugeze kuri 6 Nyakanga 2018, bishatse kuvuga ko urubanza ruzamara amezi abiri cyangwa abiri n’igice gusa ntituzi neza ikizatuma urubanza rumara igihe kirekire gutya ,ikintu kimwe twakwisabira nuko bakwiriye kuzirikana nk’ibibazo by’ubuzima bya Tito kuko ajya ku mashini zunganira impyiko inshuro eshatu mu cyumweru ku buryo mw’iburanishwa rya mbere abantu benshi bagaragaje ko byashoboraga kumunaniza cyane.”

Mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize nibwo aba bagabo bombi bayoboye Komini Kabarondo bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu bahita bajurira.

Indi dosiye yongeye kuburwa ni iya Padiri wensislas Munyeshyaka wari muri paruwasi ya sainte Famille I Kigali mu mwaka w’1994, muri iki cyumweru nibwo hatangajwe ko ubujujrire bw’abamurega buzumvwa mu rukiko rw’ubujurire rw’I Paris.

-7759.jpg

Padiri wensislas Munyeshyaka

Alain akomeza avuga ko urubanza rwa Munyeshyaka Parike yari yatesheje agaciro ikirego, icyifuzo kinakurikizwa n’abacamanza bakora amaperereza, ariko bakurikije imiterere y’idosiye ntibarikwemera iki cyemezo niyo mpamvu bakijuririye none nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri ubusabe bwabo bukaba aribwo bugiye gusuzumwa, Ati” ku itariki 8 Ugushyingo 2017 tuzabimenya niba bazaha agaciro ubujurire bwacu”.

Gusa Alain ahamyaka ko hari amadosiye ari mu Bufaransa ataragira icyo akorwaho kandi kuva mu kwezi kwa mutarama 2017 babamenyesheje ko amaperereza yayakorwagaho yarangiye. Harimo iy’uwitwa Jean Claude Muhayimana wo ku Kibuye,Sosthene Munyemana wari umuganga I Butare na colonel S,Laurent wari umugaba wungirije w’ingabo za cyera n’abandi.

Norbert Nyuzahayo

2017-08-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Ubwanditsi 07 Oct 2023
Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo  no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day

Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day

Ubwanditsi 25 Sep 2016
New- RNC na RNC Ishaje :  Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 16 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu
ITOHOZA

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi
Amakuru

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru