• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN

Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN

Ubwanditsi 22 Dec 2016 ITOHOZA

Kigali hamaze gutorwa abayobozi bashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN abo ni Murenzi Daniel watowe nk’umuhuzabikorwa akaba ava Arusha Vice ni Tom Ntagozera kuva Danemark, umunyamabanga ni Théophile Rwigimba kuva Canada, ushinzwe itumanaho ni Uwodukunda Placide kuva China naho umujyanama ni Catherine Muhimpundu kuva South Africa.

Izi mpunduka zije nyuma y’amakimbirane hagati ya komite yari isanzweho iyobowe na Alice Cyusa. Amakuru agera kuri Rushyashya akavuga ko nyuma y’inama y’inzego z’ubuyobozi za Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yamaze hafi amasaha 5 n’igice, yatumijwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga hatashoboye gutorwa komite y’inzibacyuho. Hemejwe ko izo nzego zizatorwa ku itariki ya 19 Ukuboza 2016. Si ibyo gusa kuko ibikorwa byose bya Diaspora byari biteganijwe muri uku kwezi k’Ukuboza 2016 byahagaritswe byose!

-5116.jpg

-5114.jpg

Murenzi Daniel

Komite ngenzuzi ya Diaspora Nyarwanda yari iherutse gufata icyemezo yirukana burundu, Alice Cyusa wari umaze umwaka n’amezi 11 ari umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’Isi na Norbert Haguma wari Visi Perezida we, babashinja ‘amakosa akomeye ashobora gusenya umuryango’.

Iyi komite yahagaritse aba abayobozi nyuma yo gusanga mu mikorere yabo harimo ‘ibibazo biteye ubwoba ku buryo bidakemuwe vuba na bwangu’ abanyarwanda ba Diaspora Nyarwanda bahura n’ingaruka nyinshi zirimo kuba umuryango wasenguka kubera amakimbirane, amatiku n’amacakubiri aterwa n’imikorere idahwitse y’aba bayobozi bahagaritswe.

-5115.jpg

Alice Cyusa

Umwanzuro uhagarika aba bayobozi bombi wafashwe na Komite ngenzuzi igizwe na Apollo Mbabazi, Julienne Mukabucyana na Padiri Eric Déo Kabera ; kuwa 17 Ugushyingo 2016 ; nyuma y’uko mu Ukuboza 2015 nabwo hari hafashwe icyemezo cyo kubahagarika ariko baza guhabwa umwanya wo kwikosora biba ibyubusa.

Cyiza Davidson

2016-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 21 May 2021
Icyimenyetso  ko Rujugiro afasha ibikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda

Icyimenyetso ko Rujugiro afasha ibikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Ubwanditsi 15 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.
HIRYA NO HINO

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite
INKURU NYAMUKURU

Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU  i Addis Ababa
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Ubwanditsi 28 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru