• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Ubwanditsi 02 Jan 2016 IMIKINO

Abahanga benshi bagenda bagira icyo bavuga ku buzima bugenda buyoyokana n’imyaka, uburanga bukagenda ndetse n’uwari mwiza n’uwibigango byose bikagenda nka nyombere. Inyandiko dukesha urubuga rwa internet rwa e-sante.fr, itubwira byinshi mu biribwa biboneka byoroshye kandi byafasha mu gutunga ubuzima buzira umuze ndetse n’amahirwe yo kurama akiyongera.

-1606.jpg

1. Imboga n’imbuto

Imbuto nk’uko benshi babigarukaho, zigira uruhare rukomeye mu kurinda gusaza, dore ko amagarama 300 y’imbuto n’amagarama 500 y’imboga buri munsi kugirango amahirwe yo kurama yiyongere.
Akenshi iyo uvuze imboga n’imbuto, benshi batekereza ko ari ibintu bihenze ariko sibyo, kuko icunga rimwe rishobora kugira amagarama 250 cyangwa pomme imwe ishobora kugira amagarama 300 kandi arahagije buri munsi.

Imboga byo usanga abahanga mu kuzirya kenshi, bayoboka inzira yo kunywa potage mbere yo kurya bikaba umuco, ibyo ntibyakuraho abashoboye guteka imboga kenshi gashoboka dore ko zitanahenze nubwo bidahabwa agaciro.
2. L’huile d’olive

Aya mavuta ni amavuta ashobora gukoreshwa asimbura amavuta y’ubuto cyangwa se amamesa dusanzwe tuzi. Bivugwa ko nubwo amavuta y’ubuto n’amamesa bikoreshwa bifite ingaruka mbi ku buzima ariko aya mavuta azwi ku izina rya l’huile d’olive ashobora kuboneka mu masoko menshi yewe n’ayo mu rwanda. Aya mavuta afite uburyohe ndetse anafite ubushobozi bwo kurinda umubiri.

Aya mavuta, atuma urwungano rwose rukorana n’umutima rukora neza ndetse akaba arinda n’indwara zimwe na zimwe za canseri(cancers).

3. Amafi

Benshi usanga muri kamere yabo batitabira kugira amafi mu mafunguro yabo. Ifi nubwo benshi bayivugaho ko ihenda, ntago zose zihenda dore ko zibamo n’intoya zinanahendutse nk’indagara, isambaza n’izindi n’ubwo ifi nini kandi zitumye usanga arizo zihabwa intebe cyane mu kwigiramo ibyitwa omega-3 byiza ku buzima.

Sardines nazo zishobora gufasha cyane kuko nazo ni amafi ashobora kuboneka byoroshye kandi adahenze cyane kuri benshi. Usibye n’amafi, n’imbuto zitwa epinards nazo zifitemo omega-3
Omega-3 ni ingenzi kuko irinda indwara zibasira abantu cyane ku myaka mirongo ine no hejuru yayo ndetse ikanafasha mu kurwanya canseri zitandukanye.

4. Yaourt

Yaourt ni icyo kunywa kigenerwa abana. Ni byiza ariko n’abantu bakuru bakwiye kwitabira kuzirya nubwo abahanga batari barangiza kwemeza ubwiza bwa yaourt ku buzima nubwo mu rundi ruhande bibagaragarira ko yaourt ari ingenzi.

Yaourt yifitemo yifitemo ibyitwa lactobacillus bulgaricus na streptococcus thermophilus, bifasha mu kongera ubudahangarwa bw’ubuzima.

usibye ibyo yahourt yifitemo calcium, iyo myungu ngugu ifasha mu kurwanya indwara z’amagufa.

5. Vin rouge(divayi itukura)

Iyi divayi, ikunze kuboneka bitagoranye cyane dore ko iri muri divayi zidahenze cyane. Ikirahure cyayo kimwe buri munsi gishobora gufasha kuko kibitsemo ibyitwa polyphenols n’ibyitwa resveratol bikaba ari ingenzi mu gusigasira ubuzima

6. Chocolat

Nubwo bisa n’ibitangaje, chocolat ni nziza cyane kuko yifitemo cacao yifitemo flavonoides. Flavonoides ni ingenzi mu kurinda indwara zikomoka ku mutima ndetse na canser zitandukanye.

Usibye n’ibyo, chocolat yongera umuneza mu mubiri kandi ukaba ari ingenzi mu gutuma umuntu ahorana itoto n’ubuzima buzira umuze.

M.Fils

2016-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye

Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye

Ubwanditsi 22 May 2018
Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 09 Oct 2021
General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

Ubwanditsi 25 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo rigenewe abanyamakuru: Jean Lambert Gatare yasimbuye byagateganyo Nyakwigendera Burasa
INKURU NYAMUKURU

Itangazo rigenewe abanyamakuru: Jean Lambert Gatare yasimbuye byagateganyo Nyakwigendera Burasa

Ubwanditsi 11 May 2020
Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano
Mu Mahanga

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo
ITOHOZA

Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 01 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru