• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Ubwanditsi 08 Sep 2018 IMIKINO

Inteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yatoye umwanzuro wo guhagarika amakipe ya Nyagatare FC na Youvia WFC, ku bwo guterwa mpaga eshatu zikurikirana mu mwaka w’imikino ushize.

Mu mategeko agenda amarushanwa ategurwa na Ferwafa arimo shampiyona y’icyciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, ateganya ko ikipe itewe mpaga inshuro eshatu ihagarikwa.

Ingingo ya 89 umutwe wa mbere ugira uti “Ikipe yose yahanishijwe gutsindwa mpaga inshuro eshatu muri shampiyona kubera ko itageze ku kibuga, mu gihe kimwe cy’amarushanwa ya siporo ihita ihanishwa gutsindwa mpaga ku buryo bwa rusange ku yindi mikino y’iyo shampiyona.

Ihanishwa kandi koherezwa mu cyiciro cyo hasi ugerereranyije n’icyiciro yarimo cyangwa se igahanishwa guhagarikwa umwaka w’amarushanwa ukurikira iyo nta kindi cyiciro kiri hasi.

Ibi ni byo byakozwe mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe ya Ferwafa kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri 2018, aho abanyamuryango bemeza ko amakipe Nyagatare FC yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo na Youvia WFC yo mu cyiciro cya kabiri mu bagore zihagarikwa umwaka.

Nyuma yo gufata iki cyemezo, abayobozi b’aya makipe nabo bari bitabiriye iyi nama bahise basohorwa, banafatirwa ibihano byo guhagarikwa imyaka itanu mu bikorwa bya siporo nk’uko biteganywa n’itegeko.

Bamwe mu bayobozi b’andi makipe bagaragaje ko ikibazo cyo guterwa mpaga gishobora kuziyongera cyane mu mwaka utaha w’imikino ahanini kubera icyemezo cyo kugabanya inkunga amakipe y’Uturere yahabwaga.

Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC yasabye ko amafaranga ava ku muterankunga AZAM TV, yasubirwamo uko yasaranganywaga, ajya muri Ferwafa, akagabanuka hakongerwa ajya mu makipe kugira ngo azabashe kubaho.

Gusa iki cyifuzo nta cyemezo cyagifashweho ngo bikazigwa mu nama itaha.

2018-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ubwanditsi 17 Nov 2022
Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria

Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria

Ubwanditsi 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye
ITOHOZA

Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije
Mu Mahanga

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Ubwanditsi 08 Oct 2016
Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora
Mu Rwanda

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora

Ubwanditsi 31 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru