• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Ubwanditsi 08 Sep 2018 IMIKINO

Inteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yatoye umwanzuro wo guhagarika amakipe ya Nyagatare FC na Youvia WFC, ku bwo guterwa mpaga eshatu zikurikirana mu mwaka w’imikino ushize.

Mu mategeko agenda amarushanwa ategurwa na Ferwafa arimo shampiyona y’icyciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, ateganya ko ikipe itewe mpaga inshuro eshatu ihagarikwa.

Ingingo ya 89 umutwe wa mbere ugira uti “Ikipe yose yahanishijwe gutsindwa mpaga inshuro eshatu muri shampiyona kubera ko itageze ku kibuga, mu gihe kimwe cy’amarushanwa ya siporo ihita ihanishwa gutsindwa mpaga ku buryo bwa rusange ku yindi mikino y’iyo shampiyona.

Ihanishwa kandi koherezwa mu cyiciro cyo hasi ugerereranyije n’icyiciro yarimo cyangwa se igahanishwa guhagarikwa umwaka w’amarushanwa ukurikira iyo nta kindi cyiciro kiri hasi.

Ibi ni byo byakozwe mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe ya Ferwafa kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri 2018, aho abanyamuryango bemeza ko amakipe Nyagatare FC yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo na Youvia WFC yo mu cyiciro cya kabiri mu bagore zihagarikwa umwaka.

Nyuma yo gufata iki cyemezo, abayobozi b’aya makipe nabo bari bitabiriye iyi nama bahise basohorwa, banafatirwa ibihano byo guhagarikwa imyaka itanu mu bikorwa bya siporo nk’uko biteganywa n’itegeko.

Bamwe mu bayobozi b’andi makipe bagaragaje ko ikibazo cyo guterwa mpaga gishobora kuziyongera cyane mu mwaka utaha w’imikino ahanini kubera icyemezo cyo kugabanya inkunga amakipe y’Uturere yahabwaga.

Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC yasabye ko amafaranga ava ku muterankunga AZAM TV, yasubirwamo uko yasaranganywaga, ajya muri Ferwafa, akagabanuka hakongerwa ajya mu makipe kugira ngo azabashe kubaho.

Gusa iki cyifuzo nta cyemezo cyagifashweho ngo bikazigwa mu nama itaha.

2018-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Jan 2016
Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Ubwanditsi 18 Feb 2023
Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde rw’Abanyeshuri n’Abatoza b’Ubugome na Jenoside
ITOHOZA

Urutonde rw’Abanyeshuri n’Abatoza b’Ubugome na Jenoside

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS
Mu Mahanga

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Ubwanditsi 17 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru