• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby

Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby

Ubwanditsi 18 Jul 2016 Mu Rwanda

Umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bwa Africa, Perezida Idriss Déby amaze gutangaza ko afunguye kumugaragaro inama y’uyu muryango imaze iminsi iteraniye i Kigali.

Mu ijambo rye yatangiye ashima Perezida Paul Kagame ngo wakoze umurimo ukomeye mu guteza imbere no guhindura u Rwanda igihugu cyiza.

Perezida Déby wa Tchad yatangiye ashimira ko u Rwanda rwakiriye neza abaje muri iyi nama kandi rwateguye neza cyane iyi nama ya 27 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa.

Akomeza ati “Ndashaka kandi gushima cyane intambwe itangaje u Rwanda rwateye ku butegetsi bw’umuvandimwe Kagame nyamara rwari ruvuye mu bihe bibi cyane bya Jenoside… Muvandimwe Paul…ndagushimiye ko wahinduye u Rwanda igihugu cyiza.”

Perezida Idriss Déby nawe yavuze ko ubumwe bwa Africa ari intwaro ikomeye mu gukemura ibibazo byayo.

Avuga ko hari intambwe zigenda ziterwa mu kwihuza kw’ibihugu kandi hari ubushake bukomeye ko Africa yunga ubumwe.

Ati “Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere, uwa kabiri uyifashe ni Paul (Kagame), iyi ni intambwe ikomeye cyane mu kugira Africa imwe. Ubumwe bwacu bufite intego yo guhuza muri byinshi ngo tugere aheza.”

-3321.jpg

Perezida Idriss Déby na Perezida Paul Kagame nibo babaye abambere gufata Passport y’Afrika

Perezida Idriss Déby yongeye kwibutsa ibihugu bigize umuryango wa Africa yunze ubumwe ko kugira ngo uyu muryango ugire ubwigenge bikwiye ko udahora uteze gushyira mu bikorwa imishinga yawo ku nkunga ziva hanze ya Africa.

Avuga ko mu byo baganiriye ejo (kuwa gatandatu) harimo uburyo bushya bwo gutanga imisanzu y’ibihugu binyamuryango kugira ngo umuryango w’ubumwe bwa Africa ukore imishinga wiyemeje

Ati “Ingengo y’imari y’uyu mwaka nitwe dukwiye kuyiishakaho ntidutegereze inkunga iva hanze, ibihugu byacu bikwiye gutanga imisanzu bisabwa, nubwo bwose tuzi ko hari ibibazo by’ubukungu ariko dukwiye gutanga iyo misanzu.”

Yihanije Riek Machar na Salva Kiir

Perezida Idriss Deby yavuze ko Africa ntaho yagera niba Abanyafrica ubwabo badafashe mu ntoki ibibazo byabo n’ahazaza habo ngo babe aribo babyitaho kandi babyikemurire.

Avuga ko ibiri kubera muri Sudan y’Epfo mbere gato y’uko iyi nama itangira byerekana ko hakiri urugendo runini, kuba abantu 300 bamaze gupfa muri iyi minsi, abandi ibihumbi bagahunga ngo birasobanura ko nk’Umuryango w’ubumwe bwa Africa ukwiye kugira icyo ukora.

Ati “Nubwo ubu muri Juba hari agahenge ariko ibintu biracyateye inkeke, ibi bishobora kuba buri hamwe ku mugabane wacu, ariko hano ndibutsa Perezida Salva Kiir n’uwo bahanganye Riek Machar ko ibibazo byabo aribyo biri gushyira abaturage mu kaga.

Aba bombi bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu 2015 i Addis Ababa.”

Avuga ko ibibazo bijya gusa n’ibi biri i Burundi, muri Somalia muri Sahel n’ahandi ngo bikwiye gukemurwa n’Abanyafrica n’ubwo binareba n’Umuryango mpuzamahanga kuko ngo bimwe bigira aho bihurira n’iterabwoba ryugarije isi.

Asoza ati “Tugomba gushyira hamwe tugashyira imbaraga mu gukemura ibibazo dufite.

Iyi nama iraganira ku bibazo bikomeye nk’ibi n’ikibazo cyo kwigira kw’Umuryango w’ubumwe bwa Africa mu buryo buri tekiniki kurusha politiki.

2016-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ubwanditsi 05 Oct 2017
AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza

AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza

RUSHYASHYA 13 Sep 2026
Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Ubwanditsi 16 May 2017
Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Ubwanditsi 30 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gupimwa Koronavirusi no kubona ibisubizo byabo, REG VC batangiye imyitozo bitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo
Amakuru

Nyuma yo gupimwa Koronavirusi no kubona ibisubizo byabo, REG VC batangiye imyitozo bitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 13 Mar 2021
Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka
Mu Rwanda

Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka

Ubwanditsi 05 Mar 2017
Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi
Mu Mahanga

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Ubwanditsi 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru