• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi

Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi

Ubwanditsi 26 Sep 2018 IMIKINO

Hafi saa yine z’ijoro ryakeye nibwo Rayon Sports yageze ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali ivuye muri Nigeria aho yasezerewe mu mikino y’amakipe ya mbere iwayo muri Africa igeze muri 1/4. Yakiriwe n’abafana batari bacye kugeza mu mugi wa Kigali aho yagiye kwiyakirira.

Abafana bari baje kwakira Rayon

Abafana bari baje kwakira Rayon

Hari abafana baje bitwaje indabo, abandi imbuto byo gushimira abakinnyi aho bagejeje iyi kipe bwa mbere mu mateka.

Kapiteni w’ikipe Manzi Thierry yavuze  ko bagize urugendo rubi. Ati “Niko nabivuga, ariko ibyo twari dushoboye ni biriya namwe mwarabibonye kandi ntabwo twitana ba mwana ko hari uwatumye Rayon itsindwa, hatsinzwe ikipe yose.”

Manzi yongeyeho ko Rayon yakoze ibyo yari ishoboye ibyo itashoboye bitari ku rwego rwayo, yemeza ko umukino udasa n’undi bityo ngo nta ukwiye kugendera ku mukino w’i Kigali ngo awugereranye n’uwo muri Nigeria kuko hari abemezaga ko i Kigali babonye Enyimba yoroshye.

Manzi ati “Icyo abwira abaRayon ni uko nta byago twahuye na byo, sibwo bwa mbere dutsinzwe si n’ubwa nyuma, mu mupira habaho gutsinda, gutsindwa no kunganya.”

Manzi avuga ko bageze hariya bakinnye imikino myinshi mpuzamahanga kandi baratsinze bityo nta mufana wa Rayon ukwiye gucika intege ahubwo bakwiye kuyikomeza bakayishyigikira.

Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports wari uyoboye ‘delegation’ yavuze ko mu byatsinze Rayon harimo no gufatwa nabi.

Ngo babahaye imodoka ibatwa igeze mu nzira irapfa ipfira haantu habi mw’ishyamba abakinnyi bavamo bafasha abakanika.

Ati “nk’ibyo hari icyo byabahungabanyijeho kandi gikomeye.”

Paul Muvunyi yavuze ko yakuze kera akunda Rayon azi ko mukeba wayo ari Pantheres, Kiyovu na APR nyuma. Ati “Ariko bariya nimubihorere, ubu mukeba ni Enyimba yadukoze mu mutwe mu buryo budutunguye.”

Perezida wa Rayon Paul Muvunyi avuga ko APR na Kiyovu zitakiri ba mukeba

Perezida wa Rayon Paul Muvunyi avuga ko APR na Kiyovu zitakiri ba mukeba

Muvunyi avuga ko Rayon bayakiriye nabi mu buryo bunyuranye harimo n’amafunguro babahaye, ngo mu kwitegura ikipe bagiye gukina bashyiramo no kuyakira nabi ngo bayice mu mutwe.

Muvunyi avuga ko ubu nta mutoza wa Rayon bazongera kujya basaba gutwara shampionat yo mu Rwanda cyangwa igikombe cy’amahoro, ahubwo ngo ni ukumusaba kubageza muri 1/2 cy’aya marushanwa nyafurika.

Paul Muvunyi avuga ko ubu Rayon igiye kubaka bushya, igasezerera abakinnyi itagikeneye, kandi igiye kujya izana abakinnyi babishoboye ba kure hashoboka baze bafite itandukaniro.

Rayon Sports ivuye aha ku kibuga cy’indege yamanutse ishagawe n’abamotari benshi yerekeza kwakirirwa mu mugi kwa Visi Perezida wayo Muhirwa Freddy ahabaye naho ibindi bindi biri mu nkuru turi gutegura….

Abafana ikipe ije bahise bahaguruka batonda imirongo ibiri ngo bayihe icyubahiro

Abafana ikipe ije bahise bahaguruka batonda imirongo ibiri ngo bayihe icyubahiro

Mbabazizimana Consolatrice wagiye ahagariye abafana yagarukanye n'ikipe nawe

Mbabazizimana Consolatrice wagiye ahagariye abafana yagarukanye n’ikipe nawe

Umutoza Robertinho asohoka mu kibuga, yashimiwe ko ntako atagize ugereranyije n'ikipe yasanze

Umutoza Robertinho asohoka mu kibuga, yashimiwe ko ntako atagize ugereranyije n’ikipe yasanze

 Muhire na Manishimwe basohoka mu kibuga k'indege

Muhire na Manishimwe basohoka mu kibuga k’indege

Ba myugariro Rwatubyaye na Rutanga

Ba myugariro Rwatubyaye na Rutanga

Mutsinzi na Irambona basohotse banyuzamo bakaganira bagaseka

Mutsinzi na Irambona basohotse banyuzamo bakaganira bagaseka

Bimenyimana watsinze igitego kimwe yasohotse ahita afata moto ukwe arigendera

Bimenyimana watsinze igitego kimwe yasohotse ahita afata moto ukwe arigendera

Photos :Umuseke

2018-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ubwanditsi 02 Apr 2021
U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

Ubwanditsi 05 Jul 2022
Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.

Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United

Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United

Ubwanditsi 25 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.
Mu Rwanda

I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Ntabwo Uwera Dalila  yabaye  Miss  wambere mu Rwanda  nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992  yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
SHOWBIZ

Ntabwo Uwera Dalila yabaye Miss wambere mu Rwanda nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho
Mu Mahanga

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Ubwanditsi 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru