• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi

Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi

Ubwanditsi 26 Sep 2018 IMIKINO

Hafi saa yine z’ijoro ryakeye nibwo Rayon Sports yageze ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali ivuye muri Nigeria aho yasezerewe mu mikino y’amakipe ya mbere iwayo muri Africa igeze muri 1/4. Yakiriwe n’abafana batari bacye kugeza mu mugi wa Kigali aho yagiye kwiyakirira.

Abafana bari baje kwakira Rayon

Abafana bari baje kwakira Rayon

Hari abafana baje bitwaje indabo, abandi imbuto byo gushimira abakinnyi aho bagejeje iyi kipe bwa mbere mu mateka.

Kapiteni w’ikipe Manzi Thierry yavuze  ko bagize urugendo rubi. Ati “Niko nabivuga, ariko ibyo twari dushoboye ni biriya namwe mwarabibonye kandi ntabwo twitana ba mwana ko hari uwatumye Rayon itsindwa, hatsinzwe ikipe yose.”

Manzi yongeyeho ko Rayon yakoze ibyo yari ishoboye ibyo itashoboye bitari ku rwego rwayo, yemeza ko umukino udasa n’undi bityo ngo nta ukwiye kugendera ku mukino w’i Kigali ngo awugereranye n’uwo muri Nigeria kuko hari abemezaga ko i Kigali babonye Enyimba yoroshye.

Manzi ati “Icyo abwira abaRayon ni uko nta byago twahuye na byo, sibwo bwa mbere dutsinzwe si n’ubwa nyuma, mu mupira habaho gutsinda, gutsindwa no kunganya.”

Manzi avuga ko bageze hariya bakinnye imikino myinshi mpuzamahanga kandi baratsinze bityo nta mufana wa Rayon ukwiye gucika intege ahubwo bakwiye kuyikomeza bakayishyigikira.

Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports wari uyoboye ‘delegation’ yavuze ko mu byatsinze Rayon harimo no gufatwa nabi.

Ngo babahaye imodoka ibatwa igeze mu nzira irapfa ipfira haantu habi mw’ishyamba abakinnyi bavamo bafasha abakanika.

Ati “nk’ibyo hari icyo byabahungabanyijeho kandi gikomeye.”

Paul Muvunyi yavuze ko yakuze kera akunda Rayon azi ko mukeba wayo ari Pantheres, Kiyovu na APR nyuma. Ati “Ariko bariya nimubihorere, ubu mukeba ni Enyimba yadukoze mu mutwe mu buryo budutunguye.”

Perezida wa Rayon Paul Muvunyi avuga ko APR na Kiyovu zitakiri ba mukeba

Perezida wa Rayon Paul Muvunyi avuga ko APR na Kiyovu zitakiri ba mukeba

Muvunyi avuga ko Rayon bayakiriye nabi mu buryo bunyuranye harimo n’amafunguro babahaye, ngo mu kwitegura ikipe bagiye gukina bashyiramo no kuyakira nabi ngo bayice mu mutwe.

Muvunyi avuga ko ubu nta mutoza wa Rayon bazongera kujya basaba gutwara shampionat yo mu Rwanda cyangwa igikombe cy’amahoro, ahubwo ngo ni ukumusaba kubageza muri 1/2 cy’aya marushanwa nyafurika.

Paul Muvunyi avuga ko ubu Rayon igiye kubaka bushya, igasezerera abakinnyi itagikeneye, kandi igiye kujya izana abakinnyi babishoboye ba kure hashoboka baze bafite itandukaniro.

Rayon Sports ivuye aha ku kibuga cy’indege yamanutse ishagawe n’abamotari benshi yerekeza kwakirirwa mu mugi kwa Visi Perezida wayo Muhirwa Freddy ahabaye naho ibindi bindi biri mu nkuru turi gutegura….

Abafana ikipe ije bahise bahaguruka batonda imirongo ibiri ngo bayihe icyubahiro

Abafana ikipe ije bahise bahaguruka batonda imirongo ibiri ngo bayihe icyubahiro

Mbabazizimana Consolatrice wagiye ahagariye abafana yagarukanye n'ikipe nawe

Mbabazizimana Consolatrice wagiye ahagariye abafana yagarukanye n’ikipe nawe

Umutoza Robertinho asohoka mu kibuga, yashimiwe ko ntako atagize ugereranyije n'ikipe yasanze

Umutoza Robertinho asohoka mu kibuga, yashimiwe ko ntako atagize ugereranyije n’ikipe yasanze

 Muhire na Manishimwe basohoka mu kibuga k'indege

Muhire na Manishimwe basohoka mu kibuga k’indege

Ba myugariro Rwatubyaye na Rutanga

Ba myugariro Rwatubyaye na Rutanga

Mutsinzi na Irambona basohotse banyuzamo bakaganira bagaseka

Mutsinzi na Irambona basohotse banyuzamo bakaganira bagaseka

Bimenyimana watsinze igitego kimwe yasohotse ahita afata moto ukwe arigendera

Bimenyimana watsinze igitego kimwe yasohotse ahita afata moto ukwe arigendera

Photos :Umuseke

2018-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar

Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar

RUSHYASHYA 11 Jul 2026
Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Ubwanditsi 13 May 2021
Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Ubwanditsi 18 Feb 2023
Ikipe z’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball abagabo n’abagore zageze muri Bosnia  & Herzegovina aho bagiye gukina shampiyona y’Isi

Ikipe z’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball abagabo n’abagore zageze muri Bosnia & Herzegovina aho bagiye gukina shampiyona y’Isi

Ubwanditsi 02 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.
Amakuru

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Ubwanditsi 08 Apr 2021
Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane
POLITIKI

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa
Mu Rwanda

Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa

Ubwanditsi 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru