• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Ubwanditsi 20 Apr 2018 POLITIKI

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, batumije uwahoze ari Perezida Robert Mugabe, ngo asobanure ibya ruswa yavuze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya ‘diamant’, yahombeje igihugu miliyari 15 z’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Mine n’Ingufu mu Nteko Ishinga Amategeko, Temba Mliswa, yatangaje ko Mugabe w’imyaka 94 azabazwa ku byo yatangaje mu 2016 ko igihugu cyahombye miliyari 15 z’amadolari kubera ruswa n’abanyamahanga bigabije ibirombe bya diamant.

Yagize ati “Twashyizeho itariki ya 9 Gicurasi nk’umunsi azatangiraho ibimenyetso. Twahuye kuri uyu wa Kane nka Komisiyo twanzura ko tumuhamagaza akadusobanurira uko miliyari 15 z’amadolari zo mu mabuye ya diamant zaburiwe irengero.”

Ikinyamakuru Helard cyatangaje ko bitaramenyekana niba Mugabe azitaba kuko muri iyi minsi ubuzima bwe butameze neza. Iyi komisiyo yamaze guhata ibibazo abahoze ari aba minisitiri, abayobozi ba polisi, ndetse n’abayoboraga ibigo bya leta.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo igisirikare cyakuyeho ubutegetsi bwa Mugabe asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi Perezida we.

Mu 2006 nibwo mu gace ka Chiadzwa mu Burasirazuba bwa Zimbabwe havumbuwe ikirombe kinini cya “diamant”. Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gushinja ubutegetsi gukoresha uburyo budahwitse mu kugenzura uko icukurwa. Habarurwa abagera kuri 200 bishwe mu bikorwa byo kwirukana abahacukuraga “diamant” mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

2018-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ababyeyi ahereye mu rugo iwe

Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ababyeyi ahereye mu rugo iwe

Ubwanditsi 14 May 2018
Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab

Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab

Ubwanditsi 08 Mar 2018
U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Ubwanditsi 23 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi mu maboko ya Polisi, yarekuwe
Mu Rwanda

Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi mu maboko ya Polisi, yarekuwe

Ubwanditsi 29 Mar 2018
CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite
Mu Mahanga

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.
Mu Mahanga

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Ubwanditsi 06 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru