• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Ubwanditsi 30 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuwa Gatanu ushize, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner.

Aya masezerano kandi bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yasinywe uyu munsi azashingira ahanini ku isenywa burundu ry’umutwe wa FDLR ubangamiye bikomeye umutekano w’u Rwanda n’akarere kose muri rusange.

Yagize ati “Ishingiro ry’aya masezerano y’amahoro ni icyemezo cyo gushyiraho ihuriro ry’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ingingo ya mbere muri ibyo ni ugushyira mu bikorwa isenywa ry’umutwe wa FDLR bizakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.”

“Ibi ni ibishingiye kandi ku masezerano twagiranye hano yo guhagarika ubufasha bwatangwaga na Leta kuri uyu mutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, bikaba ari naryo shingiro ry’amahoro n’umutekano mu karere kacu. Kubera ko FDLR ni umutwe utari mushya, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Abatutsi barenga Miliyoni bishwe. Muri aya masezerano twiyemeje ko tugomba gushyira uburyo impunzi zitaha mu bihugu byazo kandi tubifashijwemo na HCR, gushyiraho uburyo izi mpunzi zitaha mu buryo butekanye kandi bwiza ni ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Therese Kaikwamba Wagner, we yavuze ko aya masezerano ari igice gishya gishimangira ko amahoro atari amahitamo gusa ahubwo ko ari n’inshingano ku gihugu.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio yashimye impande zombi zagize uruhare muri aya masezerano by’umwihariko igihugu cya Qatar, ndetse agaragaza ko aya masezerano ari intambwe iganisha ku gushyira akadomo ku mutekano muke umaze imyaka isaga 30 ugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kamaze imyaka irenga 30 kibasiwe n’imvururu yiganjemo intambara cyane cyane yibasira abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko ishingiro ry’aya masezerano rishingiye ku isenywa burundu ry’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukomeje kubangamira umutekano w’u Rwanda n’akarere.

“FDLR ni umutwe w’iterabwoba wibasira abaturage, ugizwe n’abajenosideri, uterwa inkunga na bamwe mu bayobozi ba RDC ndetse n’inzego z’ubutasi bw’u Burundi. Amahoro nyayo azagerwaho ari uko uwo mutwe ushenywe burundu, abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyikirizwa ubutabera,”

U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gukuraho ingamba z’ubwirinzi ariko byonyine ari uko RDC ibaye iya mbere mu gusenya FDLR, igahagarika gushyigikira umutwe ukomeje kwibasira umutekano w’u Rwanda n’abaturage barwo bo mu burasirazuba bwa Kongo.

Aya masezerano anagaruka ku burenganzira bw’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abaturiye Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, bagiye barenganywa, bicwa, bagasahurwa ndetse bamwe bagateshwa igihugu cyabo kubera kubahuza n’u Rwanda.

Uburyo bwo guzafatanya n’imiryango icyura impunzi kugira ngo izi mpunzi zitahuke mu gihugu cyabo mu mutekano, uburenganzira bwabo bwubahirizwe, kandi bemerwe nk’abaturage b’igihugu cya Kongo, binyuze mu mahame y’uburenganzira bwa muntu,” ng’iryo ipfundo ry’iherezo ry’ibibazo bya Kongo

Ni ibintu byashimangiwe na Perezida Donald Trump, wagaragaje ko aya masezerano azakurikiranwa na Amerika kandi ko hazafatwa ibihano bikomeye ku batazayubahiriza.

Amasezerano agaragaza mu buryo butaziguye ko u Rwanda rutagomba guhora rushinjwa ibinyoma, ahubwo hakubahirizwa ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byombi.

U Rwanda rwasabye ko imvugo za politiki zirimo ivangura, urwango n’amacakubiri byamaganwa burundu mu mikorere ya RDC, cyane cyane ivangura rishingiye ku rurimi cyane ko abavuga Ikinyarwanda batotejwe cyane kugeza ubwo bahungishije amagara yabo hirya no hino muri aka karere.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza aya masezerano, ariko anasaba Leta ya Amerika n’abandi bafatanyabikorwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, kubera ko atari ubwa mbere impande zombi zisinye amasezerano ariko ntibayubahirize.

“Twakoze ibyo twagombaga gukora. Ubu tugiye gukorana n’impande zose kugira ngo tunoze ishyirwa mu bikorwa. Ariko tunasaba ko Amerika ikomeza kudufasha kugira ngo amahoro abe impamo, aho kuba inzozi.

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rutarwana intambara y’amasasu, ahubwo rushyira imbere intambara y’icyerekezo gishya gishingiye ku masezerano, aho iterambere, amahoro, ubutabera n’ubwubahane bihabwa agaciro.

Nta mahoro yagerwaho mu karere igihe:

  • FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa RDC n’u Burundi

  • Abavuga Ikinyarwanda bahigwa nk’inyamaswa muri Kivu

  • Abarwanya u Rwanda bahabwa rugari n’ubutegetsi bwa RDC

Aya masezerano ni urufunguzo rushya. Ariko igisigaye ni ubushake bwa RDC bwo kubahiriza ibyo yemeye, kuko u Rwanda rwagaragaje ko amahoro ari yo mahitamo ya politiki yarwo.

Uko byagenda kose, amahoro azasugira asagembe mu karere ari uko u Rwanda rutakegekwaho ibibi rutagiramo uruhare, kandi abavuga Ikinyarwanda bahabwe uburenganzira bwabo nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

2025-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza  yatangiye kunuganugwa

Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza yatangiye kunuganugwa

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu

Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu

Ubwanditsi 08 May 2018
Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Ubwanditsi 21 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo
HIRYA NO HINO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo  ukurikirana
Mu Mahanga

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo ukurikirana

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024
Amakuru

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Ubwanditsi 25 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru