• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Ubwanditsi 06 Apr 2016 Mu Mahanga

​Umukobwa witwa Nyirabizeyimana Jeanne w’imyaka 27, wari umukozi ushinzwe isuku mu murenge Sacco Cyanika yo mu murenge wa Cyanika mu akarere ka Nyamagabe, ku itariki ya 4 Mata yatawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1.500.000F) muri iyo Sacco.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko Nyirabizeyimana yemera icyaha akaba avuga ko kugirango atware aya mafaranga ari abasore bamubwiye ko bafite ubushobozi bwo kuyatubura, hanyuma bamusaba ko yashaka ayo azana bakayamutuburira nawe akaba umukire.

Akaba yaragize ati:”Mu minsi ishize hari abasore baje bambwira ko bakijijwe nkwiye kujya nza tugasengana, kandi ko bafite ubushobozi bwo gukora ibitangaza birimo no gutubura amafaranga, hanyuma bansaba kujya muri Sacco nkoramo nkazana amafaranga bakayankubira kabiri. Kubera ko umuyobozi wa Sacco yari yarampaye urufunguzo rw’ahabikwa amafaranga, nibwo nagiye mfatamo miliyoni imwe n’igice (1.500.000Frw), ariko nari mfite icyizere ko nzayagarura maze kubona ayanjye banyizezaga.”

Yakomeje avuga ko akimara kubashyikiriza aya mafaranga, yasubiye mu kazi gato, agarutse asanga bagiye, akaba avuga ko umwe muri aba basore amuzi ku izina rya Evariste gusa.

Umusimbura w’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, yihanangirije abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubutubuzi, anagaya ababatega amatwi kugeza ubwo babariye utwabo, aho yagize ati:”Abantu barasabwa kuba maso, bakirinda abantu nk’aba babahuma amaso n’umutima, bababwira ko bashobora kubaha ubukire kandi bo ari abakene.”

Yakomeje avuga ati:”Buri wese amenye ko aba bantu ari inkozi z’ibibi, birinde kubagirira ikizere, ahubwo ubabonye ajye yihutira kubashyikiriza inzego za Polisi.”
Ubu Polisi ikaba yatangiye iperereza ngo irebe niba nta bufatanyacyaha buri hagati y’uyu mukobwa n’umuyobozi w’iyi Sacco, kuko bitumvikana ukuntu umuntu ushinzwe isuku anatunga imfunguzo z’ahabikwa amafaranga.

IP Eulade Gakwaya akaba yabivuze muri aya magambo:”Twatangiye iperereza ngo turebe niba ntaho umuyobozi w’iyi Sacco cyangwa undi mukozi yaba ahuriye n’ubu bujura, ndetse tukaba dukomeje gushakisha aba basore b’abatubuzi ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Mu gihe iperereza rikomeje, Nyirabizeyimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

RNP

2016-04-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubushakashatsi : Umutekano n’Ituze Rusange ku manota ari hejuru ya 80% -RGB

Ubushakashatsi : Umutekano n’Ituze Rusange ku manota ari hejuru ya 80% -RGB

Ubwanditsi 31 Jan 2017
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Ubwanditsi 11 Oct 2021
Amakosa 5 Umucamanza Theodor Meron asabirwa gukurwaho icyizere

Amakosa 5 Umucamanza Theodor Meron asabirwa gukurwaho icyizere

Ubwanditsi 23 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abantu icyenda baguye mu mirwano yashojwe n’inyeshyamba z’abahutu
Mu Mahanga

RDC: Abantu icyenda baguye mu mirwano yashojwe n’inyeshyamba z’abahutu

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi
ITOHOZA

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Ubwanditsi 02 Feb 2019
Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa
Mu Mahanga

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ubwanditsi 29 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru