• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Ubwanditsi 06 Apr 2016 Mu Mahanga

​Umukobwa witwa Nyirabizeyimana Jeanne w’imyaka 27, wari umukozi ushinzwe isuku mu murenge Sacco Cyanika yo mu murenge wa Cyanika mu akarere ka Nyamagabe, ku itariki ya 4 Mata yatawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1.500.000F) muri iyo Sacco.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko Nyirabizeyimana yemera icyaha akaba avuga ko kugirango atware aya mafaranga ari abasore bamubwiye ko bafite ubushobozi bwo kuyatubura, hanyuma bamusaba ko yashaka ayo azana bakayamutuburira nawe akaba umukire.

Akaba yaragize ati:”Mu minsi ishize hari abasore baje bambwira ko bakijijwe nkwiye kujya nza tugasengana, kandi ko bafite ubushobozi bwo gukora ibitangaza birimo no gutubura amafaranga, hanyuma bansaba kujya muri Sacco nkoramo nkazana amafaranga bakayankubira kabiri. Kubera ko umuyobozi wa Sacco yari yarampaye urufunguzo rw’ahabikwa amafaranga, nibwo nagiye mfatamo miliyoni imwe n’igice (1.500.000Frw), ariko nari mfite icyizere ko nzayagarura maze kubona ayanjye banyizezaga.”

Yakomeje avuga ko akimara kubashyikiriza aya mafaranga, yasubiye mu kazi gato, agarutse asanga bagiye, akaba avuga ko umwe muri aba basore amuzi ku izina rya Evariste gusa.

Umusimbura w’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, yihanangirije abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubutubuzi, anagaya ababatega amatwi kugeza ubwo babariye utwabo, aho yagize ati:”Abantu barasabwa kuba maso, bakirinda abantu nk’aba babahuma amaso n’umutima, bababwira ko bashobora kubaha ubukire kandi bo ari abakene.”

Yakomeje avuga ati:”Buri wese amenye ko aba bantu ari inkozi z’ibibi, birinde kubagirira ikizere, ahubwo ubabonye ajye yihutira kubashyikiriza inzego za Polisi.”
Ubu Polisi ikaba yatangiye iperereza ngo irebe niba nta bufatanyacyaha buri hagati y’uyu mukobwa n’umuyobozi w’iyi Sacco, kuko bitumvikana ukuntu umuntu ushinzwe isuku anatunga imfunguzo z’ahabikwa amafaranga.

IP Eulade Gakwaya akaba yabivuze muri aya magambo:”Twatangiye iperereza ngo turebe niba ntaho umuyobozi w’iyi Sacco cyangwa undi mukozi yaba ahuriye n’ubu bujura, ndetse tukaba dukomeje gushakisha aba basore b’abatubuzi ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Mu gihe iperereza rikomeje, Nyirabizeyimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

RNP

2016-04-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Ubwanditsi 20 Sep 2023
“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Ubwanditsi 16 Mar 2024
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Ubwanditsi 03 May 2021
Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Ubwanditsi 16 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 20 Oct 2018
U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya
POLITIKI

U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

Ubwanditsi 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru