• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»“Ndabasaba  gufata neza ibikoresho muhawe no kubikoresha neza kugira ngo mwiteze imbere” Busingye.

“Ndabasaba  gufata neza ibikoresho muhawe no kubikoresha neza kugira ngo mwiteze imbere” Busingye.

Ubwanditsi 23 May 2018 Mu Rwanda

Umunyamabanga uhoraho wa AJPRODHO–JIJUKIRWA Busingye Antony yashimira abanyeshuri bahuguwe bakaba bagiye guhabwa ibikoresho  ati”ubwitange no kwishakamo ibisubizo mwagaragaje mugatangira gukora mbere yo kubona ibikoresho, ndabasaba gufata neza ibikoresho muhawe no kubikoresha neza kugira ngo mwiteze imbere.

Ni kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gicurasi, 2018 umuryango w’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (Association de la Jeunesse pour la Promotion des Droits de l’Homme et développement (AJPRODHO–JIJUKIRWA) washyikirije ibikoresho bitandukanye abanyeshuri bize imyuga.

Urubyiruko rwibumbiye mu makoperative agera kuri 13 rukaba rwari rumaze imyaka itatu rwigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, guteka, gusudira, ubukandishi, kogosha ndetse no gusuka, binyuze mu mushinga wa YES project watangiye mu mwaka wa 2015.

Bayingana Emmanuel  umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari ahagarariye akarere ka Kicukiro yashimiye AJPRODHO–JIJUKIRWA  n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European Union) ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo gutanga ibikoresho .

Akomeza agira ati” abahuguwe cyane cyane abo muri Kicukiro bigiye gutuma bakora bakiteza imbere kandi bizanagabanya ubushomeri muri Kicukiro, kandi ko abahawe ibikoresho babibyaza umusaruro bakiteza imbere”.

Umwe mu bahawe ibi bikoresho Umutesi Francine yagize ati “ twishimiye iki gikorwa cya AJPRODHO–JIJUKIRWA kuko ibi bikoresho duhawe bishadufasha mu kwiteza imbere  .

Akomeza avuga ko imashini bahawe zidoda  zizabafasha kubera ko imashini bakoreshaga babaga bazikodesheje  kandi zari nke. Ati”tubonye imashini zacu bwite tugiye gukora turusheho kwiteza imbere kandi turashimira AJPRODHO–JIJUKIRWA  n;umuryango w’ubumwe bw’uburayi”.

Ibikoresho byatanzwe n’uyu  mushinga wa YES Project ni ibikoresho by’ibanze birimo iby’ubudozi, guteka, ubukanishi, gusudira, amashanyarazi . kogosha  no gusuka bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Milliyoni 50.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Ubwanditsi 03 May 2017
Itangazo rigenewe Abanyamakuru:  Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Itangazo rigenewe Abanyamakuru: Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Urusasu  ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Urusasu ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Ubwanditsi 20 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers
IMIKINO

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu Mahanga

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.
INKURU NYAMUKURU

Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Ubwanditsi 18 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru