• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Politiki y’interahamwe n’ibigarasha ni nk’uburozi bucuruzwa ngo bwice abazima, ikwiye kwamaganwa ; Rusesabagina utanga amapeti ashuka abantu azi nuko akurikirana ?

Politiki y’interahamwe n’ibigarasha ni nk’uburozi bucuruzwa ngo bwice abazima, ikwiye kwamaganwa ; Rusesabagina utanga amapeti ashuka abantu azi nuko akurikirana ?

Ubwanditsi 22 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Abasesenguzi mu bya politiki bagereranya imitwe  nka RNC, FDLR, MRCD n’indi  y’iterabwoba nka “boutiques” zicuruza amafi yaboze n’ibindi biribwa byarangije igihe, bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage, batarebye neza ngo babanze kumenya ibyo bagiye gushyira mu mubiri.

Niba hari ikintu cyo kwitonderwa ni ukurya ifi yaboze cyangwa ikindi gicuruzwa cyose cyarengeje igihe, kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu harimo n’urupfu. Niyo mpamvu impuguke mu by’ubuziranenge  zihora zitugira inama ko mbere yo kurya cyangwa kunywa ikintu icyo aricyo cyose, twabanza gushishoza tukamenya ko kitarengeje igihe.

Iyo urebye cyangwa ukumva ibyo Interahamwe n’ibigarasha nka Kayumba Nyamwasa n’ abandi bagambanyi birirwa kwirakwiza, usanga ntaho bitandukaniye no kuroga ababatega amatwi.Gushora urubyiruko mu ntambara uzi neza ko rutatsinda, ntaho bitaniye no kugaburira abantu uburozi. Iyo wumvise abafatirwa ku rugamba ibyo bijejwe mbere yo kujya mu mashyamba ya Kongo, wibaza inyungu Kayumba Nyamwasa, Rusesabagina, Twagiramungu n’izindi ngirwa banyapolitiki, bakura mu kubona imirambo itabarika y’abagwa mu mirwano hagati y’iyo mitwe n’ingabo za FARDC. Nka Nyamwasa na Theogene Rudasingwa bo uretse umutima-mutindi wo kumarisha ababayoboka buhumyi,  nk’abantu babaye muri RDF, barabizi ko ingabo z’uRwanda zitisukirwa n’inzererezi zahaze urumogi.

Nonese gufata abantu batazi ibya gisirikari na mba, nka “Sankara” n’abandi basore bagombye kuba bari mu mashuri cyangwa indi mirimo ibategurira ejo hazaza heza, ukababeshya ko bahise baba Major, Captain, Colonel yewe na General, warangiza uti nimujye ku rugamba ,uba wumva hari ubundi bugome usigaje?Iyo ufashe umuntu nka Mudathiru warangije igihe kubera  ubusinzi buvanze n’ubusaza, warangiza uti ngaho jya kuyobora rugamba, ubizi neza ko ubuzima agiyemo atabushobora,ubugome buruta ubu ni ubuhe?

Ese Twagiramungu, Rusesabagina,  uwababaza uko bategura n’uko bayobora urugamba mwamubwira ko, uretse kwihata divayi no gusakuriza iyo za Bubiligi, mwabera mwari mwagera ku rugamba ngo mumenye ko rutarwana n’ubonetse wese?Mwavuga se ko bariya bana mwohereza mu irimibi ryo muri Kongo atari ubugome bw’ubuvukanano?

Murafata ukuri mukakugoreka kugirango benshi bagwe mu mutego wa politiki y’ikinyoma.Nk’iyo mubeshya isi ngo mu Rwanda Leta yica abatavuga rumwe nayo, ibi bihumbi byuzuye za Mutobo by’abafatiwe mu mugambi wo kwica Abaturarwanda, haramutse hari gahunda yo kwica bari kuba barimo guhabwa amasomo yo kubana neza n’abandi baturage?

Abirirwa batakambira inkiko ko mwabaroshye mu mashyamba ya Kongo batazi ko barwanira inda zanyu, haramutse hari gahunda yo kwica, igihugu cyari kuba kibatangaho amamiliyoni yo kubavuza,kubagaburira, kubambika, kubaha ababuranira mu mategeko, n’ibindi ubundi bihabwa umuturage mwiza?Abahamwe n’ibyaha birimo umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, nka Col Tom Byabagama, Lt Joel Mutabazi n’abandi, bari kuba bakirushya inkiko?

Iyo haza kubaho ubugome nk’ubwanyu, Ingabire Victoire na Ntagada bakorana ku mugaragaro na FDLR bari kuba bakirirwa batobera Abanyarwanda.Oya, buri wese ahabwa umwanya akisobanura, ubutabera bukagera kuri bose

Iyo haza kubaho umugambi wo guheza bamwe mu Banyarwanda nk’uko mwirirwa mubibeshya, Leta yari kwishyurira amashuri abana b’inyeshyamba za FDLR?Ingero ni nyinshi; muzabaze Dr Trésor MUKIZA ko atishyuriwe na RDF amafaranga atabarika, mu gihe se yari ashinzwe iperereza muri FDLR.

Iyo haza kuba hari umugambi wo guheza nk’uko Gasana Anasthase yirirwa akoronga, mushiki we Mukasonga na muramu we Makombe, bari kugera mu myanya ya Leta ikomeye kuko ari Gasana wayibahaye cyangwa baminuje kurusha abandi? Oya, ni uko gusa gahunda ya Leta ari uguha abaturage bose amahirwe angana.

Nyamuneka nimureke gukomeza kugaburira abantu ibyataye agaciro. Erega mubo muroga harimo ababyeyi banyu, abavandimwe n’abana banyu. Nimureke kuvunisha Abanyarwanda bazima barwana no  kurogora inzirakarengane mupakiramo ubwo buvunderi bwanyu.

Bakunzi ba Rushyashya namwe, nimuharanire kwanga kurya uburozi mubureba, dufatanye kwamagana imigambi  mibisha y’Interahamwe, ibigarasha n’ababashyigikiye, kandi murabizi ibuye ryagaragaye ntiryagombye kwica isuka!

 

2020-07-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Ubwanditsi 18 May 2019
U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

Ubwanditsi 25 Sep 2019
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.
Amakuru

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Ubwanditsi 25 May 2021
Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa
POLITIKI

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Ubwanditsi 28 Mar 2017
FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda
ITOHOZA

FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru