• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amerika yahaye ibyangombwa Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Amerika yahaye ibyangombwa Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 31 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Eugene Gasana, wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (LONI) kuri ubu akaba akekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC , yahawe uburenganzira bwa burundu bwo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu kizwiho kurwanya iterabwoba.

Gasana yahawe ubu burenganzira nyuma y’aho kuva mu 2016 yabagaho nk’impunzi arinzwe bikomeye na Polisi y’iki gihugu.

Umunyamategeko wa Gasana, Wildes Michael yagize ati “ Nshimishijwe no guhagararira Bwana Eugene Gasana, wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri UN akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.”

Agira icyo avuga kuri ibi  Gasana Eugene yabwiye itangazamakuru rya Uganda ati “ Ndashima cyane umurava wa Michael Wildes wabashije guhesha umuryango wanjye uburenganzira bwo gutura muri Amerika.”

Ingingo ya 13 y’ibijyanye n’abanjira n’abasohoka ndetse n’iby’ubwenegihugu ivuga ko  uwo ari wese winjiye ku butaka bwa Amerika afite ari umudipomate, iyo yujuje ibisabwa ahabwa uburenganzira bwo kuhatura no kuhakorera.

Ubu burenganzira (Green card) bwemerera Gasana kwidegembya muri Amerika, kujya hanze akagaruka ndetse akaba yasabira abo mu muryango we ba hafi kuba baba muri iki gihugu igihe cyose.

Ku rundi ruhande, ubu burenganzira ntibumugira  umwere kubyaha yakurikiranwaho n’igihugu ke cyangwa nk’undi muturage wa Amerika kuko we atemerewe gutora ndetse hari n’andi mabwiriza agenga uwabuhawe (Green Card).

Uyu mugabo wavukiye i Bujumbura mu Burundi yari ambasaderi w’u Rwanda muri UN kuva 2009 kugeza muri Nyakanga 2016. Ubwo yatumizwaga ngo agaruke mu Rwanda yahise ajya muri Amerika.

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Atangira agira ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho, RNC.”

Yakomeje agira ati “Uyu mugore uzwi nka Mukankusi, ntekereza ko umuzi, ntabwo twari twarigeze duhura mbere.”

Museveni yabwiye Kagame ko kugira ngo ahure na Mukankusi byagizwemo uruhare n’umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko wakunze kuzajya amubwira ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha.

Ngo uwo muntu wo muri NRM yabwiye Museveni ko uwo mugore ashaka kujya kumureba ari kumwe na Eugène Gasana, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012 kugeza mu 2016.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma i Ntare, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.

Muri iyi baruwa avuga ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire ibintu bibi byabereye mu Rwanda birimo n’urupfu rw’umugabo we.

Ati “Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”

Museveni yavuze ko yahakaniye uyu mugore ubufasha kuko ngo ibibera mu Rwanda ari ibibazo by’imbere mu gihugu birureba rwo ubwarwo, ko kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu ari bibi.

Gasana we ngo yamubwiye ko adakorana na RNC ahubwo ko yagiye muri Uganda kugira ngo afashe umugore witwa Wolfson wari warirukanwe muri Uganda kugira ngo agaruke akomeze ibikorwa bye by’ubugiraneza.

Ngo Gasana yamubwiye ko hari umuryango w’Abayahudi akorana nawo ndetse ngo ushobora kuba ari nawo ufasha Wolfson mu bikorwa bye.

Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye we yahagaritswe mu nshingano mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano za ambasaderi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga. Ntiharamenyekana impamvu  yamuteye  guhitamo  kutagaruka mu Rwanda.

2019-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ubwanditsi 13 Apr 2025
KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Ubwanditsi 09 Apr 2019
Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Ubwanditsi 25 Jun 2020
“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

Ubwanditsi 04 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame
Mu Mahanga

‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2017
Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée
Mu Rwanda

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ubwanditsi 05 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru