• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Mubyo ba Bishop bavuga ku butinganyi harimo ko ari iturufu yo kwaka ubuhungiro
Bishop Innocent Rugagi washinze itorero abacunguwe, avuga ko ubutinganyi hari ababuhinduye iturufu

Mubyo ba Bishop bavuga ku butinganyi harimo ko ari iturufu yo kwaka ubuhungiro

Ubwanditsi 14 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Kuryamana no gushakana kw’ abahuje ibitsina bizwi nk’ ubutinganyi bikomeje kutavugwaho rumwe. Bamwe mu ba pasteri bavuga ko ubutinganyi bugamije kurimbura Isi, abandi bakavuga hari abasigaye babwitwaza kugira ngo bake ubuhungiro mu bihugu bikomeye mu Isi.

Ibihugu 20 ku isi byemera gushyingira abamana bahuje ibitsina. Ni Argentine, Danmark, Hollande, Afurika y’ Epfo, Ububiligi, Ubwongereza, Iceland, New Zealand, Espagne, Brazil, Finland, Ireland, Norway, Sweden, Canada, France, Luxemborg, Portugal, Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Colombia, Germany, Malta, Scotland, Uruguay, Greenland.

Ibi bihugu uko ari 20 byemeranya n’ abaryamana bahuje ibitsina ko kubabuza gushyingiranwa ari ukubabuza uburenzanzira bwabo.

Iyo urebye mu bushakatsi bwagiye bukorwa mu kugaragaza icyo ibihugu bitandukane bivugwa ku butinganyi nta na hamwe ubona u Rwanda, haba ku rutonde rw’ ibihugu bishyigikiye ubutinganyi cyangwa ku rutonde rw’ ibihugu bitabushyigikiye.

Perezida w’ inama y’ abaprotestini mu Rwanda Musenyeri Birindabagabo Alex, ubwo abaporotesitani bizihizaga yubile y’ imyaka 500 babayeho yavuze ko ubutinganyi bugamije kurimbura Isi asaba Abanyarwanda gusenga cyane.

Yagize ati “Noneho rero, reba ibirimo biba, mwokagira Imana mwe! Dusenge Imana bitazaza hano iwacu! Kuko abantu baribwira ngo babaye abahanga, bakarangiza babaye injiji zinakomeye cyane, umuntu arihanukira waba ugeze muri Amerika, akajya imbere yawe akigira gutya akigira gutya kandi afite ubwanwa, afite impfundiko afite ibiki byose bigaragaza ko ari umugabo akakubwira ngo ni umugore !!!”.

Mgr Alex Birindabagabo avuga ko abantu bose babaye abatinganyi isi yarangira mu myaka 100

Yakomeje agira ati “Bo banashyizeho n’amategeko, noneho banarangiza, bagafata umugabo bakamushyingira undi mugabo, wabaza uti amahano aragwira ibyo mukora ni ibiki? “ngo uko ni ukuri kwawe, uku ni ukuri kwacu”

Yunzemo ati “Abatinganyi bahawe rugari nyuma y’imyaka 100 baba barimbuye isi. Nta mwana wakongera kuvuka nyuma y’ imyaka 100 abantu baba bamaze gushira ku isi”

Bishop Rugagi Innocent umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo yifashishije amagambo yavuzwe na Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe avuga ko ubutiganyi budakwiye gushyigikirwa.

Bishop yavuze ko ‘Perezida Mugabe yabwiye abamusabaga gushyira umukono kwitegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina ati “Ndabyemeye ndarisinya, yarangiza agahindurikira abaturage be akababwira ati ‘ mugende mubane, umugabo ashake undi mugabo, umugore ashake undi mugore ati ariko, nihashira umwaka mutarabyara nzabica mwese mbamare”

Bishop Rugagi ukuriye itorero Redeemed Gospel Church avuga ko umutinganyi ari utavugarumwe n’ Imana kuko Imana yaremye umugabo ikanamuremera umugore ngo babyare.

Bishop Innocent Rugagi washinze itorero abacunguwe, avuga ko ubutinganyi hari ababuhinduye iturufu

Yongeraho ati “Umutinganyi ni nka opposant w’ Imana, ni nk’ umuntu uba muri opposition yo kutanyurwa n’ uko Imana yamuremye.”

Bishop Rugagi yifashishije inkuru yo muri bibiliya avuga ko ubutinganyi aribwo bwatumye Imana irimbura Sodomu na Gomora ikoresheje umuriro, akavuga ko abatinganyi bashobora kuzazanira igihugu umuvumo.

Akomeza avuga ko “Ahenshi no muri Afurika bemera gusinya, kubera na za nkunga babaha be kuzihagarika. Ariko ntabwo aribyo ubutinganyi ni icyaha gikomeye ni nko kurwanya Imana”

Ubutinganyi babuhinduye iturufu

Rugagi ati “Abenshi bashaka kuzana ibyo ngibyo mu Rwanda, arabona ubuzima bumucanze, akareba umukobwa mugenzi we, ati ‘reka tuvuge ko uri umugabo wanjye’ kugira ngo tubone ibizibiti tuzaha abazungu tuvuge ko badutoteza kugira ngo bazabone ubuhungiro mu buryo bworoshye. Ariko yabona ubuhungiro mu buryo buri facile atabubona, yikoreye umuvumo mu buzima bwe bwose.”

Yunzemo ati “Hari umukobwa uheruka kumbwira ikibazo, yavuye I Burundi we n’ umukobwa mugenzi we baza muri ambasade y’ Amerika mu Rwanda. Ati uyu ni umugore wanjye baradutoteza…Amerika ibaha ubuhungiro baragenda bajya muri Amerika. niwe wanyibwiriye iyo nkuru yose n’ amarira menshi. Ambwira ko afite indwara abaganga bananiwe gukiza, yasabye kumusengera ati ‘nsengera nyamuneka ndimo ndapfa numva’. Imana ishobora kukureka umunsi umwe ariko Isi izagutangarira fin de fin kugira ngo ikwereke ko mudahwanyijwe ubushobozi. Abo bantu b’ abatinganyi bari mu Rwanda twababwira bakareka izo ngeso kuko si nziza’’.

Source : Umuryango .rw

2017-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane

Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane

Ubwanditsi 13 Jun 2017
Umuhanzi Don Moen agiye kuza mu Rwanda

Umuhanzi Don Moen agiye kuza mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Ubwanditsi 02 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo
Mu Rwanda

Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo
Mu Rwanda

Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Ubwanditsi 18 Jul 2016
Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?
Amakuru

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ubwanditsi 20 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru