• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Muhanga : Perezida Kagame yatangije ikoreshwa rya Drones mu kugeza amaraso ku barwayi

Muhanga : Perezida Kagame yatangije ikoreshwa rya Drones mu kugeza amaraso ku barwayi

Ubwanditsi 15 Oct 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara amaraso mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones aho u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri koranabuhanga wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 mu Karere ka Muhanga ahari ikibuga cy’izi drones.

Umuyobozi wa Zipline,ikompanyi yashyize mu bikorwa uyu mushinga ifatanyije na Leta y’u Rwanda, Keller Rinaudo, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abarwayi kubona amaraso mu buryo bworoshye.

-4369.jpg

-4370.jpg

-4371.jpg

Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga ryizewe ndetse ngo nta ngaruka mbi zatera abantu bari ku butaka ndetse no mu kirere aho izi ndege zigendera.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko ibyo abantu benshi batekerezaga ko bidashoboka byabaye impamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Ku ikubitiro, Zipline igiye kuzajya igeza amaraso ku bigo nderabuzima 21 biri mu Majyaruguru, mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko izi drones zizafasha ‘mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe.’

Umukuru w’Igihugu yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga w’ingirakamaro cyane cyane Zipline, avuga ko ari intambwe y’ingenzi u Rwanda ruteye.

Yagize ati “Utu tudege tuzafasha mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe. Nizeye ko uyu mushinga uzatuma habaho guhanga udushya no kwihangira umurimo mu ikoranabuhanga birushijeho mu Rwanda.

-4367.jpg

-4366.jpg

-4368.jpg

Perezida Paul Kagame atangiza kumugaragaro ibikorwa bya Drones

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko hakenewe gukora ibintu vuba kandi bigakorwa mu buryo Abanyarwanda babigiramo uruhare, bakiga ndetse bakabona amahugurwa kuko ngo ikoranabuhanga rigira akamaro iyo rikorera abaturage rigakemura ibibazo bahura na byo mu byiciro bitandukanye.

Izi ndege zizifashishwa ahanini mu bice bigoye kugeramo, nko mu misozi cyangwa ahandi hakenewe ubutabazi bwihuse.

Ubwoko bwa Drone buzakoreshwa, imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutwara umutwaro upima 1,5 Kg. Indege ifite ubushobozi bwo kugenda Km 150 itaragwa hasi, ikagira umuvudoko wa Km 75/15 min.

-4364.jpg

-4365.jpg

drones

2016-10-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ubwanditsi 12 Feb 2024
Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi  witabye Imana bitunguranye

Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 14 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD
Mu Mahanga

Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo
Amakuru

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.
Amakuru

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Ubwanditsi 11 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru