• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Ubwanditsi 11 Jan 2021 Amakuru, IMIKINO

Nibyo rwose mu mupira w’amaguru nta kidashoboka. Byagaragaye kenshi ubwo amakipe yitwa ko ari “inyigaguhuma” asezerera ay’ibigugu mu marushanwa, benshi bakanemeza ko kuba amakipe ajya gukina ntawakwemeza 100% uri butsinde umukino, nabyo biryosha umupira w’amaguru. Mbere y’umukino wahuje Ikipe y’Igihugu y’uBufaransa n’iya Senegal mu Gikombe cy’Isi cyo muw’2002, si abantu benshi bari kwemeza ko Senegal yari igiye bwa mbere mu gikombe cy’isi, itsinda “Les Bleus”, nyuma y’imyaka 4 gusa icyo gihangage gitwaye icyo gikombe. Ngaho aho ruhago ibera igitangaza rero.

Icyakora mu mupira w’amaguru haba ibitangaza hagira, “ kubahatisha” biragenda bitakaza ijambo. Muri iki gihe habamo amarenga ashobora kukwereka icyerekezo cy’umukino. Ushobora gushingira ku mateka,ukanashingira ku myitwarire amakipe azahura  amaze iminsi agaragaza.

As Kigali niyo kipe ihagarariye uRwanda mu irushanwa  nyafrika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup. Nyuma yo guhigika Orapa United yo muri Botswana, ikanasezerera bigoranye cyane  KCCA yo muri Uganda, As Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tuniziya, mu mikino ibiri ya kamarampaka, kugirango haboneke izakomeza mu cyiciro cy’amatsinda, amakipe menshi aba yifuza. Iyo usesenguye umupira w’uRwanda muri iki gihe, ubura aho wahera wemeza ko ikipe yacu yasezerera iyo muri Tuniziya. Keretse bibaye ibya bya bitangaza twatangiye tuvuga. Umupira w’uRwanda wakomeje kurangwa n’akajagari, kuyoborwa bitari ibya kinyamwuga,kubakira ku musenyi, n’ibindi byagiye bituma uRwanda ruba igihugu giciriritse cyane mu mupira w’amaguru. Umusaruro ugayitse w’Amavubi  urivugira!

Iyo urebye inzira AS Kigali yanyuzemo ngo ibe igeze kuri uru rwego, nabwo bikwereka ko uretse “Nyirimpuhwe” gusa, AS Kigali yagombye kuba yibereye muri”guma mu rugo” nka APR FC yo yamenyereje Abanyarwanda kutarenga umutaru mu marushanwa mpuzamahanga. Umuntu wese ukurikirana iby’umupira w’amaguru ntibimusaba ubwenge bwinshi ngo yemeze ko iyo KCCA idahabwa mpaga mu mukino ubanza kubera ubwandu bwa Covid-19, ngo AS Kigali yibonere”impano” y’ibitego 2-0, akayo kari kashobotse. Tutagendeye kuri “Mana mfasha “ yaherekeje AS Kigali kugeza ubu , guhura na CS Sfaxien ubanza bibaye nka wa mwana ujya mu kizamini cyo kwimuka, kandi ibindi byakibanjirije yarakoperaga gusa.

AS Kigali ni ikipe yashoye amafaranga menshi uyu mwaka, intego ari ukugera mu matsinda. Kugira intumbero nk’iyi ni byiza rwose. Ariko se birahagije ngo inzozi zibe impamo?Twibuke ko umupira  atari abakinnyi gusa, kuko haba n’ubuyobozi bwiza, abatoza beza, kumenyera amarushanwa  no kubaka ikipe kuva mu mizi, atari ugushaka gusarura iby’ako kanya ,utaravunwe no gutegura insinzi irambye.  Umuhinzi ushakja kweza neza abanza gutegura umurima, gushaka imbuto z’indobanure, ifumbire nziza kandi ihagije , inama z’abahanga mu by’ubuhinzi,  n’ibindi byinshi bitegura umusaruro mwizaumusaruro mwiza. Ese AS Kigali ntiyaba ari nk’umuhinzi wibwira ko kuba ufite umurima n’isuka bihagije ngo arumbukirwe? Ese koko uzajya mu marushanwa y’umugabane wose, kandi mu gihugu cyawe umupira ari ku munwa gusa, wizere gutsinda ikipe nka CS Sfaxien imaze  gutwara  ibikombe 4 kurwego rw’umugabane. Ushobora kuvuga uti:” Nari umugabo ntihabwa intebe”. Nibyo, ariko si kimwe n’utarigeze ubwo bugabo!

Ku rwego rw’uRwanda, AS Kigali si ikipe mbi ugereranyije n’ayo bakina ndetse kuba yatwara igikombe mu Rwanda ntibyakayinaniye, n’ubwo nabyo byakomeje kuyibera ihurizo. Ariko se mbere yo gushaka kujya mu matsinda y’irushanwa rya Afrika, wipimye nande? Shampiyona  ukinamo ihagaze ite?Abo bakinnyi umurundo waguze, bageze kuki aho bari bari mbere yo kubarindumurira ibifaranga. Ese abatoza bo ntihari byinshi bagikeneye kwiga, mbere yo kurota kujya mu matsinda? Muri iyi nyandiko ntitugambiriye guca intege AS Kigali, ariko ni byiza ko bajya guhura na CS Sfaxien  biyizi neza, kuko burya “kwirarira ntibikubuza kwirahuriraho umuriro!

CS Sfaxien ni ikipe yashinzwe mu mwaka w’1928, ikaba yarabanje kwitwa”Club Tunisien, mbere y’uko muw’1962 ihinduriye izina ikitwa CS Sfaxien. Iri mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya kuva muw’ 1947, aho yatwaye ibikombe  13 birimo 8 cya shampiyona, mu gihe As Kigali yo itaratwara igikombe na kimwe cya shampiyona. Abanyamahanga ngenderwaho ba CSS  kandi b’intoranywa muri iki gihe, harimoKingsley Sokari, Kingsley EDUWO , Ahmed Ammar  na Alaa Ghram bakomoka muri Nigeria, abanya Guinea  Naby Camara na  Ousmane  Camara, umunya Cote d’Ivoire Chris Kouakou n’umunya Gabon Malick Avouna.

Mu banyamahanga b’intoranywa ba AS Kigali barimo na  Pierre Kwizera  aka Maestro Pierrot, utakibanza mu kibuga.

Umukino ubanza hagati ya As Kigali na CS Sfaxien ni tariki 14 Gashyantare 2021, ukazabera muri Tuniziya.

2021-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

RUSHYASHYA 02 Mar 2026
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021
Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye  agahigo

Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Ubwanditsi 25 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Diaspora Mozambique Louis Baziga yishwe arashwe, harakekwa RNC
ITOHOZA

Perezida wa Diaspora Mozambique Louis Baziga yishwe arashwe, harakekwa RNC

Ubwanditsi 26 Aug 2019
Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Amakuru

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ubwanditsi 13 Jun 2023
Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.
INKURU NYAMUKURU

Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Ubwanditsi 28 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru