• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Ubwanditsi 11 Jan 2021 Amakuru, IMIKINO

Nibyo rwose mu mupira w’amaguru nta kidashoboka. Byagaragaye kenshi ubwo amakipe yitwa ko ari “inyigaguhuma” asezerera ay’ibigugu mu marushanwa, benshi bakanemeza ko kuba amakipe ajya gukina ntawakwemeza 100% uri butsinde umukino, nabyo biryosha umupira w’amaguru. Mbere y’umukino wahuje Ikipe y’Igihugu y’uBufaransa n’iya Senegal mu Gikombe cy’Isi cyo muw’2002, si abantu benshi bari kwemeza ko Senegal yari igiye bwa mbere mu gikombe cy’isi, itsinda “Les Bleus”, nyuma y’imyaka 4 gusa icyo gihangage gitwaye icyo gikombe. Ngaho aho ruhago ibera igitangaza rero.

Icyakora mu mupira w’amaguru haba ibitangaza hagira, “ kubahatisha” biragenda bitakaza ijambo. Muri iki gihe habamo amarenga ashobora kukwereka icyerekezo cy’umukino. Ushobora gushingira ku mateka,ukanashingira ku myitwarire amakipe azahura  amaze iminsi agaragaza.

As Kigali niyo kipe ihagarariye uRwanda mu irushanwa  nyafrika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup. Nyuma yo guhigika Orapa United yo muri Botswana, ikanasezerera bigoranye cyane  KCCA yo muri Uganda, As Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tuniziya, mu mikino ibiri ya kamarampaka, kugirango haboneke izakomeza mu cyiciro cy’amatsinda, amakipe menshi aba yifuza. Iyo usesenguye umupira w’uRwanda muri iki gihe, ubura aho wahera wemeza ko ikipe yacu yasezerera iyo muri Tuniziya. Keretse bibaye ibya bya bitangaza twatangiye tuvuga. Umupira w’uRwanda wakomeje kurangwa n’akajagari, kuyoborwa bitari ibya kinyamwuga,kubakira ku musenyi, n’ibindi byagiye bituma uRwanda ruba igihugu giciriritse cyane mu mupira w’amaguru. Umusaruro ugayitse w’Amavubi  urivugira!

Iyo urebye inzira AS Kigali yanyuzemo ngo ibe igeze kuri uru rwego, nabwo bikwereka ko uretse “Nyirimpuhwe” gusa, AS Kigali yagombye kuba yibereye muri”guma mu rugo” nka APR FC yo yamenyereje Abanyarwanda kutarenga umutaru mu marushanwa mpuzamahanga. Umuntu wese ukurikirana iby’umupira w’amaguru ntibimusaba ubwenge bwinshi ngo yemeze ko iyo KCCA idahabwa mpaga mu mukino ubanza kubera ubwandu bwa Covid-19, ngo AS Kigali yibonere”impano” y’ibitego 2-0, akayo kari kashobotse. Tutagendeye kuri “Mana mfasha “ yaherekeje AS Kigali kugeza ubu , guhura na CS Sfaxien ubanza bibaye nka wa mwana ujya mu kizamini cyo kwimuka, kandi ibindi byakibanjirije yarakoperaga gusa.

AS Kigali ni ikipe yashoye amafaranga menshi uyu mwaka, intego ari ukugera mu matsinda. Kugira intumbero nk’iyi ni byiza rwose. Ariko se birahagije ngo inzozi zibe impamo?Twibuke ko umupira  atari abakinnyi gusa, kuko haba n’ubuyobozi bwiza, abatoza beza, kumenyera amarushanwa  no kubaka ikipe kuva mu mizi, atari ugushaka gusarura iby’ako kanya ,utaravunwe no gutegura insinzi irambye.  Umuhinzi ushakja kweza neza abanza gutegura umurima, gushaka imbuto z’indobanure, ifumbire nziza kandi ihagije , inama z’abahanga mu by’ubuhinzi,  n’ibindi byinshi bitegura umusaruro mwizaumusaruro mwiza. Ese AS Kigali ntiyaba ari nk’umuhinzi wibwira ko kuba ufite umurima n’isuka bihagije ngo arumbukirwe? Ese koko uzajya mu marushanwa y’umugabane wose, kandi mu gihugu cyawe umupira ari ku munwa gusa, wizere gutsinda ikipe nka CS Sfaxien imaze  gutwara  ibikombe 4 kurwego rw’umugabane. Ushobora kuvuga uti:” Nari umugabo ntihabwa intebe”. Nibyo, ariko si kimwe n’utarigeze ubwo bugabo!

Ku rwego rw’uRwanda, AS Kigali si ikipe mbi ugereranyije n’ayo bakina ndetse kuba yatwara igikombe mu Rwanda ntibyakayinaniye, n’ubwo nabyo byakomeje kuyibera ihurizo. Ariko se mbere yo gushaka kujya mu matsinda y’irushanwa rya Afrika, wipimye nande? Shampiyona  ukinamo ihagaze ite?Abo bakinnyi umurundo waguze, bageze kuki aho bari bari mbere yo kubarindumurira ibifaranga. Ese abatoza bo ntihari byinshi bagikeneye kwiga, mbere yo kurota kujya mu matsinda? Muri iyi nyandiko ntitugambiriye guca intege AS Kigali, ariko ni byiza ko bajya guhura na CS Sfaxien  biyizi neza, kuko burya “kwirarira ntibikubuza kwirahuriraho umuriro!

CS Sfaxien ni ikipe yashinzwe mu mwaka w’1928, ikaba yarabanje kwitwa”Club Tunisien, mbere y’uko muw’1962 ihinduriye izina ikitwa CS Sfaxien. Iri mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya kuva muw’ 1947, aho yatwaye ibikombe  13 birimo 8 cya shampiyona, mu gihe As Kigali yo itaratwara igikombe na kimwe cya shampiyona. Abanyamahanga ngenderwaho ba CSS  kandi b’intoranywa muri iki gihe, harimoKingsley Sokari, Kingsley EDUWO , Ahmed Ammar  na Alaa Ghram bakomoka muri Nigeria, abanya Guinea  Naby Camara na  Ousmane  Camara, umunya Cote d’Ivoire Chris Kouakou n’umunya Gabon Malick Avouna.

Mu banyamahanga b’intoranywa ba AS Kigali barimo na  Pierre Kwizera  aka Maestro Pierrot, utakibanza mu kibuga.

Umukino ubanza hagati ya As Kigali na CS Sfaxien ni tariki 14 Gashyantare 2021, ukazabera muri Tuniziya.

2021-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Ubwanditsi 05 Aug 2024
Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Ubwanditsi 31 Aug 2020
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Ubwanditsi 07 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément
Mu Mahanga

Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément

Ubwanditsi 31 Jul 2016
FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura
Amakuru

FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

Ubwanditsi 05 Apr 2021
Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3
Amakuru

Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3

Ubwanditsi 13 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru