• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Igikomangoma Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada

Igikomangoma Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada

Ubwanditsi 28 May 2018 HIRYA NO HINO

Nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza, igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle, bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada hafite amateka yihariye ku Bwami bw’u Bwongereza.

Igikomangoma Harry na Meghan barushinze tariki ya 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor ahari hateraniye abarenga ibihumbi ijana. Mbere y’ubu bukwe hari amakuru yavugaga ko ukwezi kwa buki bazakurira muri Afurika mu bihugu nka Namibia, u Rwanda na Botswana.

TMZ yatangaje amakuru mashya ko Harry n’umukunzi we bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Fairmont Jasper Park Lodge ihereyeye mu gace k’ubucuruzi ka Jasper National Park, mu Ntara ya Alberta mu Burengerazuba bwa Canada.

Aha Meghan na Harry bazarira ukwezi kwa buki hari ibintu nyaburanga bitandukanye birimo ibiyaga birenga 600 n’inzuzi, ibibaya bikurura ba mukerarugendo n’ibindi. Ntihatangajwe igihe nyacyo aba bombi bazaba bagereye muri Canada.

Ikinyamakuru Glamour cyo cyatangaje ko Harry na Meghan bagiriwe inama yo kugira ibanga bimwe mu byerekeye uru rugendo, bitewe n’umutekano wabo no kwirinda gushyira ahagaragara ubuzima bwabo bwite.

Bamwe mu baganiriye na TMZ batangaje ko umutekano wabo uzaba urinzwe bikomeye, kuko inzego zishinzwe umutekano z’u Bwongereza n’iza Canada ziteguye guzafatanya mu kubarinda.

Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki mu hoteli yubatse rwagati muri Pariki ya Jasper National Park. Aha hafite amateka akomeye, hakunze kuruhukirwa na bamwe mu bayoboye Ubwami bw’u Bwongereza. Nko mu mwaka 1939 Umwami George VI n’umwamikazi Elizabeth uyu akaba ari nyina wa Elizabeth II barahasuye.

Muri Kamena 2005, Elizabeth n’igikomangoma Philip nabo batembereye muri iyi pariki.

Harry na Meghan barushinze ku itariki ya 19 Gicurasi 2018

Usibye kuba Jasper National Park yaragiye isurwa n’umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, abantu bakomeye barimo umuherwe Bill Gates n’ibyamamare bitandukanye muri Hollywood bagiye bajya kuruhukira muri Fairmont Jasper Park Lodge. Muri bo harimo nk’ abakinnyi ba filime Anthony Hopkins na John Travolta.

Mu mwaka 1954 amashusho ya filime yiswe ‘River of no Return’ yakozwe na Marilyn Monroe na Robert Mitchum yafatiwe muri ako gace nyaburanga ko muri Canada.

Igikomangoma Harry n’umugore we bagiye kuruhukira muri Canada, mu gihe kuri Markle we asanzwe asobanukiwe neza ubwiza n’uburanga bw’icyo gihugu kuko yagikoreyemo ibikorwa bye byo gukina filime mu bihe bitandukanye.

Mu minsi ishize Meghan na Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva barushinga

Fairmont Jasper Park Lodge yitezweho kwakira Meghan na Harry

2018-05-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Gen Muhoozi mu gahinda yetewe n’urupfu rw’umuhanzi Radio

Gen Muhoozi mu gahinda yetewe n’urupfu rw’umuhanzi Radio

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Robot yiswe Sophia yizihiwe no kwambara umukenkero i Kigali

Robot yiswe Sophia yizihiwe no kwambara umukenkero i Kigali

Ubwanditsi 15 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
ITOHOZA

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Burundi: Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryitandukanyije n’ihuriro CNARED
POLITIKI

Burundi: Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryitandukanyije n’ihuriro CNARED

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera
Mu Rwanda

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru