• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Ubwanditsi 27 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Daniel Kazibwe [Ragga Dee] ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya azaririmbamo i Kigali nyuma y’uko hari hashize imyaka ibiri ahugiye cyane muri Politike nka Ambasaderi wa Uganda mu Burundi.

Ragga Dee yamamaye muri Uganda, yanakunzwe cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane nka “Ndigida”, “Oyagala Cash” n’izindi.

Muri Mata 2016, nibwo Ragga Dee wari watsinzwe amatora ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi, inshingano yahawe na Perezida Museveni basanzwe buzura cyane.

Ubu, uyu muhanzi ubifatanya na politike ategerejwe mu Rwanda aho azasururutsa igitaramo cy’urwenya cya ‘Seka Live’ kiri mu bindi by’uruhererekane byagiye biba guhera muri Werurwe 2017.

Igitaramo cya Seka Live kigiye kuba ku nshuro ya kane. Nkusi Arthur wateguye iki gitaramo yavuze ko buri gihe haba hari umwihariko mu kurushaho gushyira indyoshyo mu rwenya bageza ku bakunzi ba Seka Live, iteka iyo iki gitaramo kibaye batumira umuhanzi uba ukumbuwe cyane haba mu gihugu no hanze.

Kuri iyi nshuro, umuririmbyi wakanyujijeho cyane muri Uganda, Ragga Dee ni we uzasusurutsa abazitabira Seka Live. Ni nako byagenze mu iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest riherutse kubera i Kigali bagatumira Mr Nice wari umaze igihe atagaragara.

Ragga Dee amaze imyaka ibiri agizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi

Mu banyarwenya batumiwe, harimo uzwi cyane muri Uganda, Pablo Kimuli na mugenzi we Alex Muhangi uzwiho gusetsa cyane. Mu basanzwe basetsa mu Rwanda harimo Kimenyi Herve wari umaze igihe mu bitaramo ku Mugabane w’u Burayi.

Igitaramo cya Seka Live kizabera muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu[Rwf 5000] mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi[Rwf 10,000] mu myanya y’icyubahiro.

Ragga Dee yubatse izina mu buryo bukomeye ahabwa n’ibihembo bitandukanye

2018-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isomo  kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Isomo kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Ubwanditsi 11 May 2017
Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 05 Jul 2019
Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Ubwanditsi 06 Apr 2020
Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.
Mu Mahanga

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Ubwanditsi 28 Jul 2016
Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo
Amakuru

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo
Mu Rwanda

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Ubwanditsi 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru