• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Ubwanditsi 22 Aug 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe hari intambwe zifatika ziri guterwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu kugarura amahoro, harimo amasezerano hagati ya Rwanda na Congo Kinshasa yafashijwe na Perezida Donald Trump, hari abagerageza kuyobya rubanda no gusenya ibyo bikorwa byiza.

Umwe mu bahungu ba Victoire Ingabire Umuhoza, umugore wamaze kumenyerwa ku isi kubera ibikorwa bye by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yanditse mu kinyamakuru The Hill asaba Perezida Trump ko yakurikirana ifungurwa rya nyina.

Uyu musore yagaragaje amarangamutima yuje amarira y’ingona, avuga ko nyina ari “umuntu uharanira amahoro” ariko akirengagiza ko yafunzwe, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guhakana uruhare rw’abakoze Jenoside mu 1994. Ingabire kandi ashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, igizwe n’abahoze ari abasirikare n’Interahamwe bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri Jenoside.

Nyamara, ayo magambo y’amarira y’umuhungu we ntashobora gupfuka ukuri. Ingabire yagarutse mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi, aho yari yarigize impunzi, aza guhamagarira Abanyarwanda “kwigisha amateka ya Jenoside ku buryo bushyira mu gaciro impande zombi,” amagambo yabonetse nk’uburyo bwo guhakana Jenoside no guha ijwi abicanyi. Ni byo byatumye akatirwa gufungwa imyaka 15, nubwo nyuma y’imyaka 8 ari Perezida Kagame wamuhaye imbabazi mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rushyira imbere ubumuntu.

Ariko aho kwikosora, yakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano, bikaba ari byo byatumye yongera gutabwa muri yombi mu 2024.

Biratangaje kubona umuhungu we yandikira Perezida Trump ngo yivange mu butabera bw’u Rwanda, ashaka kugaragaza nyina nk’umwere. Ibi ni byo byitwa “amarira y’ingona”: kwiyiriza amarira no kwigaragaza nk’abahohotewe mu gihe nyakuri ukuri kwerekana ko Ingabire ari umunyabyaha.

2025-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Ubwanditsi 06 Sep 2018
Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Ubwanditsi 28 Feb 2023
Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Ubwanditsi 07 Dec 2016
Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubwanditsi 07 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Daddy Birori waguzwe akayabo na Al Ahly Tripoli yerekanywe ku mugaragaro
IMIKINO

Daddy Birori waguzwe akayabo na Al Ahly Tripoli yerekanywe ku mugaragaro

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA
Amakuru

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru