• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi
Minisitiri wa Uganda Mateke wahuje FDLR na RNC ndetse n'umukwe we J Baptiste Mberabahizi wo muri FDU Inkingi

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Ubwanditsi 14 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ibiganiro hagati ya Uganda n’u Rwanda i Kampala byarangiye nta tangazo ryumvikanweho n’impande zombi rigiye ahagaragara, kubera Uganda yabuze ayo icira nayo imira, nyuma y’ibimenyetso simusiga biyishinja gushyigira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

Nyuma y’icyegeranyo cy’Itsinda ry’Impuguke za LONI kuri Kongo cyasohotse muri Ukuboza 2018 rigaragaza ko umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa wari ufite ingabo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ko abagize uyu mutwe baturuka muri Uganda n’u Burundi, indi raporo yizo mpuguke yagenewe akanama gashinzwe umutekano ku isi kakoze mu kwezi kwa Kamena 2019 ariko ikaba yagiye hanze muri iyi minsi, yemeza ko Uganda yanze ko abagize iri tsinda bavugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe akarere, Philemon Mateke. U Rwanda ntirwigeze ruhwema kuvuga ko Leta ya Uganda yashinze Minisitiri Mateke inshingano zo guhuza imitwe irwanya u Rwanda mu rwego rwo guhuza imbaraga.

Dore bimwe mubyo raporo y’impuguke za Loni zashyikirijwe akanama gashinzwe umutekano:

‘’ Tariki ya 16 Ukuboza 2019,  Leta ya Kongo yafashe ku mupaka wa Bunagana uhuza Kongo na Uganda abayobozi babiri bakuru bo muri FDLR aribo Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR ndetse na Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega ubwo bavaga Uganda munama yari ibahuje na RNC Kampala.

Abagize iri tsinda bagiranye ikiganiro na La Forge Bazeye i Kigali muri Gashyantare 2019 ababwira uko byagenze. La Forge yavuzeko, Umukuru w’agateganyo wa FDLR, Victor Byiringiro yabohereje bombi i Kampala kubonana na RNC. Muri iyo nama, Abega yavuzeko bahuye nabo muri RNC aribo Tito, Frank Ntwali ndetse n’uwitwa Rashidi. Bazeye kandi yemeje ko babonanye na Minisitiri Mateke baganiriye ku buryo bagomba guhuza imbaraga na RNC. Abahagarariye Uganda babwiye iri tsinda ko batazi inama hagati ya RNC na FDLR nuko iri tsinda risaba kuvugana na Philemon Mateke, inzego za Uganda zirabashwishuriza zanga ubusabe bw’iryo tsinda.

Minisitiri Mateke ntiyigeze agaragara mu biganiro haba Kigali na Kampala, kandi ariwe ufite inshingano mu karere. Mateke kandi ni Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, umuhutu w ‘intagondwa wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi.

Mu ijambo rye mu biganiro by’ejo,  Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mu ijoro ryo ku itariki 03 rishyira tariki 04 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba witwa RUD-Urunana bagabye igitero gikomeye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Abagabye icyo gitero baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka wa Uganda n’igice giherereyemo ibirunga. Yavuze ko benshi mu bagabye icyo gitero bahasize ubuzima, abandi bafatwa mpiri (ari bazima).

Babafatanye ibikoresho bitandukanye birimo telefoni ngendanwa, abandi batanga ubuhamya bugaragaza uruhare rwa Uganda muri ibyo bitero.

Hari nimero ya telefoni yo muri Uganda byagaragaye ko nyirayo yavuganye n’abagabye ibyo bitero mbere na nyuma y’ibyo bitero. Iyo nimero byagaragaye ko ari iya Mateke Philemon, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere.

Nyuma y’icyo gitero, batatu mu bakigabye bahungiye i Kisoro muri Uganda bahamara igihe gito, nyuma boherezwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke i Mbarara, bahava berekeza i Mbuya muri Kampala ku cyicaro cy’Urwego rw’Igisirikari cya Uganda rushinzwe iperereza.

2019-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2022
Uganda: Umumotari akurikiranweho gufata ku ngufu umuzungukazi yari atwaye ashaka kumva uko bamera

Uganda: Umumotari akurikiranweho gufata ku ngufu umuzungukazi yari atwaye ashaka kumva uko bamera

Ubwanditsi 23 May 2018
Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ubwanditsi 11 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba
ITOHOZA

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Ubwanditsi 09 Dec 2018
M7 yasinziriye mu nama ya Commonwealth
INKURU NYAMUKURU

M7 yasinziriye mu nama ya Commonwealth

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.
Amakuru

Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Ubwanditsi 03 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru