• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi
Minisitiri wa Uganda Mateke wahuje FDLR na RNC ndetse n'umukwe we J Baptiste Mberabahizi wo muri FDU Inkingi

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Ubwanditsi 14 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ibiganiro hagati ya Uganda n’u Rwanda i Kampala byarangiye nta tangazo ryumvikanweho n’impande zombi rigiye ahagaragara, kubera Uganda yabuze ayo icira nayo imira, nyuma y’ibimenyetso simusiga biyishinja gushyigira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

Nyuma y’icyegeranyo cy’Itsinda ry’Impuguke za LONI kuri Kongo cyasohotse muri Ukuboza 2018 rigaragaza ko umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa wari ufite ingabo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ko abagize uyu mutwe baturuka muri Uganda n’u Burundi, indi raporo yizo mpuguke yagenewe akanama gashinzwe umutekano ku isi kakoze mu kwezi kwa Kamena 2019 ariko ikaba yagiye hanze muri iyi minsi, yemeza ko Uganda yanze ko abagize iri tsinda bavugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe akarere, Philemon Mateke. U Rwanda ntirwigeze ruhwema kuvuga ko Leta ya Uganda yashinze Minisitiri Mateke inshingano zo guhuza imitwe irwanya u Rwanda mu rwego rwo guhuza imbaraga.

Dore bimwe mubyo raporo y’impuguke za Loni zashyikirijwe akanama gashinzwe umutekano:

‘’ Tariki ya 16 Ukuboza 2019,  Leta ya Kongo yafashe ku mupaka wa Bunagana uhuza Kongo na Uganda abayobozi babiri bakuru bo muri FDLR aribo Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR ndetse na Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega ubwo bavaga Uganda munama yari ibahuje na RNC Kampala.

Abagize iri tsinda bagiranye ikiganiro na La Forge Bazeye i Kigali muri Gashyantare 2019 ababwira uko byagenze. La Forge yavuzeko, Umukuru w’agateganyo wa FDLR, Victor Byiringiro yabohereje bombi i Kampala kubonana na RNC. Muri iyo nama, Abega yavuzeko bahuye nabo muri RNC aribo Tito, Frank Ntwali ndetse n’uwitwa Rashidi. Bazeye kandi yemeje ko babonanye na Minisitiri Mateke baganiriye ku buryo bagomba guhuza imbaraga na RNC. Abahagarariye Uganda babwiye iri tsinda ko batazi inama hagati ya RNC na FDLR nuko iri tsinda risaba kuvugana na Philemon Mateke, inzego za Uganda zirabashwishuriza zanga ubusabe bw’iryo tsinda.

Minisitiri Mateke ntiyigeze agaragara mu biganiro haba Kigali na Kampala, kandi ariwe ufite inshingano mu karere. Mateke kandi ni Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, umuhutu w ‘intagondwa wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi.

Mu ijambo rye mu biganiro by’ejo,  Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mu ijoro ryo ku itariki 03 rishyira tariki 04 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba witwa RUD-Urunana bagabye igitero gikomeye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Abagabye icyo gitero baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka wa Uganda n’igice giherereyemo ibirunga. Yavuze ko benshi mu bagabye icyo gitero bahasize ubuzima, abandi bafatwa mpiri (ari bazima).

Babafatanye ibikoresho bitandukanye birimo telefoni ngendanwa, abandi batanga ubuhamya bugaragaza uruhare rwa Uganda muri ibyo bitero.

Hari nimero ya telefoni yo muri Uganda byagaragaye ko nyirayo yavuganye n’abagabye ibyo bitero mbere na nyuma y’ibyo bitero. Iyo nimero byagaragaye ko ari iya Mateke Philemon, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere.

Nyuma y’icyo gitero, batatu mu bakigabye bahungiye i Kisoro muri Uganda bahamara igihe gito, nyuma boherezwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke i Mbarara, bahava berekeza i Mbuya muri Kampala ku cyicaro cy’Urwego rw’Igisirikari cya Uganda rushinzwe iperereza.

2019-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Ubwanditsi 23 Sep 2019
Burundi: Abantu Bitwaje Intwaro Batwitse Ibiro Bishinzwe Abinjira N’abasohoka N’amamodoka

Burundi: Abantu Bitwaje Intwaro Batwitse Ibiro Bishinzwe Abinjira N’abasohoka N’amamodoka

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho kwica umuturage i Gikondo  batawe muri yombi

Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho kwica umuturage i Gikondo batawe muri yombi

Ubwanditsi 10 May 2017
Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Ubwanditsi 03 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger
Amakuru

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

Ubwanditsi 05 Jan 2022
Amashyaka Green Party na PS -Imberakuri yabonye imyanya mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amashyaka Green Party na PS -Imberakuri yabonye imyanya mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi  mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda
Mu Mahanga

Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru