• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 14 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’Urukiko Rukuru yahamagaje mu rukiko abantu bane bareganwa na Diane na Adeline Rwigara ku byaha birimo guteza imvururu muri rubanda, ariko bitazwi aho baherereye, nk’uko byemejwe mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize.

Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, hagakekwa igihugu barimo ariko nta myirondoro yuzuye igaragaza aho baherereye ngo bahamagazwe n’urukiko.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles yabategetse kwitaba uru rukiko ku wa 24 Nyakanga 2018 saa mbili za mu gitondo.

Rikomeza rivuga ko ari “Kugira ngo biregure ku kirego barezwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha bakurikiranyweho cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’ibyaha byo guhimba cyangwa guhindura inyandiko.”

Perezida w’Urukiko Rukuru yanasabye uwakumva iri tangazo abazi ko yabibamenyesha.

Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, abanyamategeko ba Diane na Adeline Rwigara, Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Celestin, bavuze 
ko hari abantu baregwa muri iyi dosiye batahamagajwe n’urukiko kandi ibyemezo bazafatirwa bishobora kugira ingaruka ku bo bunganira. Basabye ko bahamagazwa cyangwa urubanza rwabo rugatandukanywa.

Ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje Mukangarambe ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi; ubwo yoherereje umuvandimwe we Gwiza ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.

Hanagarukwa no ku biganiro bagiranye na Mushayija na Jean Paul Turayishimye bivugwa ko ari mu buyobozi bwa RNC ndetse asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo. Diane Rwigara we hiyongeraho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ubwo iyi dosiye yaregerwaga urukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko Gwiza, Mukangarambe, Bushayija na Turayishimye baburanishwa nk’abihishe ubutabera, ariko buza kwisubiraho busaba ko bahamagazwa ahantu hatazwi kuko nta myirondoro izwi y’aho baherereye.

Urukiko rwanzuye ko uko ari bane “bagomba guhamagazwa ahatazwi” nk’uko bikorwa ku muntu udafite aho aba cyangwa atuye hazwi. Urukiko rwemeje ko iburanisha rizasubukurwa tariki 24 Nyakanga 2018.

Bikekwa ko Gwiza Tabitha atuye Toronto muri Canada, Mukangarambe Xaverine akaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond alias Sacyanwa akaba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimiye ubarizwa i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2018-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

RUSHYASHYA 27 May 2026
Hari Akagambane  Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Hari Akagambane Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Ubwanditsi 15 Aug 2018
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Ubwanditsi 21 Dec 2023

Igitekerezo kimwe

  1. niyogihozo
    June 15, 20189:39 am -

    Numva baburanisha abahari mu gihe abandi bataraboneka.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara
ITOHOZA

Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara

Ubwanditsi 08 Nov 2018
Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika
Mu Mahanga

Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda
HIRYA NO HINO

Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 19 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru