• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byasohoye itangazo rivuga ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gufata.

Uwo mwanzuro ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu.

Icyakora ingingo ivuga ku bihano biteganyirijwe umuntu usebya Umukuru w’Igihugu yo ntiyahindutse.

Iyo ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 25 Mata 2019 rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza.

Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa, ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu.

Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.

Mu kiganiro François Soudan, Umunyamakuru wa Jeune Afrique , aheruka kugirana na Perezida Kagame yamubajije muri aya magambo :

François Soudan: Hakurikijwe ibiteganywa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cyasohotse muri Nzeri 2018, gutuka no gutangaza inkuru mpimbano zisebya Umukuru w’Igihugu hakoreshejwe ibitangazamakuru ni icyaha gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 7. Ibyo bihano musanga bitari hejuru cyane ugereranyije n’ibitangwa mu bindi bihugu ku byaha nk’ibyo?

Kagame: Ibyo uzabibaze Minisitiri w’Ubutabera ku bwanjye nta kibazo mbifiteho kuko bene ibyo byaha ntibinasobanutse. Ese ubundi babaretse bakiyandikira, bakitukira, bakisebereza? Ku bwanjye byose nicyo kimwe. Byambayeho kenshi ku buryo ntakibyitaho. Ariko ngira ngo uwashyizeho itegeko si njye yabikoreye. Nibaza ko yashatse kurengera urwego rwa Perezida wa Repubulika yaba njye cyangwa undi uzansimbura kuri uyu mwanya.

François Soudan aganira na Perezida Kagame

2019-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Ubwanditsi 13 Apr 2018
Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 27 Sep 2018
Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye  bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Ubwanditsi 01 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mafikizolo baririmbiye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya AU
Mu Mahanga

Mafikizolo baririmbiye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya AU

Ubwanditsi 18 Jul 2016
Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka
Mu Mahanga

Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka

Ubwanditsi 20 Jul 2016
Hamidou Omar wigeze kuba Depite yitabye Imana(yavuguruwe)
Mu Rwanda

Hamidou Omar wigeze kuba Depite yitabye Imana(yavuguruwe)

Ubwanditsi 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru