• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Ubwanditsi 08 Jul 2023 Amakuru, IMIKINO

Hari harishize igihe kingana n’imyaka 11 ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yarasezeye ku gukinisha abakinnyi b’Abanyamahanga, gusa mu kwitegura umwaka wa 2023-2024 hemejwe ko bazagaruka.

Ibi biheruka kwemezwa na LT Gen Mubaraka Muganga wari Chairman wayo, aho yemeje ko iyi kipe nitsindira guhagararira u Rwanda mu mu mikino mpuzamahanga bazagarura abanyamahanga.

Nyuma yaho APR FC itwariye Shampiyona ya 2022-2023 ikaba izakina imikino Nyafurika, yahise ishyira mu ngiro gusinyisha abanyamahanga ihereye ku murundi Nshimirimana Ismael Pitchou.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yatangaje ko Nshimirimana Ismael uzwi ku izina rya Pitchou yasinye amasezerano y’imyaka 2 akinira ikipe yambara umukara n’umweru.

Pitchou aje muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu SC yagezemo mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 avuye i Burundi.

Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa AP FC, Pitchou ni umukinnyi witezweho kuza gukora ikinyuranyo, ku buryo usibye gufasha APR F.C kugera ku ntego zayo mu marushanwa mpuzamahanga, azanafasha abakinnyi b’Abanyarwanda kuzamura urwego rwabo.

APR FC yatwaye Shampiyona ikaba izakina imikino ya CAF Champions League, iritegura kongeramo abandi bakinnyi b’abanyamahanga aho bivugwa ko muri rusange izaba ifite abakinnyi 7 bakomoka hanze y’u Rwanda.

2023-07-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Ubwanditsi 02 Jan 2023
Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa  ni abanya  Kigali

Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa ni abanya Kigali

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024
Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eddy Kenzo yakoreye indirimbo umukobwa bahuriye i Kigali
IMIKINO

Eddy Kenzo yakoreye indirimbo umukobwa bahuriye i Kigali

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi
SHOWBIZ

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Ubwanditsi 06 May 2018
Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun
Amakuru

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Ubwanditsi 10 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru