• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Ubwanditsi 19 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ubwo yari mu nama” Rebranding Africa Forum” i Buruseli mu Bubiligi, Minisitiri w’Intebe wa Kongo, Judith Suminwa Tuluka, yabuze aho arigitira ubwo abari mu nama bamwerekaga ko ibyo yababwiye ku ngamba zo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cye ari ibinyoma bisa.

Iryo somo Madamu Suminwa yarihawe ubwo yari amaze kubeshya ko tariki 12 Ukwakira 2024 , i Luanda mu nama ya 5 y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Kongo na Angola, ngo “uRwanda rwemeye kuvana abasirikari barwo 4.000 bari ku butaka bwa Kongo”.

Umwe mu bari muri iyo nama yahise azana inyandiko-mvugo y’imyanzuro ya Luanda yo kuwa 12 Ukwakira, maze asaba Madamu Suminwa kwerekana ahanditse ibyo avuga u Rwanda rwiyemeje.

Ministiri w’Intebe SuminwaTuluka yabaye nk’ibisusa bikubiswe n’umwuka w’inkono, maze mu kwikura mu isoni aratinyuka yemeza ko “hari igika kibura muri iyo nyandiko-mvugo”, abeshya abari aho ko mu gihe cya vuba azabagezaho “imyanzuro y’umwimerere”!

Abari mu nama aho i Buruseri barumiwe, icyakora banga kuripfana. Basabye abategetsi ba Kongo kureka” uburiganya”, niba koko bashaka ko intambara ihosha, amahoro agsagamba mu gihugu cyabo no mu karere kose muri rusange.

Abinyijije ku rubuga rwe rwa”X”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, nawe yanyomoje amagambo ya Madamu Judith Suminwa Tuluka, wahimbiye uRwanda” kwiyemeza kuvana abasirikari barwo muri Kongo”.

Mu kinyabupfira cyinshi, Minisitiri Nduhungirehe ati:” Mu cyubahiro gikomeye ngomba Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, abaminisitiri be bamuhaye amakuru atariyo. Mu nama y’iLuanda uRwanda ntirwigeze rwiyemeza “kuvaba asirikari barwo 4.000 muri Kongo”. Ibyo ni ikinyoma rero, n’ikimenyimenyi ntaho icyo cyemezo cyanditse mu nyandiko-mvugo y’inama yo kuwa 12 Ukwakira 2024″.

Nyuma yo kwinyuza hirya no hino Tshisekedi yanga kwemeza gahunda yo kurandura umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ufatwa nk’ipfundo ry’umutekano muke muri Kongo no mu karere kose, muri iyo nama yo kuwa 12 Ukwakira intumwa za Kongo zarashyize zemera uwo mwanzuro, nubwo abasesenguzi bafite impungenge ko Kinshasa yemeye kubera igitutu cy’amahanga, ariko itazatinyuka kwikora mu nda, isenya FDLR umusangirangendo bamaranye imyaka 30.

Mu gushaka gukwepa ibyo yiyemeje rero, Leta ya Kongo yatangiye kugoreka imyanzuro ya Luanda, kugirango niryozwa kubangamira isenywa rya FDLR, izashinje uRwanda ko narwo rutubahirije ibyo rwemeye.

Iyi myitwarire ya Kinshasa rero irerekana ko amahoro muri icyo gihugu akiri kure nk’ukwezi, kuko imyanzuro ishingiye ku kinyoma ntaho yageza abantu.

2024-10-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa

Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro

Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro

Ubwanditsi 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano  bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo
Mu Mahanga

Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu Mahanga

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Kagame yanenze  uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero
Mu Rwanda

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Ubwanditsi 01 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru