• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Ubwanditsi 02 May 2017 Mu Rwanda

Igikorwa cyo guhitamo umukandida Perezida mu matora ataha muri Kenya cyari gikomereye cyane opozisiyo, kuba rero yarakirangije neza biratanga icyizere cy’uko yakora neza muri ayo matora ateganyijwe kuba tariki 8/08’2017 !

Opozisiyo muri Kenya ihagarariwe n’ihuriro ry’imitwe ya politike rizwi ku izina rya National Supper Alliance (NASA) rikaba rihanganye n’irindi huriro ryitwa Jubilee, rigizwe n’abantu bari ku butegetsi.

Mu myiteguro yo gushakisha uwari kuribera kandida Perezida ntabwo Jubilee yigeze ihura n’ibibazo kuko yahise yemeza Perezida Uhuru Kenyatta kuzayihagararira ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yunganiwe na William Ruro wari usanzwe ari Visi Perezida we.

Igihe rero Jubilee yari ituje yikorera ibindi byayigirira akamaro mu matora, ukwezi gushize kwose kwarangiye abayobozi b’amashyaka agize NASA bari mu mpaka z’urudaca barwanira itike yo kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kimwe n’uwamubera Visi Perezida aramutse atowe.

Amashyaka akomeye muri iryo huriro rya NASA ni ODM ya Raila Odinga, Wiper ya Kalonzo Musyoka, ANC (Aman National Congress) ya Musalia Mudavadi, Ford Kenya ya Moses Wetang’ula na CCM (Chama Cha Mashinani) ya Isaac Ruto. Usibye Wetang’ula na Ruto abandi bose uko ari batatu barwaniraga itike yo kuzaba umukandida Perezida wa NASA, kandi ntawe ushaka guharira undi !

Ibyo byo kudashaka kwemera guharirana itike yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika byari bisenye iyo opozisiyi ariko nyuma y’amanama menshi na za lobingi (lobbying) z’urudaca, umuti ukarishye uza kuboneka tariki 27 z’ukwezi gushize. Itike ya kandida Perezida yaje guharirwa Raila Odinga, amaze gusinyira yuko hari ibyo nawe agomba kuzigomwa. Ibi birimo yuko NASA itsinze amatora Raila akazayobora manda imwe gusa, izikurikiyeho agaharira abandi bagize iryo huriro.

Kugira ngo Odinga atazavaho abataba mu nama akazashaka kuziyamamariza indi manda ku itike ya NASA abo bagize iryo huriro basinyiye ibyo bemeranyijweho, bajya kubishingana ku ishinzwe kwandika imitwe ya politike (Regitrar of politikal parties) kandi bikazajya bikomeza no kuvugwa ku mugaragaro.

Ibi kandi Odinga agerageza kwereka bagenzi be yuko abyubahiriza cyane kuko mu manama adahwema kubivuga. Nyuma ya Wetang’ula gutangaza, imbere y’imbaga y’abayoboke b’amashyaka agize NASA yuko Raila Odinga ariwe watoranijwe kuzaba kandida Perezida muri ayo matora ataha, Odinga yaje gufata ijambo agaragaza yuko nyuma ya manda itaha atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perepubulika, akoresheje ya magambo yo muri bibiliya avuga ibya JOSHUA kwambuka umugezi wa Jordan.

-6453.jpg

Perezida wa Kenya Kenyatta

Avuga mu giswahili yagize ati: “Mimi nitakuwa Joshua wa kuwaongoza wa Kenya kuvuka mto Jordan hadi Canaan (Jyewe nzaba Joshua wo kuyobora aba Kenya kwambuka umugezi Jordan kugera Canaan). Tukifika Canaan, kazi yangu itakuwa imekwisha (Nitugera Canaan, kazaba karangiye) !”

Uretse Kalonzo Musyoka wahawe umwanya wa Visi Perezida, Raila Odinga atsindiye kuba Perezida, abandi bayobozi b’amashyaka agize NASA babanje gupangirwa imyanya bifuje. Iyo ni umwanya mushya wa Minisitiri w’intebe (wiswe Premier Cabinet Secretary) wahawe Musalia Mudavadi (Amani) n’abamwungirije babiri aribo Moses Wetang’ula (Ford Kenya) na Isaac Rutto(CCM).

Uko niko abo bagabo bagize opozisiyo muri Kenya bagabanye gabanye imyanya, biramira NASA wabonaga yasenyutse ! Iyo ni nayo kipe izahangana na Uhuru Kenyatta wa Jubilee na Visi Perezida we William Ruto.

Ntabwo bizaba ari ubwa mbere izo kipe zombi zihanganye mu matora kuko no muri 2013 zarahuye ikipe ya Kenyatta na Ruto itsinda iya Odinga na Musyoka. Muri ayo matora ya Perezida 2013 Kenyatta yatsinze hamana kuko yabonye amajwi angana na 50.7 %, bituma Odinga avuga yuko yibwe amajwi. Yiyambaje urukiko rw’ikirenga ariko aratsindwa. Muri ayo matora ya 2013 Musalia Mudavadi nawe yari yiyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika abona amajwi angana na 3.96% gusa.

Ntabwo byoroshye kuba umuntu yavuga ushobora gutsinda amatora hagati ya Uhuru na Odinga kuko amahuriro y’imitwe ya politike buri umwe akomokamo kugeza ubu ahagaze neza. Mu matora ataha buzaba ari ubwa kabiri Uhuru Kenyatta yiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika naho Odinga bizaba ari ku nshuro ya kane, eshatu zindi yiyamamazaga atsindwa !

Casmiry Kayumba

2017-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y’ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams

Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y’ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams

Ubwanditsi 07 Oct 2022
CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Ubwanditsi 02 Dec 2016
Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukino w’aba Legends b’Amavubi n’aba Uganda ntugikiniwe kuri Stade Amahoro
IMIKINO

Umukino w’aba Legends b’Amavubi n’aba Uganda ntugikiniwe kuri Stade Amahoro

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo
Mu Rwanda

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Ubwanditsi 30 Apr 2018
Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”

Ubwanditsi 04 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru