• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23   |   04 Dec 2023

  • Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu   |   03 Dec 2023

  • Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+   |   01 Dec 2023

  • Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo   |   30 Nov 2023

  • Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru   |   30 Nov 2023

  • Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.   |   30 Nov 2023

 
You are at :Home»Amakuru»Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kumenyesha umunyemari Kabuga Felicien iby’urubanza yarezwemo n’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, IBUKA.

Uruhande rw’abamurega basaba ko yaryozwa imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ibihumbi 50.

Uyu mwanzuro urukiko rwawufashe nyuma y’igihe kitari gito umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, IBUKA ukoze ibyo wasabwe kugira ngo umenyeshe nyirubwite urubanza rw’imitungo yangijwe n’ibikorwa by’umunyemari Kabuga Felicien ufatwa nk’umuterankunga w’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umucamanza yatangiye abaza abanyamategeko ba IBUKA barimo Me Bayingana Janvier ndetse na Me Ndubumwe Jean Bosco niba koko inyandiko basabwaga barazitanze ku buryo zaba zarageze kuri Kabuga Felicien uregwa.

Me Bayingana avuga ko nka IBUKA ibyo yasabwe byose yabitanze kandi ku gihe.

Uru rubanza rurimo kuba mu gihe hashize igihe gito Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’urukiko rwa Arusha rukorera i La Haye mu Buholandi rufashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga Felicien ku byaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi byibasiye Inyoko muntu.

Iki cyemezo cyahise cyamaganirwa kure n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside IBUKA.

Umucamanza yafashe icyemezo cy’uko uru rukiko rwo ubwarwo rugiye kumenyesha Kabuga Felicien ibijyanye n’uru rubanza n’imiterere yarwo, mu gihe ataboneka cyangwa ngo abamuhagarariye mu mategeko bagire icyo batangaza urukiko ruzafata indi myanzuro.

Ni icyemezo cyakiranwe yombi n’abanyamategeko b’Umuryango IBUKA.

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, IBUKA yatanze dosiye y’ikirego cy’imitungo ifite agaciro ka Miliyari zisaga ibihumbi 51 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Kabuga yahamwa n’ibyo akurikiranweho yayishyura. Urubanza ruzakomeza taliki ya 22 Nzeri uyu mwaka.

Haba Kabuga Felicien cyangwa abamwunganira mu mategeko ntacyo baratangaza ku bijyanye n’uru rubanza nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (RBA)

Kabuga Felicien yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2020 mu nyubako y’ahitwa Asnières-sur-Seine mu nkengero z’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, amaze imyaka 26 yihisha ubutabera mpuzamahanga.

Mu byaha yagombaga kuryozwa harimo n’ibikorwa bya Radio RTLM kuko yagize uruhare mu ishingwa ryayo, hakabamo kuba kuba yaraguze imihoro yo guha interahamwe ngo zice Abatutsi ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo ni umwe mu bantu bashakishwaga cyane ku isi, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse Leta zunze ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru yatuma uyu mugabo afatwa.

Kabuga yafatiwe i Paris mu Bufaransa, ku bufatanye n’abayobozi b’ u Bufaransa bafatanyije iperereza n’ibiro by’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).

Umushinjacyaha Mukuru w’urwo Rwego, Serge Brammetz yavuze ko ifatwa rya Kabuga ari ikimenyetso cy’uko abagize uruhare muri Jenoside bose bazagezwa mu butabera igihe icyo ari cyo cyose.

Yagize ati “Ibitekerezo byacu by’ibanze biri ku barokotse n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubakorera ubuvugizi, ni icyubahiro cya kinyamuga ku kazi kanjye”.

Serge Brammetz avuga ko ifatwa rya Kabuga rigaragaza ko haramutse habayeho ubufasha bw’Umuryango w’Abibumbye, ibyagerwaho ari byinnshi.

Ati “Uyu musaruro turawukesha Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro, kiyemeje gushyiraho uru rugereko ngo rukomeze gukurikirana ibibazo kuri Jenoside yakorewe Batutsi ndetse n’ibyo muri Yugoslavia.

Turashimira u Bufaransa n’urwego rwabwo rushyiraho amategeko, cyane cyane ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu, ibya Jenoside ndetse n’iby’intambara, tugashimira n’ ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris”.

Yavuze ko gufata Kabuga bitari gushoboka izo nzego zose zitabigizemo uruhare.

Serge yashimiye n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Kabuga, harimo inzego zishyiraho amategeko ndetse n’ubushinjacyaha zo mu Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Australia, Luxembourg, u Busuwisi, USA, Polisi y’Uburayi na Polisi mpuzamahanga.

Ati “Iri tabwa muri yombi rigaragaza umusaruro udasanzwe waboneka binyuze mu bufatanye bw’inzego mpuzamahanga zishyiraho amategeko ndetse n’ubucamanza”.

Yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibiro uru rwego rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri Bugesera, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse no kuvugurura ibyo twiyemeje gukora mu gutanga ubutabera, akavuga ko itabwa muri yombiu rya Kabuga rigaragaza imbaraga zashyizwemo.

Mu mwaka w’1997, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwashinje Kabuga ibyaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isanona Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nkuko biteganywa n’amategeko y’u Bufaransa, biteganyijwe ko Kabuga ajyanwa gufungirwa mu rugereko rwihariyerwasigariyeho icyahoze ari ICTR, akazabona kugezwa mu rukiko.

Serge yavuze ko Polisi y’u Bufaransa yataye muri yombi Kabuga u buryo butoroshye, bwahujwe n’ibikorwa byo gusaka mu bice bitandukanye.

Urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizweho n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, mu rwego rwo kurangiza imanza zasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia, rwahagaritse imirimo yarwo muri 2015 na 2017.

 

2023-08-29
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Editorial 17 Apr 2017
UK :  RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

Editorial 08 Oct 2018
Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Editorial 08 Feb 2016
Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Editorial 12 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

08 Nov 2023
Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023
Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

10 Oct 2023
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

04 Oct 2023
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru