• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Ubwanditsi 06 May 2017 Mu Rwanda

Umuririmbyi w’icyamamare muri Afurika, Yvonne Chaka Chaka avuga ko n’ubwo akunze kuza mu Rwanda nta muziki waho azi.

Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Afurika y’Epfo, yatangaje ibyo mu gihe yari mu Rwanda mu nama y’ikigega “Global Fund”, yiga ku bijyanye n’uburezi n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Yemeza ko ntacyo azi ku muziki wo mu Rwanda ku buryo ngo nta n’umuhanzi n’umwe azi. Gusa ariko ngo iyo yaje mu Rwanda abona ababyinnyi ba gakondo.
Agira ati “Mu by’ukuri nta kintu nzi ku muziki wo mu Rwanda gusa nifuza kugira icyo nywumenyaho.

Akenshi iyo nje mu Rwanda mbona ababyinnyi ni abahanga, gusa rwose nta muhanzi n’umwe nzi wo mu Rwanda ariko nakwifuje kuba nahura na bo byanshimisha.”
Akomeza avuga ko aramutse abonye ubutumire yataramira Abanyarwanda, kuko aheruka mu Rwanda aririmba ku isabukuru y’imyaka 100 y’Umujyi wa Kigali.

Yvonne Chaka Chaka avuga ko yishimiye u Rwanda n’Abanyarwanda uburyo buri mwaka usanga u Rwanda rwariyubatse mu ngeri zose ku buryo ngo rukwiye kubera urugero andi mahanga.

Yemeza ko amaze kuza mu Rwanda kenshi. Iyo ahageze abona impinduka nyinshi mu iterambere, akemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere akunda ku isi.
Agira ati “Iki ni kimwe mu bihugu nkunda cyane ku isi. Isuku, abaturage beza b’umutima mwiza, ibintu byose biri ku murongo, hari byinshi byo kwigira ku Rwanda. Kuba ibikorwa byacu tuza kubikorera hano na Global Fund ni ikimenyetso cyo gushimira.”

-6481.jpg
Akomeza ahamagarira Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu cyabo no kugikunda.
Yvonne Chacka Chaka ukomoka muri Afrika y’Epfo, ari mu nama ya Global Fund ahagarariye umuryango yashinze yitwa “Princess of Africa, ugamije kwita ku buzima bw’umugore n’ubw’umwana.

Uyu muhanzi avuga kandi ko, agikomeje gukora umuziki ku buryo ngo kuri ubu ari gutunganya indirimbo ze zizaba ziri ku muzingo (Album) we munshya uzasohoka mu mezi abiri ari imbere.

Kuri ubu, ngo yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania witwa Ali Kiba n’abandi bahanzi bo muri Ghana no muri Amerika. Afite kandi indirimbo arimo gukorana n’umuhungu we.

2017-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ubwanditsi 30 Nov 2023
Rusizi : Kagame  yiyamamarije mu  Murenge wa Nyakabuye na Gihundwe

Rusizi : Kagame yiyamamarije mu Murenge wa Nyakabuye na Gihundwe

Ubwanditsi 28 Jul 2017
Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Ubwanditsi 03 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw
UBUKUNGU

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega  I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!
INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Ubwanditsi 29 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru